Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

Nyabihu: Ishuri bemerewe na Perezida Kagame muri 2014 ryaruzuye, batangiye kuribyaza umusaruro

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya 14-02-2018 saa 06:00:52
Iri shuri ry'imyuga ryubatswe ku buryo bugezweho (Foto Ngaboyabahizi P)

Abaturage bo mu karere ka Nyabihu barishimira ko ishuri ry’imyuga bemerewe n’Umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2014 ryatangiye kubyazwa umusaruro, ubu abana babo bakaba biga hafi kandi bakiga ibizabafasha kwihutisha iterambere.

Iri shuri ry’imyuga ryubatswe ku buryo bugezweho (Foto Ngaboyabahizi P)

Iri shuri rimaze icyumweru kimwe ritangiye kwigirwamo ku ikubitiro ryatangiranye abanyeshuri 100, abatangiranye naryo bakaba bavuga ko bagiye kuhakura ubumenyi buzatuma baba abakire.

Uwamahoro Liliane, umwe mu rubyiruko rwaje kuhigira ibijyanye no guteka no gukora mu mahoteli, yagize ati “Iri shuri twahawe na Perezida wa Repubulika ni kimwe mu bizatuma urubyiruko rutongera gukubita amaguru ngo rugiye gushakira akazi mu migi, ndetse bakubitaga amaguru bajya kwiga imyuga muri za Kigali, Kongo Kinshasa na Uganda, ariko kuri ubu iri shuri tugiye kuribyaza umusaruro, twihangire imirimo.

Nkange ubu ngiye kwiga ibijyanye n’amahoteli nshobora kuzubaka iyange ngatanga imirimo, nshingiye ko mfite gahunda yo gukorana n’ibigo by’imari nkiteza imbere nyuma y’amasomo nzakura hano, ikindi kandi kuri ubu tugiye kubyaza kubyaza umusaruro ibi birayi byera mu karere kacu tubyongerera agaciro, kimwe n’amata n’imbuto byo muri aka karere kacu n’ahandi”.

Umwe mu baturage bahawe akazi mu kubaka iri shuri witwa Bazubagira nawe yagize ati “Iri shuri Kagame yaduhaye ryaje kutujijura, ridukura mu bukene, riduhera abana ubumenyi, ndetse riduha n’amasoko, kuko abazagana iri shuri bazajya bakenera ibiribwa nta handi bazabikura uretse iwacu.

Ubu ndetse tugiye kubaka amacumbi hano rwose ubundi dukirigite ifaranga, natangiranye n’iri shuri mu mirimo yo kuryubaka mu gihe cy’umwaka, maze kuguramo inyana nziza mbikesha kwizigamira kandi ubu ubwisungane natangiye no kuzigama ay’umwaka utaha, ndashimira Perezida wacu udashaka ko umuturage akora ingendo ndende ashaka serivise”.

Habiyambere Ildephonse, umuyobozi w’agateganyo w’iri shuri riherereye mu murenge wa Mukamira, yagize ati “Iri shuri koko ryaje rikenewe muri aka gace, koko nk’uko abanyeshuri babyivugiye Perezida wa Repubulika yarakoze cyane, abanyeshuri bazajya bigira hafi y’imiryango yabo, bitume batekereza ku iterambere ry’aho batuye kandi bavuka bahereye ku mahirwe abakikije iwabo.

Bazongerera umusaruro, amata menshi aboneka hano muri Gishwati, ibirayi hano ni iwabo wabyo, urumva ko umunyeshuri niba avuka mu muryango uhinga ibirayi azatekereza no kubyongerera agaciro ahereye ku byo yize hano.”

Yakomeje agira ati “Iri shuri rizajya ryakira abanyeshuri barangije ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abarangije 6 yisumbuye n’abarangiye kaminuza ariko badafite akazi, baziga mu mashami 4 anyuranye, ari yo kwiga guteka no gukora muri Hoteli,  gusudira,  kudoda ibikomoka ku mpu,  kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi no gukora imyenda”.

Iri shuri rizajya ryakira abanyeshuri baturutse muri Nyabihu no mu turere bihana imbibe nka Gakenke, Musanze na Rubavu mu mirenge yegereye Nyabihu, rikaba rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 400.

 

 

Umwanditsi:

NGABOYABAHIZI PROTAIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.