Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Nyabihu: Inzobere z’abaganga bo muri CHUK zagiye kuvura  abarwayi mu bitaro bya Shyira

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya 04-03-2018 saa 09:09:57
Ibitaro bya Shyira biganwa n'abantu benshi (Foto Ngaboyabahizi P)

Itsinda ry’inzobere z’abaganga 24 bo mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bamaze icyumweru mu bitaro bya Shyira mu karere ka Nyabihu, aho zavuye abarwayi batandukanye, zinahugura abaganga bo muri ibyo bitaro.

Ibitaro bya Shyira biganwa n’abantu benshi (Foto Ngaboyabahizi P)

Ni igikorwa kishimiwe cyane n’abaturage bivuriza mu bitaro bya Shyira, kuko begerejwe serivise bakagombye kuza gushakira i Kigali nk’uko babitangaza.

Mukamariza Elisabeth, wo mu murenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu wahawe serivise yo kubagwa, yagize ati “Kuba aba baganga bo muri CHUK baraje gutera ingabo mu bitugu abo kuri Shyira, iyi ni inyungu ku barwayi n’abarwaza.

Nahoraga nibaza uburyo nzajya kurwarira Kigali muri CHUK, kuko nari mfite gahunda maranye ukwezi kose ngomba kuzabagwa nyuma y’amezi 4, nkumva ndemba cyane, ariko aba baganga bambagiye hafi y’umuryango wange, nta matike abanyitaho bazakenera menshi baje kundeba, abarwaza ntibazanyinuba, ibi rero ngewe mbona ko iyi ari gahunda yo kwegereza serivise abaturage, kuko Perezida Kagame na we yaduhaye ibi bitaro yifuza ko tutahora dukubita amaguru ngo turajya kwivuriza kure, ubu serivise bari kuzampera Kigali nyiherewe hano kandi ku rwego rumwe n’uwagiye kwivurizayo.”

Dr Nyundo Martin, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro bikuru bya CHUK, yagize ati “Iyi ni mwe muri gahunda zo kwegereza abaturage serivise z’ubuvuzi kugira ngo babone n’uburyo bitabwaho na bagenzi babo babarwaza, ibi bikuraho ingendo za hato na hato ku buryo n’umutungo urangirira mu matike, kandi kuba tubegera biri mu nshingano zacu nk’abaganga, uko bishoboka turajya tuza gufasha aba baganga kuvura abarwayi bafite uburwayi bunyuranye muri ibi bitaro.

Ikindi kandi ni uko kuri ubu twiyemeje ko n’abaganga bo muri ibi bitaro tugomba kubongerera ubumenyi tunabaha amahugurwa anyuranye, iyi gahunda ni igikorwa gikorwa mu gihugu hose, kandi kizajya gihoraho mu kuvurira abarwayi iwabo na twe kandi twishimira umusanzu wacu mu kuvura Abanyarwanda nk’uburenganzira bwabo, kandi biteganijwe ko nibura iki gikorwa cyajya kiba nibura inshuro 1 mu kwezi”.

Gahunda yo kubaga abarwayi babasanze mu bitaro by’uturere kuva yatangira mu mwaka wa 2015 habarurwa abantu basaga ibihumbi 5 bamaze kubagwa indwara zitandukanye. Ibitaro bya Shyira bikorewemo iki gikorwa ku nshuro ya mbere kuva iyi gahunda yatangira bikaba bije byiyongera ku bindi bisanzwe bikorerwamo iyi gahunda.

Muri iki gihe k’icyumweru izi nzobere zihamaze zabaze  abarwayi basaga 80 bari bafite uburwayi butandukanye bwashoboraga kubasaba kujya kubwivuriza kure.

 

 

Umwanditsi:

NGABOYABAHIZI PROTAIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.