Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Nyabihu :Imiryango 1980 yahawe amashanyarazi azayifasha kwihutisha iterambere

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya 20-02-2018 saa 07:27:43
Abo muri Jomba bahamya ko iterambere ryabo rigiye kurushaho kwihuta (Foto Ngaboyabahizi P)

Imiryango 1980 yo mu murenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu, irishimira ko yegerejwe umuriro w’amashanyarazi, abagize iyo miryango bakaba bahamya ko bagiye kuyabyaza umusaruro bakiteza imbere.

Abo muri Jomba bahamya ko iterambere ryabo rigiye kurushaho kwihuta (Foto Ngaboyabahizi P)

Barabivuga mu gihe muri uyu murenge wa Jomba hagejejwe umuyoboro w’amashanyarazi w’ibilometero 20, uvuye ku muhanda Mukamira–Ngororero, ugana mu misozi miremire ya Nyabihu.

Bamwe mu begerejwe aya mashanyarazi bavuga batateganyaga kugerwaho n’amashanyarazi vuba aha, kuko batari batuye hafi y’umuyoboro wayo wenda ngo bizere ko bazayakurura bakayiyegereza mu ngo zabo.

Sindayigaya Emile, umwe mu baturage bahawe umuriro w’amashanyarazi, avuga ko yabifashe nk’igitangaza, kuko ngo ku myaka 52 afite, ari ubwa mbere abonye mu gace batuyemo hagera amashanyarazi.

Yakomeje agira ati :« Mu myaka maze igera kuri 52 najyaga mbona insinga zinyura kuri kaburimbo, ubundi nkabona itara ari uko ndi mu kabari, mu bitaro kwa muganga se cyangwa nasuye bene wacu mu mugi.

Uyu munsi rero uyu muriro uje kuduha ibisubizo by’ibibazo amagana twari dufite, reba gusharija telefone twajyaga za Mukamira  tukishyura amafaranga 150, urumva na bwo bakayikuraho ituzuye, ariko kandi numvise ngo amafaranga 500 agura ama inite menshi ku buryo umuntu azicana ukwezi kandi yacaginze. »

Yakomeje agira ati :« Kujya kwiyogoshesha twakoraga urugendo, uziko no ku kigo nderabuzima cyacu twivuriza ho cya Jomba nta muriro wari uhari bakoreshaga ka moteri, na  bwo babura amavuta bagakoresha buji, rwose turaruhutse».

Uyu muturage akomeza avuga ko bagiye kwiteza imbere, bihangira imirimo irimo ijyanye no kogosha no gutunganya imisatsi, gusudira inzugi n’amadirishya, n’ibindi bikorwa by’iterambere nko gukonjesha ibinyobwa n’ibiribwa, kandi ngo bagiye guca ukubiri n’imyotsi yo ku gatadowa na buji.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gikwirakwiza ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda (REG), mu ntara y’Amajyaruguru n’igice k’Iburengerazuba,Ing. Nzamurambaho Marcel, ahamya ko uyu muyoboro mushya w’amashanyarazi uzakura abaturage benshi mu bwigunge.

Yagize ati :« Uyu muyoboro mushya wa km 100 uje gukura mu bwigunge n’umwijima abaturage, icyo tubasaba ni ugukomeza gufata neza izi nsinga birinda ba rushimusi, ikindi kandi bakirinda abamamyi baza bababwira ko bafite ububasha bwo kubaha umuriro kandi bababeshya.

Ikigo kiriho ku bwabo nibakigane, aha rero uyu muriro w’amashanyarazi bahawe ubazaniye amahirwe menshi mu iterambere nibawubyaze umusaruro, bubake za salo zogosha, bahange umurimo bashingiye ku mashanyarazi, bubaka za ateriye zidoda imyenda ndetse banasudire, aho gukora ingendo ndende  bashaka ibikoresho nk’inzugi n’ibindi ».

Yakomeje avuga ko uriya ari umuyoboro mushya bashyizeho, ariko ngo hari gahunda y’uko abaturage ibihumbi 8 bagerwaho n’amashanyarazi muri kariya gace.

Uyu muyoboro wa km100 Jomba-Ngororero, uzacanira ibigo by’amashuri 13, santere z’ubucuruzi 6, n’ikigo nderabuzima cya Jomba muri uyu murenge wa Nyabihu.

Magingo aya imibare itangwa n’inzego z’ubuyobozi mu karere ka Nyabihu, igaragaza ko abakoresha umuriro w’amashanyarazi n’imirasire y’izuba  bagera kuri 22%.

 

Umwanditsi:

NGABOYABAHIZI PROTAIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.