Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Nyabihu: Imiryango 100 yahawe amashanyarazi yatangiye kuyabyaza umusaruro

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 19-10-2018 saa 16:29:07
Abaturage bo mu kagari ka Rega bagejwejweho umuriro w'amashanyarazi batangiye kuyabyaza umusaruro (foto Ngaboyabahizi P)

Imiryango isaga 100 yo mu kagari ka Rega, Umurenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu, yagaragaje ko yishimira ko yahawe amashanyarazi yabafashije kwihangira imirimo.

Aba baturage bavuga ko kuba barabonye umuriro w’amashanyarazi byatumye bihangira imirimo, abana babo bakaba batakijya gushaka imirimo kure.

Sindikubwabo Jean de Dieu, yagize ati: “Twahawe umuriro mu mwaka wa 2017, ubu ntitukiba mu mwijima, agatadowa twaragasezereye. Umuriro twawubyaje umusaruro ubu dufite ibyuma bisya ibinyampeke bigera kuri 7, abana bacu biga neza haba mu mashuri no mu rugo mu mwanya wo gusubira mu masomo, dufite imashini zogosha, zidoda imyenda, ubu dufite n’aho dushobora kubonera serivisi za murandasi mbese ubu twateye imbere”.

Abaturage bo mu kagari ka Rega bagejwejweho umuriro w’amashanyarazi batangiye kuyabyaza umusaruro (foto Ngaboyabahizi P)

Uyu muturage na bagenzi be bakomeza bashimira ubuyobozi bwabahaye uriya muriro, bikaba ari ibintu bigaragaza imiyoborere myiza.

Yagize ati: “Mbere twari tuzi ko umuriro w’amashanyarazi ubonwa n’uwifite, ntawatekerezaga ko Rega yo munsi ya Karisimbi mu birunga hano twahabwa umuriro w’amashanyarazi, ubu twarasirimutse, kuko burya aho amashanyarazi yageze buri wese arabengerana”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwo busaba abo baturage kubungabunga ibikorwa remezo begerejwe kandi baharanira kubibyaza umusaruro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habanabakize Jean Claude; avuga ko ahageze umuriro w’amashanyarazi iterambere riba ryahageze, akabiheraho asaba abaturage kuwubyaza umusaruro kandi baharanira kubungabunga insinga zawo bazicunga neza.

Yagize ati: “Turasaba abaturage bagenda bahabwa umuriro hirya no hino gufata neza ibikorwa remezo bahabwa, birinda abashobora gutwara insinga n’ibindi byuma bajya kubicura mu bishaje kandi burya baba bihombya, bahombya na Leta, ikindi kandi bumve ko badakwiye kuwurebera gusa nibawushoremo imari bawubyaze umusaruro, bubake amazu y’imyuga n’ibindi byabazanira ubukire biturutse ku muriro w’amashanyarazi”.

Akagari ka Rega gatuwe n’abaturage bagera ku 5.821 bahawe umuriro w’amashanyarazi ukomeje kubafasha gutangiza imirimo ibateza imbere, ngo akarere kakaba gakomeje gukora ubuvugizi kugira ngo no mu tundi duce ahataragera umuriro na bo bawubone.

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.