Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Nyabihu: Hinga Weze yafashije umwana w’umukobwa kwitinyuka

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 11-10-2021 saa 22:40:00
Abana biga muri GS Gakoro basobanurirw uko bahumbika umurama w'imboga n'imbuto

Kuva muri 2011,  buri mwaka tariki 11 Ukwakira  u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa. Umushinga Hinga Weze n’Akarere ka Nyabihu bifatanyije n’abana biga muri GS Gakoro mu  Murenge wa Rugera mu kuwizihiza, aho wongeye kwibutsa abana b’abakobwa ko bakwiye kwitinyuka bagakora bakiteza imbere bakanateza imbere igihugu cyabo.

Umukozi muri Hinga Weze mu Karere ka Nyabihu ushinzwe ubuhinzi, Nteziryayo Ignace yagaragaje ko uyu mushinga wafashije umwana w’umukobwa  ndetse n’umuryango muri rusange binyuze  mu matsinda  kugira ngo  bigishwe uburyo bwo gukora imishinga yabafasha kwiteza imbere.

 Ati : “Ubu muri  Nyabihu  dufite amatsinda 351, twabahuguye ku buryo  bagera ku ndoto zabo, gukora imishinga itandukanye n’uburyo bashobora gukoresha ikoranabuhanga bavanamo ibyiza byabubaka  aho kugira ngo bajye mu byabarangaza  bigatuma batiteza imbere”.

Nteziryayo  yakomeje avuga ko  abagize amatsinda 30 babahaye inkoko zari zifite iminsi 35 zigera ku 5,388 kugira ngo babashe kwiteza imbere  ndetse no kurwanya imirire mibi.

Mu myaka 4 uyu mushinga umaze ukorera mu Karere ka Nyabihu, Nteziryayo yemeza ko  urubyiruko   bakoranye rwamenye gukora imishinga iciriritse no kumenya kwizigamira. Ati :“Ibi rero byatinyuye umwana w’umukobwa  yumva ko  hari ibyo yakwifasha”.

Umukozi muri Hinga Weze mu Karere ka Nyabihu ushinzwe ubuhinzi, Nteziryayo Ignace

Masengesho Janvière umwe mu bana b’abakobwa wafashijwe na Hinga Weze, yatangaje   ko bari mu itsinda “Tuzamurane”  aho  batangiye bizigamira  amafaranga  guhera ku 150 buri cyumweru nyuma uyu mushinga  ukabaha inkoko 600 bakazorora bashobora no koroza abandi aho batanze izigera kuri 300.

Akomeza avuga ko byabafashije cyane kuko nyuma batangiye kwikorera ku giti cyabo kuko mu zo bungutse buri wese yahawe inkoko 6.

Ati : “ Narazigurishije ndetse n’amagi yari amaze kuba menshi ngura ingurube ubu ndazoroye kandi  nzakomeza ibikorwa nk’ibi kuko nta cyo nkenera ngo nkibure”.

Masengesho Janvière, umwe mu bana b’abakobwa bafashijwe na Hinga Weze kwitinyuka bakiteza imbere

Masengesho ufite imyaka 20 y’amavuko  agira inama abandi bana b’abakobwa ndetse n’urubyiruko muri rusange kwizigamira kuko hari igihe babona amafaranga bakayapfusha ubusa kandi bizigamiye bayabyaza umusaruro bakabasha kwiteza imbere bakanateza imbere igihugu.

Umuyobozi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere ka Nyabihu, Uwurukundo Monique yatangaje ko umunsi nk’uyu  intego yabo ari ukwibutsa abana b’abakobwa kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu ariko rigahera kuri bo kandi ko rishobora kugerwaho hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yashimiye Hinga Weze uburyo yafashije abana b’abakobwa  ndetse n’urubyiruko muri rusange kwitinyuka bakabasha gukora ibikorwa byo kwiteza imbere  binyuze mu matsinda yo kwizigamira n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere ka Nyabihu, Uwurukundo Monique aganira n’abana biga muri GS Gakoro

Uyu muyobozi agaruka ku ihohoterwa rikorerwa umwana w’umukobwa yavuze ko muri Nyabihu bikigaragara kandi ko ari ikibazo gihangayikishije igihugu cyose  kuko hakigaragara abana baterwa inda imburagihe akaba avuga ko bakomeje ubukangurambaga kugira ngo iri hohoterwa ricike burundu.

Mu muhango wo kwizihiza uyu munsi  Mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, Hinga Weze yafashije abana biga muri GS Gakoro  babereka uburyo bwo guhumbika imirama y’imboga n’imbuto kugira ngo  na bo bajye babikora iwabo ndetse bazanabyigishe abandi.

Higa Weze  ni umushinga watangijwe mu Rwanda  ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere Mpuzamahanga (USAID),  uzamara imyaka 5 (2017-2022)  ukaba ugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi n’aborozi bato barenga ibihumbi 530, kuzamura imirire y’abagore n’abana no kongera imbaraga z’ubuhinzi n’ibiribwa mu Rwanda mu bihe by’imihindagurikire y’ikirere. 

Uyu mushinga  ukorera mu turere 10 ari two Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Nyabihu, Kayonza, Gatsibo, Bugesera na Ngoma.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.