Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Nyabihu: Baretse ibyo bitaga kurya neza, imirire mibi itangira gucika

Yanditswe na Ntawitonda Jean Claude

Ku ya 22-05-2019 saa 15:06:05
Maniriho Vestine yishimira ko umugabo we atamutererana mu nshingano z'urugo

Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere two mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Rwanda kagizwe na 90% by’imisozi aho 70% by’ubutaka bukorerwaho ubuhinzi n’ubworozi nk’uko bigaragazwa n’imibare itangwa n’ubuyobozi bwako.

Abaturage b’Akarere ka Nyabihu batungurwa no kumva ko bari mu bagaragaye ko bugarijwe n’ikibazo k’imirire mibi, aho abana 59% bari munsi y’imyaka 6 y’amavuko bagwingiye nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage bwasohotse mu mwaka wa 2015 (DHS2014/2015).

Imvaho Nshya yagiranye ikiganiro n’abaturage bo mu Murenge wa Jenda bagaragaza ko bahinduye imyumvire bakareka ibyo bitaga kurya neza, imyumvire mishya ikarokora abana benshi imirire mibi.

Imwe mu myumvire bagaragaza ko baretse irimo kumva ko indyo yuzuye ari iyuzuza igifu, kumva ko abarya imboga ari abakene cyangwa abataragize amahirwe yo kweza ibirayi n’ibigori n’imyumvire y’uko umugabo wafashe inshingano zo guteka ari inganzwa.

Nyirahatangimbabazi Alvera umwe muri abo baturage arashimira abayobozi b’inzego z’ibanze n’abajyanama b’ubuzima babafashije guhindura imyumvire, bakaba bazi gutegura indyo yuzuye mu byo bejeje.

Yakomeje agira ati: “Twagiraga amakosa ariko aho tumaze kumenya ko tugomba kurwanya imirire mibi duhinga uturima tw’igikoni ni bwo mu mwaka wa 2016 natangiye guhinga imboga n’imbuto. Mbere twumvaga ko wateka uko wiboneye ariko tumaze kumenya ko indyo yuzuye igomba kugira ibitera imbaraga, ibirinda indwara n’ibyubaka umubiri.”

Agendeye ku byo yejeje mu murima avuga ko ategura indyo yuzuye afashe ibirayi cyangwa ibigori n’akawunga mu mwanya w’ibitera imbaraga, imboga rwatsi n’imbuto mu birinda indwara, ibishyimbo nkabishyira mu byubaka umubiri.

Ibishyimbo aba ashobora kubihinduranya n’indagara cyangwa inyama n’ubwo aba ari imbonekarimwe kuri we. Imboga n’imbuto abihinga mu rugo aho akarima k’igikoni yagahinduye ishyamba ry’ibiribwa, ibyeze bikaba bitunga umuryango.

Yakomeje agira ati “Ndabihinduranya, niba uyu munsi turiye ibirayi ejo turya umutsima w’ifu yaturutse ku bitera imbaraga, noneho nkongera ngafata za mboga rwatsi ngashyiramo n’ibishyimbo nkaba mfashe ibirinda indwara muri za mboga rwatsi n’ibyubaka umubiri muri bya bishyimbo.”

Maniriho Vestine w’imyaka 24 y’amavuko, akaba afite abana batatu barimo uruhinja yabyaye tariki 15 Gicurasi 2019, na we ashimangira ko bamaze gusobanukirwa no gutegura imirire iboneye.

Yavuze ko mu mezi ikenda atwite yishimiye uko abaganga n’abajyanama b’ubuzima bamukurikiranye, bunganirwa n’uko umugabo we yumva agaciro ko kwita ku mugore cyane cyane utwite.

Ati: “Nabyariye kwa muganga baramfashije umwana avuka neza n’ibiro 3 n’amagarama 700. Mutwite nariye neza kugira ngo uyu mwana avukane amagara mazima. Umugabo wange yageragezaga uko ashoboye yaba yabonye amafaranga akagura imbuto, imboga n’ibindi.”

Maniriho ashimira umugabo we ko atamutererana mu mirimo yo mu rugo kuko yanamutekeraga kenshi igihe yari atwite. Afite intego yo kwita ku ruhinja na bakuru ba rwo bakazabera Igihugu ingirakamaro.

Uwamahoro Alice w’imyaka 26 y’amavuko wabyaye afite imyaka 24, na we yemeza ko abajyanama b’ubuzima n’inzego z’ibanze bamukurikiranye neza. Akimara gusama yajyaga kwipimisha kwa muganga bakamugira inama z’uko akwiye kwitwara akazikurikiza.

Ati: “Igihe nari ntwite nagerageje kwiyitaho, nihaza mu byo kurya kugira ngo n’umwana wange abone intungamubiri. Naryaga imboga, nkabona amata n’ifunguro nateguye neza. Nakundaga kurya ibirayi, imboga n’ibishyimbo kuko ni byo dukunda kubona ariko nkongeraho n’imbuto.”

Nyuma yo kubyara yakomeje kwita ku mirire iboneye, akurikirana n’umwana we amwonsa neza, amushakira n’imfashabere ku buryo byamurinze kurwaragurika.

Ati: “Iyo twajyaga gukingiza baratwigishaga; nyuma y’amezi atandatu na bwo umwana namuhaye imfashabere irimo igikoma n’amata, igikoma kigizwe n’ifu y’imvange n’imbuto. Igihe namugaburiye ibyo kurya na bwo namuteguriraga ibyo kurya by’umwihariko kugira ngo arusheho kugira imikurire myiza.”

Kurya indyo yuzuye ntibihenda

Abaturage bahamya ko gutegura indyo iboneye bidahenda nyuma yo kunguka ubumenyi bahawe n’abajyanama b’ubuzima, n’ubwo bahabwa mu nama, mu mugoroba w’ababyeyi n’amakuru bumva cyangwa basoma mu binyamakuru.

Abamaze gukurikiza gahunda za Leta barakangurira abaturanyi babo n’Abanyarwanda muri rusange guhinga uturima tw’igikoni.

Nyirahatangimbabazi Alvera yagize ati: “Kurya neza ntibihenda, ariko ubukene bwo mu mutwe butuma n’ufite ubushobozi atabasha kubukoresha uko bikwiye. Abacyumva ko kurya imboga ari ubukene burya ntabwo baba bazi akamaro kazo, bamwe mu baturanyi bange ntibarahinga uturima tw’igikoni kubera imyumvire, ariko bikwiye guhinduka.”

Abagabo batangiye gufatanya n’abagore kunoza imirire

Bamwe mu bagabo batangiye gufatanya n’abagore mu kunoza imirire no kwirinda ikibazo cyo kugwingira ku bana bakiri munsi y’imyaka itandatu y’amavuko.

Matabaro Evariste w’imyaka 39 utuye mu Mudugudu wa Ndorwa, Akagari ka Kabatezi, Umurenge wa Jenda afite umugore n’abana batanu.

Avuga ko azi gutegura amafunguro aboneye kuko akunda gufata igihe agateka igihe umugore we afite akazi kenshi.

Ati: “Ngewe iwange ndateka kuko ngomba kunganira umugore wange mu kugaburira abana bacu. Icyo bimfasha ni uko niba umugore atariyo nange ngomba kwita ku buzima bw’abana bagiye kwiga, bataha basanga amafunguro ateguwe neza.”

Akomeza ahamya ko mu gace atuyemo abagabo benshi batarumva ko gufasha umugore mu kunoza imirire y’umuryango bizamura iterambere ry’urugo kuko bamwe bumva ko umugore abereyeho kugaburira umuryango ibyo umugabo yahashye.

Avuga ko nubwo ari ibintu bitamenyerewe, gutegura amafunguro bitamutera ipfunwe, ati “Guteka ntabwo bikuraho icyubahiro cy’umugabo. Abagabo batarabyumva bakwiye kumva ko ari inshingano, byanabafasha mu gihe abagore babo bahuye n’uburwayi cyangwa ikindi kibazo cyatuma badashobora guteka.”

Ingufu zashyizwe mu kurwanya imirire mibi ziratanga umusaruro

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Jenda buvuga ko intambwe imaze guterwa cyane cyane guhera mu mwaka wa 2017/2018 yerekana ubushake bw’abaturage mu guhashya imyumvire yabateraga kurya nabi ari abatunzi.

Kampire Georgette Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, ahamya ko mu mwaka wa 2017/2018 abana 94 bari bafite indwara zikomoka ku mirire mibi, umwaka warangiye bose barimo gukira.

Mu mwaka wa 2018/2019 hagaragaye abandi 14 kubera abaturage baturutse mu tundi duce tw’Igihugu.

Kampire ati: “Ubu dusigaranye abana bane kandi na bo barimo gukira kuko imyumvire y’abaturage yarahindutse basobanukirwa neza n’uburyo bwo gutegura indyo yuzuye, babyigiye ku gikoni cy’umudugudu.”

Uwakijije imirire mibi arashima Leta

Nzahumunyurwa Festus w’imyaka 45 ufite umugore n’abana batandatu arashimira Leta y’u Rwanda yamufashije umwana we wa gatanu agakira imirire mibi abikesha inama yagiriwe yo guhinga n’akarima k’igikoni.

Yagize ati: “Ndashimira abajyanama b’ubuzima bangiriye inama yo guhinga imboga nkita ku bana bange. Ingamba nafashe ni ugukomeza guhinga imboga kandi nzakomeza gufatanya n’umugore wange anyigishe guteka indyo yuzuye kuko we yahuguwe n’abajyanama b’ubuzima.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba Abanyarwanda gufatanya mu kurwanya imirire mibi kugira ngo ikibazo k’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itandatu kive kuri 38% kigere kuri 15% bitarenze mu 2024.

Uwamahoro Alice yishimira ko ubumenyi agenda yunguka ku mirire bwamufashije kurera umwana we agakura afite amagara mazima

Nzahumunyurwa Festus arashimira Leta y’u Rwanda yamuhuguye agasezerera ikibazo k’imirire mibi

Mu gikoni cy’umudugudu abaturage bigishwa uko bategura indyo yuzuye mu bihingwa bejeje

Kamwe mu turima tw’igikoni twubatswe n’abaturage mu Karere ka Nyabihu

Kampire Georgette Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda

Umwanditsi:

Ntawitonda Jean Claude

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.