Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Nyabihu: Abaturage bijejwe guhabwa amashanyarazi afite ingufu

Yanditswe na KANAMUGIRE EMMANUEL

Ku ya Oct 14, 2018

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu burizeza ingo zigera kuri 48 zo mu Kagari ka Ryinyo, Umurenge wa Kintobo, kubagezaho amashanyarazi afite ingufu bakabasha kuyabyaza umusaruro.

Ibi bitangajwe mu gihe aba baturage bavuga ko umuriro w’amashanyarazi bahawe ufite ingufu nke zituma bagorwa no kuwubyaza umusaruro.

Bamwe muri bo bavuga ko mu gihe uyu muriro w’amashanyarazi utarongererwa ingufu batabasha gutangiza imishinga ibafasha kwiteza imbere aho batuye nko gukoresha ibyuma bisya imyaka, gusudira n’ibindi bikenera umuriro mwinshi.

Nteziryayo Emile avuga ko umuriro uhari ariko ufite ingufu nke, yagize ati : « Umuriro urahari ariko nta ngufu ufite, ntiwashyiraho urusyo ngo ube wasya ; umuriro dufite ni uwo kogosha gusa kandi twese nta bwo twajya kogosha. Twumva ko batwoherereza umuriro ufite ingufu (triphasé) kugira ngo natwe tubone icyo twakora».

Nyiramirera Therese yagize ati: « Duhura n’ikibazo cyo kubona imashini zisya hafi. Ubuyobozi bwadushyiriramo ingufu tukabona igikoma ahatwegereye n’abafite amafaranga bakaba babyutsa imishinga, bakagura ibyuma bisya».

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga ko icyo kibazo bagiye gushaka uko bagikurikirana abaturage bakabona umuriro uhagije bakoresha imirimo yose bifuza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habanabakize Jean Claude, avuga ko icyo kibazo ari ubwa mbere bacyumvise ariko ko bagiye gufatanya na REG kugira ngo barebe uko cyakemurwa bagendeye ku bushobozi buhari.

Yagize ati : « Ni ikibazo numvise vuba, icyo turibukore ni ukugenzura aho hantu kugira ngo turebere hamwe n’abakozi ba REG, turebe izo ngufu nke z’uwo muriro bavuga n’ibikorwa bifuza kuhakorera, turebe ko ubushobozi bwaboneka, tukavugana na REG uko iki kibazo cyakemuka bakaba bahabwa tranformateur ifite imbaraga, iyo triphasé ibe yaboneka. Babyizere rwose.»

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buvuga ko bitarenze ukwezi kwa kabiri umwaka utaha iki kibazo kizaba cyakemutse abaturage bakabona umuriro w’amashanyarazi bifuza.

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi, REG ishami rya Nyabihu na bwo buvuga ko bwiteguye gufatanya n’ubuyobozi bw’akarere kugira ngo bakemure icyo kibazo cy’umuriro muke ubundi abaturage bakomeze imirimo ibateza imbere.