Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Nyabihu: Abarokotse Jenoside bashyikirijwe amacumbi ya miriyoni 150

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 15-07-2019 saa 07:58:55
Umudugudu watujwemo abarokotse Jenoside muri Nyabihu (Foto Ngaboyabahizi P)

Abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batagiraga amacumbi yo kubamo mu karere ka Nyabihu, barashimira ubuyobozi bwabatuje mu macumbi meza yuzuye atwaye miriyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda; nyuma yo kubavana mu buzima bubi bari babayemo.

Imiryango 10 ni yo yatujwe muri aya mazu, buri nzu ifite ibyumba 4 n’icyumba cy’uruganiriro. Abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Bigogwe batujwe muri aya mazu nyuma yo gukurwa ahantu habi babaga.

Izi nzu zikaba zarubatswe n’ingabo z’Igihugu ndetse n’Ikigega cya Leta gishinzwe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye ‘FARG’, mu rwego rwo gukomeza gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Abatujwe muri izi nzu barashimira ubuyobozi bw’abo bwiza bubitaho. Abazitujwemo bavuga ko ibi bibahaye ikizere cyo gukomeza kubaho.

Mukamazera Eupharasie ni umwe mu bubakiwe yagize ati: “Turashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwakomeje kwita ku bafite ibibazo muri rusange cyane abarokotse Jenoside, nkange mbonye inzu nyuma y’imyaka 25 nsiragira mu macumbi y’abandi bakanyirukana nabuze ayo kwishyura, ubu rero ubwo mbonye aho gukinga umusaya, ngiye gukora niteze imbere kuko ayo nakodeshaga nzayaguramo irindi tungo”.

Mukamazera akomeza avuga ko ngo kuba abonye inzu nk’iriya ikomeye bimuha ikizere k’ejo heza.

Yagize ati: “Uwaraye habi abaho nabi, ntasinzira urumva ntiyabura kubabara no kwiheba, ariko ubwo mbonye inzu byongeye kunyubakamo ikizere k’ejo hazaza, kuko byahuraga no kuba ntagira inzu, nakwibuka n’abacu twabuze n’ibyacu n’amazu twari dufite, nkarushaho guhungabana, uko Leta rero igenda itwitaho turushaho gukomera no kudahungabana n’ubwo ntawakwibagirwa ibibi bya Jenoside ku Isi. Aya mazu tuzafata neza”.

Umuyobozi w’ishami ry’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu Mutwarangabo Simon, avuga ko nyuma yo gutuzwa muri izo nzu bagomba kuzifata neza kandi bagashaka n’imishinga yo gukora bakitezimbere.

Yagize ati: “By’umwihariko abarokotse Jenoside bagiye bafashwa kubaho neza, abana bakiga, aya ni amahirwe bagenda babona. Nko kuba babonye aho gukinga imisaya ni umwanya wo kugira ngo bakomeze gutekereza icyabateza imbere, bikura mu bukene, ikindi ni uko bakwiye gufata neza ariya mazu ngira ngo mwabonye ko ari amazu akomeye yubatse mu bikoresho biramba ndabasaba rero bayabyaza umusaruro bayabungabunga”.

Mu mihigo ya 2018/2019 Akarere ka Nyabihu hubatswe inzu 14 zituzwamo abarokotse Jenoside ya korewe abatutsi batishoboye zitwara miriyoni 158; ubuyobozi bw’akarere buvuga ko mu mwaka wa 2019/2020 bazubakira imiryango 16 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Guhera mu mwaka wa 1998 mu karere ka Nyabihu, Ikigega cya Leta gishinzwe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye ‘FARG’, kimaze kubakira inzu zirenga 400 imiryango itishoboye itaragiraga aho iba.

Umudugudu watujwemo abarokotse Jenoside muri Nyabihu (Foto Ngaboyabahizi P)

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.