Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

NURC yatanze ibitabo by’inyoborabiganiro hagamijwe gukumira irondakoko

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 12-11-2018 saa 08:49:03
Ibitabo byatanzwe na NURC bizifashishwa mu gutanga ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda mu mashuri (Foto Mugisha B.)

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) imaze gutanga ibitabo by’inyoborabiganiro mu mashuri abanza n’ayisumbuye bingana na 12.464 n’ibitabo 108 muri za kaminuza n’amashuri makuru.

Ibi ngo byakozwe mu rwego rwo guteza imbere ibiganiro mpaka mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse na kaminuza bigamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Ikigamijwe ni kwigisha bihereye mu bana bato n’abari mu mashuri, nk’uko byagarutsweho na Musenyeri Rucyahana John muri raporo y’umwaka wa 2017-2018 yagejeje ku Nteko rusange ya Sena.

Rucyahana yavuze ko ibiganiro mpaka mu mashuri byatangiye gutangwa kandi bigenda neza, ngo akaba ari mu rwego rwo gutoza abana kwirinda amacakubiri ashingiye ku moko n’izindi ngengabitekerezo bahererwa ku ishyiga na bamwe mu babyeyi gito.

Ati “Byagaragaye ko ingengabitekerezo y’amacakubiri n’irondakoko uyisanga mu bana bato, hari n’abavutse nyuma ya Jenoside bayifite, nta handi bayivana uretse kuba bayiganirizwa n’ababyeyi babo ku ishyiga. Ibiganiro rero bibafasha kubaha amakuru nyayo kandi y’ukuri ku mateka y’u Rwanda n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakabasha kumenya ukuri kwayo.”

Ibitabo byatanzwe na NURC bizifashishwa mu gutanga ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda mu mashuri (Foto Mugisha B.)

Rucyahana kandi yavuze kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda mu mashuri no mu turere, anakomoza ku marushanwa ya Ndi Umunyarwanda mu turere, byose bikaba bigamije inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Musenyeri Rucyahana yagaragaje kandi ko abantu bagaragaweho n’ingengabitekerezo ya Jenoside bahanwe, abandi bagikurikiranwa, hari n’abagizwe abere, bivuga ko ntawe uri hejuru y’amategeko ngo abe yabangamira ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge asanga hari intambwe yatewe n’Abanyarwanda, ariko kandi avuga ko hari ibikibangamiye iyi gahunda nko kuba hari abazize Jenoside yakorewe Abatutsi batarashyingurwa mu cyubahiro kandi hari ababishe bazi neza aho babashyize, bakaba bakomeje kwinangira kugaragaza aho babajugunye ngo bashyingurwe.

Ati “N’ubwo intambwe yatewe mu bumwe n’ubwiyunge itanga ikizere k’ejo hazaza h’u Rwanda, hari n’ibikorwa bikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge kandi binagira ingaruka kuri sosiye nyarwanda. Utarashyingura abe bazize Jenoside aziyunga ate n’uwamwiciye atanabasha kumubwiza ukuri kw’aho yamushyiriye abantu?”

Yasabye abasenateri ko bafasha iyi komisiyo gukomeza gushishikariza Abanyarwanda bazi aho imibiri y’abazize Jenoside ikiri itarashyingurwa mu cyubahiro kuberekana kugira ngo byongere ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.