Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

NURC yatangije ubukangurambaga bw’ubumwe n’ubwiyunge mu mashuri

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Mar 26, 2018

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yatangije ubukangurambaga bugamije kurushaho kumvikanisha gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge na gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu bigo by’amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga mu gihugu, ibicishije mu biganiro mpaka ku muco w’amahoro.

Aha ni mu rwunge rw’amashuri rwa Munyinya mu karere ka Muhanga

Ubuyobozi  bw’ibigo  by’amashuri   bwahawe inshingano zo gufasha  mu  ishyirwa  mu  bikorwa  ry’iyi gahunda, hakaba harasuwe     bimwe mu  bigo  by’amashuri  yisumbuye  n’ay’imyuga  mu  Ntara  y’Amajyepfo,   abanyeshuri baganirizwa ku bumwe n’ubwiyunge na gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Amwe mu mashuri yaganirijwe harimo  Urwunge  rw’amashuri rwa Munyinya n’urwa Gitarama mu  Karere ka  Muhanga, urwa Maranatha mu  Karere ka  Nyanza , n’urwa   Butare mu Karere ka Huye ndetse n’ishuri ry’imyuga rya Saint Kizito riherereye mu Karere ka Gisagara.

Habyarimana Sylvere, umuyobozi  ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri  rwa Munyinya, mu karere ka Muhanga avuga ko magingo  aya bifashisha   inyoborabiganiro  bahawe na  Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge  mu  gucengeza  ubu  bumenyi  mu  banyeshuri, ubu  bikaba  bitanga  umusaruro.

Yagize ati: “Twabashije  guha  abana  ibyo  biganiro  byari  biteganyijwe   mu  mwaka  wa 2017, ubu turabona  umusaruro  wigaragaza,  kuko  abana  bagenda basobanukirwa gahunda  za  Leta  nk’ubumwe, ubworoherane n’ubwiyunge   ku  buryo  tubaganiriza  tubigisha  bakamenya  ko  nta  mpamvu  yo  gushotorana  hagati  yabo, bazi uko  amakimbirane  avuka,  ik’ingenzi kikaba  kwiyumvamo  ubunyarwanda  kuruta  ikindi  cyose”.

Abanyeshuri   bagize  amahirwe yo   gukora  ibi biganiro  mpaka  bigamije  kwimakaza umuco w’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, bahamya ko byagize  akamaro kanini  mu  kuzamura  imyumvire n’imibanire hagati  yabo, kuko  ngo byanatumye  bashinga  ama club yo  kurwanya  ibyaha  n’ayo  gushishikariza abantu  gukorera hamwe kandi  mu mucyo.

Havugimana  Abraham, umunyeshuri mu  rwunge  rw’amashuri  rwa Munyinya, avuga  ko  ibi biganiro  ari  ingirakamaro cyane  kuri bo, ati “Ibi  biganiro  byatugiriye  akamaro, nk’ubu  iyo   tugeze  mu  gihe  cyo  gusubiramo amasomo usanga abanyeshuri  twese twibumbiye  hamwe dusobanurirana, nta  kurobanura  cyangwa kwivangura  kubaho, nta munyabwenge  nta  muswa, kandi  tukimara  kubwirwa  ibyo  biganiro twahise  dutangira  gushinga amaclub  arwanya  ibyaha, arwanya  SIDA, byanadufashije no  kwivanamo  ikintu  cyo kuba  nyamwigendaho”.

Abanyeshuri  biga  mu rwunge rw’amashuri rwa   Butare, bavuga  ko bakoresheje   uburyo bwo  guca  amasibo mu banyeshuri hagendewe ku biyandikishije.

Ubarijoro  Abubacar yagize  atiNyuma  yo  gukora  amatsinda twaganiraga  ku  nsanganyamatsiko  yateguwe, tukaza kuyifataho umwanzuro nyuma, hari ingingo twigeze  kuganiraho  ibaza  niba  ubumwe  n’ubwiyunge  bwaragezweho  mu  Rwanda  ku  kigero  k’ijana  ku  ijana, twaje gusanga  bwaragezweho, ariko butaragerwaho ijana  ku  ijana,  bityo ducyura  umukoro  w’uko  hari  icyo  tugomba  gukora kugira ngo  tubugereho nk’uko   tubyifuza, ni  ukuvuga  ko  tugifite  indi ntambwe  tugomba  gutera”.

Nishimwe Claudette, umwe mu barimu mu rwunge  rw’amashuri  rwa Gitarama  unatanga  ibi  biganiro akanayobora  izi  mpaka  zigamije  kubaka  umuco  w’amahoro  mu  bana  b’u  Rwanda  bakiri  bato n’urubyiruko, avuga  ko  abana  bahabwa  urubuga  rwo  kuganira  bagatozwa kwishakamo  ingufu n’ubushobozi  bwo  kwikemurira ikibazo,  aho  gutegereza  ko  igisubizo  kiva ahandi;

Ati Ibi biganiro  cyangwa impaka tuzigira kenshi, aho  abana   baganira  twabaciye  mu  byiciro  bitewe  n’imyaka  yabo, icyo  gihe  tuganira  ku  nsanganyamatsiko  igezweho, bagahabwa  urubuga  bagafashanya kugira ngo  muri bo bishakemo  igisubizo k’ibibazo bibaza, ni ukuvuga  ngo baba  bagomba gukemura  n’ikibazo  bagiranye  bo ubwabo  hagati yabo,  kigakemuka  kitarabyara  amakimbirane, kuba  abana baratojwe uyu  muco  w’amahoro  n’ubumwe  n’ubwiyunge  muri bo  bitanga  umusaruro  munini  kuko  bize  gutanga  amahoro mu babagaragiye”

Zimwe mu mbogamizi zagaragaye muri iyi gahunda

Ngirabakunzi Felicien, umuyobozi  w’Urwunge  rw’amashuri rwa  Maranatha asanga  ibikoresho  biherekeza iyi  gahunda bikiri bikeya.

Ati Bigitangira  haje igitabo  kimwe  kandi  ni  ibintu byigaragaza  ko kidahagije, ubundi  hagombye  gutekerezwa  ibikoresho  byerekana  amashusho bikanasohora  amajwi, dusomera  abana inyoborabiganiro   imwe  twahawe, tuba  dukeneye  irenze  imwe  n’ibikoresho  bigaragaza  amashusho,  ikindi  kandi  dukenera   n’abandi  bantu bafite  ubunararibonye muri  ibi bintu, kugira ngo  abana batabona  ko  ari  twe  tubahora  imbere,  yego  ku  rwego  rwacu  rw’akarere turabikora, haje n’abandi abanyeshuri bakabona ko imvugo ari mwe, byabafasha na bo kubyiyumvamo no kubigira ibyabo”.

Umuhoza  Nelly,  wiga  mu  mwaka wa 6  mu  rwunge  rw’amashuri  rwa  Maranatha,  asanga abakozi ba  NURC bagombye  kujya bacishamo bakaza  kubahugura.

Ati Ni byo koko  tubiganiraho  nk’abanyeshuri  n’abarezi  ariko  twifuza  ko abakozi ba  Komisiyo y’Igihugu  y’Ubumwe  n’Ubwiyunge  bajya baza kubitwigisha babishimangira,  ntekereza  ko  wenda  hari  byinshi   badusobanurira  kurusha  abarimu  bacu  cyangwa  se  muri  twe  ubwacu, abo bayobozi baje  kutwigisha  byarushaho  kumvikana.”

Ibi  kandi  bishimangirwa  na   Ntashamaje  Aimable, umuyobozi  ushinzwe amasomo  mu kigo  k’imyuga   kitiriwe  Mutagatifu Kizito  we akaba  asanga n’abatanga  ibi  biganiro bagombye  gutegurwa.

Ati “Ibiganiro  byaratanzwe  ariko  ababitanga bakwiye  gutegurwa  na bo  bagahabwa  ubumenyi  bwisumbuye  kugira ngo  ibyo  biganiro  bizabashe  kugenda neza,  gusa  ariko  n’izi mfashanyigisho dufite  nta bwo  zihagije,  kuko  uwigisha  iyo  afite  igitabo  kimwe biragorana nk’ubu  twe dufite abanyeshuri 738  usanga   n’ibitabo 2 bidahagije,  ni  ukuvuga  ngo  n’abigishwa bagombye  kuba  bafite nibura  igitabo kimwe  kuri  buri  mwana.”

Nubwo izi mbogamizi zikiriho abanyeshuri n’abarezi bavuga ko umusaruro w’ibi biganiro mpaka ku muco w’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge ugaragara kuko byarushijeho kuzamura imyumvire ku ndangagaciro za Ndi Umunyarwanda n’Ubumwe n’Ubwiyunge mu rubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye n’ay’imyuga hirya no hino mu  gihugu.