Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

NURC yagaragaje imikoranire ifitanye n’amadini n’imitwe ya politiki mu bumwe n’ubwiyunge

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya May 17, 2018

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), yagaragarije Komisiyo y’ingengo y’Imari, Ubukungu n’Umutungo mu Nteko Ishinga Amategeko intambwe imaze guterwa ku mikoranire hagati yayo, amadini n’imitwe ya Politiki mu gushimangira ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

Uhereye iburyo ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC Ndayisaba Fidele na Perezida wayo Musenyeri John Rucyahana (Foto James R.)

Ibyo byagarutsweho mu kiganiro NURC yagiranye n’Abadepite bagize iyo Komisiyo hagaragazwa imikoreshereze yayo y’ingengo y’imari y’umwaka ushize n’iy’uyu mwaka wa 2018/2019.

Nk’uko Abadepite bagize iyo Komisiyo y’Ingengo y’Imari babigarutseho, bifuje gusobanukirwa birushijeho icyo NURC ikora mu kwinjiza mu buryo bwagutse kandi bwimbitse gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mu madini n’amatorero ndetse n’imitwe ya politiki ikorera mu gihugu no kugaragarizwa uko bihagaze kugeza ubu.

Aha basanga mu gihe amadini n’amatorero ari mu gihe k’iminsi mikuru Abakirisitu bitabira cyane ari benshi ariko habaho gahunda zindi za Leta mu gushaka icyateza imbere abaturage ugasanga bazitabiriye ari bake.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Musenyeri Rucyahana John atangaza ko uruhare rw’abanyamadini muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ari abafatanyabikorwa ba NURC bakorana nayo cyane kandi abashimira umurimo ukomeye bakoze ariko kugeza n’uyu munsi bagihabwa inshingano zo gufata ingamba z’ibyo batarakora.

Rucyahana agira ati: Nubwo hari abarenze umurongo bagatukana ariko hari n’ibyiza bamaze kugeraho kuko dufatanya, tugahanahana raporo z’ibyakozwe ariko amadini menshi yaduhaye imboni y’ubumwe n’ubwiyunge ku buryo ubu turimo kubaka uburyo buhoraho butugaragariza aho tubona badashyira imbaraga kugira ngo bazihashyire”.

Avuga ko mu isuzuma rikorwa, iyo uvura ibikomere n’ihungabana uvura sosiyete na bamwe mu bayobozi baba abari mu madini n’ahandi bayobora hirya no hino hari abayobora bakomeretse.

Abisobanura muri aya magambo: Iyo ufatanya n’umuyobozi ukomeretse mu kuvura abandi muri sosiyete bakomeretse ni nk’uko wigisha inkomere kwihanganirana no kugira ngo zivurane. Kugira ngo u Rwanda rube ruvuye aho rwari ruri rukaba rugeze aho ruri ni uko Abanyarwanda bamaze kumva icyo bagambiriye n’uburemere bwabyo”.

Abagize komisiyo bongeye kwifuza kumenya uko uruhande rw’imitwe ya politiki ruhagaze kuri iyo ngingo basaba NURC gukomeza kuyegera cyane ngo irusheho gufasha Abanyarwanda mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge.

Musenyeri Rucyahana yerekanye ko imikoranire yayo na NURC iriho kuko n’umwaka ushize wa 2017 byabayeho mu bumwe n’ubwiyunge bafatanyiriza hamwe kwiga uko bashobora gushyira mu ngiro muri gahunda z’imitwe ya Politiki bahagarariye.

Agira ati: Ibyo bibafasha kumenya icyo imitwe ya Politiki isangiye n’icyo ihuriyeho n’icyo idashobora gutatira muri za porogaramu zitandukanye bafite kandi igasobanukirwa ko hari ibyangombwa duhuriraho twese nk’Abanyarwanda birimo ubumwe bwacu kuko ari bwo tuvomamo imbaraga n’ikizere cyo gutera imbere nk’igihugu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC Ndayisaba Fidele, avuga ko bashyira imbere cyane mu gukorana na Sosiyete sivile ari ho haza n’Amadini n’Amatorero kuko bikora mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge kuko hari ibintu bikora ku mitima y’abantu utaharira inzego za Leta zitagirira n’ubushobozi ahubwo igaha ubushobozi izo nzego zibikora.

Ibipimo byihariye byagiye bifatwa bigaragaza ko ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bwateye intambwe kuko bwavuye kuri 92,5% ubu bakaba buri kuri 95%.

Ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge bigaragazwa buri myaka 5, mu bipimo biheruka gushyirwa hanze icyaha kirebana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ni cyo cyari kiganje ariko habayeho kugereranya umwaka wa 2016 ukagera mu 2017 icyo cyaha cyagabanutseho ku kigero cya 30%.