Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Nubwo Singida FC ifite ubukene Kambale nta gahunda afite yo kugaruka mu Rwanda

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Jun 20, 2018

Kambale Salita Gentil, rutahizamu wa Singida FC yo mu kiciro cya mbere muri Tanzania aravuga ko nta gahunda afite yo kugaruka mu Rwanda atandukanye n’iyi kipe ivugwamo ubukene bukabije.

Kambale Salita Gentil avuga ko nta gahunda afite yo kugaruka mu Rwanda

Kambale yerekeje muri Singida FC mu mpera z’Ukuboza 2017 atanzweho miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu mezi atanu yahamaze yatsinzemo ibitego bine muri shampiyona.

Kambale asobanura ko yahise yisanga muri Singida cyane ko yari asanzemo Rusheshangoga Michel na Usengimana Dany bakinaga muri shampiyona y’u Rwanda.

Ati “Uruhare rwange rwari ugutsinda ibitego, natsinze ibitego bine kandi nagiyeyo imikino igiye kurangira. Ubu ndi muri ba rutahizamu ba Singida FC  bafite ibitego byinshi. Ikindi kuba Danny na Rusheshangoga twarabanye nkaza kuhabasanga  byaramfashije”.

Kambale na we yemera ko Singida FC  ivugwamo ubukene bukabije. Ati “Nta bwo Singida FC ihemba neza, abantu batekereza ko Singida ifite amafaranga  nyamara  ntayo. Murabizi ko ba Danny bazaga mu Rwanda bagasubirayo, kubera ibibazo by’amafaranga. Ubukene muri Tanzania ni ukutabona abafatanyabikorwa n’abahari basigaye baravuyemo. Urabona na za Yanga nta mafaranga zifite”.

Kambale ahamya ko adateganya kuva muri iyi kipe kugira ngo agaruke mu Rwanda nk’uko bimeze kuri Rusheshangoga Michel na Usengimana Danny

Ati “Buri muntu afite gahunda ze, nge ndacyafite amasezerano na Singida FC, nshobora guhindura ikipe ariko ibyo kugaruka mu Rwanda byo simbitekerezaho”. Kambale yagiye muri Tanzania avuye muri Etincelles FC.