Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Nubwo nticuza kujya muri APR FC ariko ntiwakina imikino 6 gusa ngo wishime-Xavio

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Aug 6, 2018

Nshuti Dominique Xavio, rutahizamu uca ku ruhande aravuga ko adashimishijwe no kwicara ku ntebe y’abasimbura  muri APR FC mu gihe ahandi hose yanyuze yari asanzwe ari umukinnyi ubanzamo.

Nshuti Xavio nta bwo yishimiye kuba adahabwa umwanya ubanzamo ariko ngo ntiyicuza kuba yaragiye muri APR FC

Nshuti yerekeje muri APR FC muri Mutarama 2018 aguzwe asaga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda avuye muri AS Kigali na yo yari amazemo amezi atandatu kuko naho yahaje avuye muri Rayon Sports.

Uyu rutahizamu ntiyahiriwe muri APR FC kuko amaze gukina gusa imikino 6 abanjemo mu mikino 23 APR FC imaze gukina kuva yayigeramo   aha harimo 15 ya shampiyona, itatu ya CECAFA Kagame Cup 2018 n’itanu y’igikombe cy’Amahoro .

Nshuti Xavio atangaza ko ikibazo ari umutoza utaramugirira ikizere. Ati “Nakinnye imikino 6 mbanzamo, ikibazo nta bwo ari uko nasubiye inyuma niba mwararebye imikino meze neza. Hari igihe umutoza aba atarakugirira ikizere”.

Uyu rutahizamu yavuze ko rwose adashimishijwe no kubura umwanya nubwo ariko adateganya kuva muri APR FC atarangije amasezerano ye. Ati “Ubu ndacyafite amasezerano hagize igihinduka nzabanza nganire n’ubuyobozi kuko urebye maze gukina imikino 6 gusa, urumva nta bwo ari byiza kuri nge nk’umuntu wari usanzwe ukina kandi ubanza mu kibuga. Ahantu hose nanyuze narabanzaga ngakina imikino myinshi.  Kuba maze gukina imikino 6 yonyine urumva nta bwo ari byiza kuri nge mbese nta bwo nabyishimira”.

Nshuti  avuga ko aticuza kuba yaragiye muri APR FC avuye mu makipe nka Rayon Sports yagiriyemo ibihe byiza. Ati “Nta bwo nicuza kujya muri APR FC kuko umuntu agomba guhindura kandi agakomeza gukora cyane. Nimba harabayeho ikibazo cyo kutabanzamo ndumva igihe cyose nta bwo nzakomeza ndi hanze, ndumva igihe kizagera nkajya mu kibuga ngakomeza ngakina imikino yose kandi  ni byo nifuza”.

Uyu mukinnyi avuga ko  agomba gukora cyane ku buryo umwaka utaha azajya gukina hanze y’u Rwanda. Yanaboneyeho guhakana ibihuha byavugaga ko azerekeza muri Kiyovu Sports nyuma yo kubura umwanya muri APR FC.

Ati “Ibyo ni ibihuha kuko Kiyovu yakabaye yaranyegereye cyangwa abayobozi barambwiye ariko siniteze kujya muri Kiyovu. Ibyo ni ibihuha. Nge ndacyafite umwaka, sindakina. Uyu mwaka ugiye kuza ngomba gukora ubundi nerekeze hanze”.

Nshuti Xavio ni umwe mu bakinnyi beza kandi batangaga ikizere mu makipe yanyuzemo no mu ikipe y’igihugu “Amavubi”. Yahungabanyijwe n’imvune y’urutugu yagize mu mpera z’umwaka  wa 2017.