Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

N’ubwo ntakiri kapiteni nzakomeza kwitanga -Twagizimana

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 23-02-2018 saa 08:35:18
Twagizimana Frabrice

Twagizimana Fabrice wamaze kwamburwa igitambaro cyo kuyobora abakinnyi bagenzi be muri Police FC aravuga ko n’ubwo atakiri kapiteni bitazamubuza kwitanga nk’uko asanzwe abigenza.

Twagizimana Fabrice wambuwe umwanya wo kuyobora bagenzi be mu kibuga muri Police FC

Uyu myugariro umaze imyaka 12 muri iyi kipe yambuwe iki gitambaro mu ntangiriro z’uku kwezi mu matora yakozwe n’abakinnyi bose kuri Hilltop Hotel, gihabwa Umwungeri Patrick akazungirizwa na Ndayishimiye Celestin.

Umutoza wa Police FC, Seninga avuga ko ari ikemezo bafashe nyuma yo kubona ko mu ikipe hajemo umwuka n’imyitwarire mibi n’ubwo yirinda kuvuga ko yaba yakuruwe na Twagizimana.

Ati:“Twabanje gushyiraho akanama k’imyitwarire, nyuma tureba imikinire ye  n’uburyo Umwungeri  ayobora tubona ni byiza, urwego rwe rwarazamutse. Uko kuyobora abandi bituma tumutorera kuba kapiteni kandi ari kubikora neza muri iyi minsi, urabona ko hari umwuka mwiza no gushyira hamwe. Simvuze ko imyitwarire mibi ari uwari kapiteni wabiteraga, ariko niba hari ibitaragendaga neza ubuyobozi bwagombaga guhinduka”.

Twagizimana wari usanzwe ari kapiteni avuga ko atigeze ananirwa kuyobora bagenzi be. Ati ”Ntekereza ko umutoza ku bwe yabonye ko hari ibitagenda. Ariko se kuki atashyizeho uwari unyungirije (Nzarora Marcel) agashyiraho undi, niba nge yari ambonyeho inenge?, Nge ndi umuntu ukuze, nziko abana bange bakeneye isukari n’amata, n’imyaka mazemo sibwo ubu ngiye kuba umuntu w’ikinyabupfura gike. Ubu se nibwo abakinnyi bagiye kunanira? abakinnyi b’ingaragu bananiye urugo rwange narushobora?”.

Twagizimana yakomeje avuga ko n’ubwo atakiri kapiteni bitazamubuza kwitanga. Ati ”Nge niteguye gukora akazi kange Police FC indi ku mutima, ni ikipe nibiba ngombwa nzanasorezamo. Nge nzakomeza kwitanga. Muzabona ko meze neza mu mikino iri imbere”.

Uyu mukinnyi  yanaboneyeho kwamagana ibihuha byavugaga ko yataye akazi  asobanura ko yari amaze iminsi adakora imyitozo kubera ikibazo k’ikibyimba  cyaje nyuma y’umukino w’igikombe k’Intwari wabahuje na APR FC  kandi ko yanagejeje ku baganga n’abayobozi be impapuro zo kwa muganga zimuha ikiruhuko nyuma yo kubagwa.

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

One Comment on “N’ubwo ntakiri kapiteni nzakomeza kwitanga -Twagizimana”

  1. Courage Fab.Buriya seninga yababajwe nuko wowe utajyana nawe mubirozi kdi mudasangira ruswa.
    Wowe courage uri umuntu wumugabo turakwemera.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.