Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

N’ubwo dufite amahoro n’umutekano, haracyari ibituvangira- IGP Gasana

Yanditswe na admin

Ku ya 02-11-2017 saa 09:47:31
IGP Gasana Emmanuel avuga ko Polisi yahagurukiye ibyaha byose

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana Emmanuel, yashimangiye ko urwego ayobora rutazihanganira ibyaha bikigaragara mu bice by’igihugu cyane cyane mu Mujyi wa Kigali byiganjemo iby’urugomo, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no gukorera mu kajagari.

IGP Gasana Emmanuel avuga ko Polisi yahagurukiye ibyaha byose

Ibi uyu muyobozi yabigarutseho ku wa 31 Ukwakira 2017 ubwo bari mu gikorwa cy’umuganda udasanzwe ugamije gukora isuku mu Mujyi wa Kigali no gushishikariza abanyakigali bose kwita ku isuku n’umutekano by’aho batuye.

IGP Gasana yavuze ko Kigali ari umugi ugomba kugira itandukaniro yaba mu isuku n’umutekano. Ati “Kigali igomba kuba umugi urangwamo isuku n’umutekano. Icyo ni cyo tugamije kandi tugomba kubigeraho. Udafite umutekano ndetse n’ufite umwanda ku mubiri, nta bwo no mu mutwe biba bitunganye, ibyo rero iyo utabifite nta bwo iterambere riba ryihuta, nta nubwo uba uri mu nzira y’ubuyobozi bwiza.”

Akomeza agira ati  “N’ubwo muri uyu mugi tuvuga ngo hari amahoro n’umutekano ariko hari ibintu bituvangira. Haracyarimo ibyaha, kubona urubyiruko rukiri mu biyobyabwenge n’ibisindisha ni ikibazo, ni ugusuzuma neza, gukurikirana no kwibutsa abashinzwe utubari cyangwa ahandi hose abantu bafatira amafunguro no kunywa inzoga y’uko nta bana bato bakwiye kujya mu tubari. Nta bana bato bakwiye kujya mu biyobyabwenge n’ibisindisha.

Tuzi aho ibyo biyobyabwenge bituruka yaba mu bice by’ibihugu duturanye, tuzakomeza gufata ababicuruza ariko ni no kurwanya abo babigura cyangwa babinywa. Hari ubujura bwo mu mazu, kumena inzu y’umuntu ugatwara ibikoresho nka mudasobwa, televiziyo n’ibindi, ibyo twarabihagurukiye kuko nta bwo bikwiye. Hari kandi urugomo, agakungu n’akajagari.

Muzi ko mu minsi ishize bariya b’akajagari bakunda kitwa abazunguzayi wasangaga barimo kurwana na DASSO ariko twafashe ikemezo inzego z’umutekano tumaze kubyumvikanaho twese tuzana polisi kugira ngo bafashe guhangana n’abo bazanaga akajagari kandi byatanze umusaruro mwiza.”

Uyu muyobozi yibukije ko ibi bizagerwaho ku bubufatanye bw’inzego zose z’umutekano nka DASSO, abashinzwe irondo n’isuku, kampani zicunga umutekano zigenga, ingabo na polisi kugira ngo amahoro arusheho kuboneka.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda kandi yanashimangiye ko kuba kuri ubu buri murenge ufite imodoka y’irondo n’isuku ari indi ntambwe nziza yatewe igaragaza ubushake bwo kurandura burundu umwanda n’umutekano muke mu Mujyi wa Kigali.

NIYONSENGA SCHADRACK

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.