Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

“Ntimukemere ko shoferi abashyira mu kaga” – IGP Munyuza abwira abagenzi

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 19-11-2018 saa 09:32:08
Umuyobozi mukuru wa Polisi, DCGP Munyuza Dan, aganiriza abagenzi mu modoka

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, DCGP Munyuza Dan  yabwiye abagenzi ko bafite inshingano yo kutemera ko shoferi ashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yasabye abagenzi kudaceceka mu gihe shoferi yishe amategeko yo mu muhanda, ati, “Ntimukwiye kwemera ko shoferi arenza umuvuduko wagenwe”.

Ni mu bikorwa by’icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda bikomeje, aho kuri uyu munsi, mu gihugu hose habera ubukangurambaga bwo kwigisha abanyamaguru n’abagenzi uburyo bwo kugenda neza mu muhanda.

Umuyobozi mukuru wa Polisi, DCGP Munyuza Dan, aganiriza abagenzi mu modoka

DCGP Munyuza Munyuza yibukije ibintu bitera impanuka, aho yagarutse ku bashoferi batwara imodoka basinze, cyangwa bafite umuvuduko mwinshi ko ari byo ahanini bitera impanuka yibutsa kandi ko kwirinda ibikorwa bitwara ubuzima bw’abanyarwanda ari inshingano za buri wese.

Muri ibi bikorwa, umuyobozi mukuru wa Polisi ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba.

Usibye kwigishwa gukoresha neza umuhanda, abagenzi banibukijwe uruhare rwabo mu gukumira impanuka, nk’uko Polisi yabitangaje ku rukuta rwayo rwa Twitter.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, yibukije abagenzi ko bagomba kubahiriza ibimenyetso byo mu muhanda, abatwara amagare bakagendera mu nkengero z’umuhanda, abatwara moto bagomba gutwara umugenzi umwe kuri moto, abatwara imodoka bakirinda umuvuduko ukabije no gutwara basinze.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal mu modoka yigisha abagenzi uruhare rwabo mu gukumira impanuka

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.