Ntigurirwa mu rugendo rw’iminsi 100 mu gihugu yigisha kubiba amahoro

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 11-04-2019 saa 12:13:50
Ntigurirwa Hyppolite witeze umusaruro mwiza mu rugendo arimo rwo kubiba amahoro

Hasigaye iminsi 4 gusa ngo Ntigurirwa Hyppolite atangire urugendo rwe rw’iminsi 100 azenguruka u Rwanda mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda kubiba amahoro hagati muribo.

Ntigurirwa w’imyaka 32 y’amavuko nk’uwashinze umuryango “Be The Peace”, aratangira urugendo kuva taliki ya 15 Mata kugeza ku ya 25 Nyakanga 2019, akazasoza icyo gikorwa cye akoze ibirometero 1000.

Agamije, binyuze muri urwo rugendo, ibibazo Abatutsi banyuzemo muri Jenoside, ari nako bifasha urubyiruko gusobanukirwa amateka yaranze u Rwanda.

Agira ati: “Ntabwo buri munsi twabaga dufite umwanya wo gutanga ubuzima, mu gihe abantu bahungaga, ibiti byaratwitswe, abantu barishwe, inzu zirasenywa uyu munsi gutera igiti, ni nk’urwibutso rwo kugaragaza ko ubuzima buri gushibuka”.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Ntigurirwa avuga ko kugeza ubu Umunyamerika umwe ari we wamwemereye kuzifatanya muri urwo rugendo kandi akaba yaramaze kugera no mu Rwanda.

Atangaza ko hari abandi barindwi bazava mu Bwongereza n’abasanzwe baba mu Rwanda ariko bazakora igice gito cy’urwo rugendo.

Agira ati: “Biteganyijwe ko nibura buri munsi nzajya nkora urugendo rw’ibirometero 15 n’amaguru, nkajya ngenda nganiriza abantu mbonye ku mihanda, nsure abarokoye Abatutsi ari nako ntera ibiti nk’ikimenyetso cy’ubuzima”.

Uretse kuganiriza abantu yongeraho ko azajya anafata amafoto n’amashusho bizifashishwa mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ntigurirwa avuga ko azajya arara ku mashuri no ku nsengero mu rwego rwo gushushanya aho Abatutsi bagiye bahungira muri Jenoside.

Ati: “Intego nyamukuru ni ugutanga ubutumwa buhamagarira abantu bose kubiba amahoro muri bagenzi babo.

Urugendo ndimo kandi rugamije guhamagarira abantu bo ku isi kubiba amahoro ngo irusheho kuba nziza ariko dufatiye ku ngero zimwe na zimwe z’abantu bagiye bahisha Abatutsi muri Jenoside”.

Agaruka ku buzima bwe muri Jenoside, Ntigurirwa avuga ko yari mutoya cyane ariko ise yishwe areba, abandi barimo ba nyirasenge bafatwa ku ngufu mbere yo kwicwa nabwo abyumva.

Ati, “Ibyo byanteye agahinda gakomeye no guhora nigunze, kuko ibyo nabonye byari bitaramvamo. Nibyo byambereye intangiriro yo guhimba no gukina amakinamico ariko nshishikariza abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge, ngamije kwimakaza amahoro mu bantu no kurwanya ihererekanywa ry’urwango”, Ntigurirwa.

Ntigurirwa asanzwe ari umwanditsi w’ikinamico n’umukinnyi wazo, urwo rugendo akazaruhera kuri Paruwasi ya Mibirizi uyu musore yarokokeyemo Jenoside yakorerwaga Abatutsi 1994 n’ahari inkambi ya Nyarushishi yahungiyemo.

Ntigurirwa azarukomereza mu ntara y’Uburengerazuba, atungukire mu majyaruguru, nyuma yaho yerekeze mu ntara y’Uburasirazuba abone guhingukira mu majyepfo agaruka i Kigali.

Ntigurirwa yamenyekanye mu itangazamakuru akorera Radio Salus mu kiganiro cy’urwenya Nyereka Inyinya Munyarwanda, nyuma yaho aza kuba n’Umunyamakuru wa The New Times.

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.