Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Ntibanyendera yavuze ko natorwa azavuganira abafite ubumuga, ateze imbere umuco

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Aug 17, 2018

Ntibanyendera Elissan Salim w’imyaka 40, Umukandida depite wigenga, atangaza ko bimwe mu byo ashyize imbere namara gutorerwa kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, azakorera ubuvugizi abafite ubumuga no guteza imbere umuco n’ururimi gakondo.

Ntibanyendera Elissan Salim, Umukandida Depite wigenga (Foto Kayitare J. P)

Yabigarutseho ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru ku wa Gatatu tariki 15 Kanama 2018.

Yabwiye abaje kumva imigabo n’imigambi ye ko namara gutorerwa kuba intumwa ya rubanda azavuganira abantu bafite ibibazo by’ubumuga, ikindi kandi azateza imbere umuco nyarwanda n’ururimi gakondo.

Avuga ko umusanzu we mu kubaka u Rwanda ari ukuba intumwa ya rubanda mu gihe yaba atowe. Asobanura ko impamvu yatumye atekereza kwiyamamariza kuba intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ari uko akorana n’abaturage kuva mu mwaka wa 2008, ikindi akaba asanzwe azi ibibazo byabo kandi akaba abyirirwamo, byaba ari ibijyanye n’iterambere ryabo, n’iby’ubuzima busanzwe bwa buri munsi.

Ntibanyendera avuga ko atari intumwa ya rubanda ivuga ko izakora ibitangaza birimo no kubaka ibikorwa remezo. Ati: “Niyemeje kuba intumwa ya rubanda, aho nzajya ntega amatwi umuturage hanyuma nkajya kumuvuganira. Nta bwo ndi intumwa ya rubanda ivuga ngo nzakora ibitangaza nko kubaka imihanda… ahubwo nzareba ibibazo abaturage bafite mbigeze aho bigomba kugera kandi nizeye ko ngarukana ibisubizo birambye.”

Mu gihe yaba adatowe, yemeza ko yabyakira uko biri agakomeza imirimo asanzwe akora.

Ati: “Ntatowe nabyakira uko biri ariko sinacika intege. Nakomeza nk’Umunyarwanda ukunda u Rwanda, nakomeza ngakora uko nshoboye kugira ngo ibyo nshoboye gukora mbikore ku nyungu z’Abanyarwanda. Muri make nakomeza akazi nakoraga kandi ngateza imbere igihugu cyange.”

Umukandida depite wigenga, Ntibanyendera, avuka mu karere ka Nyagatare Umurenge wa Rukomo mu kagari ka Gahurura. Amashuri abanza yayarangirije ahitwa i Mutumba muri Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba, afite impamyabushobozi z’ikirenga eshatu zirimo iy’uburezi, ubumenyi bw’Isi, n’iy’icungamutungo mu minsi iri imbere azaba afite impamyabushobozi ihanitse mu bijyanye n’iterambere ry’igihugu. Impamyabushobozi z’ikirenga eshatu yazikuye mu cyahoze ari KIE.

Imwe mu mirimo Ntibanyendera akora mu buzima busanzwe, ashimangira ko asanzwe afite akazi yishimira. Kugeza ubu, ni umuyobozi w’ihuriro ry’ibigo n’amashuri yose mu Rwanda yita ku mwana ndetse akigisha umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Ntibanyendera kandi ni umukozi wa HVP Gatagara ishami rya Humura, ni ishuri ryita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe rikorera i Ndera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Ni n’umuyobozi kandi w’ihuriro n’ibigo by’imiryango itegamiye kuri leta bikorera mu karere ka Gasabo bita ‘Gasabo Child Protection Network’.