Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Ntaruguru: Abana n’ababyeyi ntibumva kimwe ihohoterwa

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Sep 8, 2018

Bamwe mu bana n’ababyeyi babo bo mu Murenge wa Nyagisozi, Akarere ka Nyaruguru, ntibavuga rumwe ku cyo abana bashinja ababyeyi nk’ihohoterwa. Abana bavuga ko bahohoterwa n’ababyeyi babakubita, babashinja uburara, mu gihe ababyeyi babyita kubacyaha kuko ngo bahengera umugoroba uje bakitwaza kujya gusharija telefone kandi ngo bagiye mu burara.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyagisozi baganiriye n’Imvaho Nshya (Foto Mukagahizi R.)

Muhorakeye Pelagie, umwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Nyagisozi, avuga ko bakunze guhohoterwa n’ababyeyi babo cyane cyane iyo babatanze mu rugo bakabaheza inyuma y’urugo babashinja uburara. Ibi byaba kabiri gatatu bikabateza izindi ngaruka zirimo gushukwa n’abagabo bafite ingo.

Yagize ati “Hari nubwo baguha inzu yawe kandi ukiri umwana ngo wicumbikire, bigateza ingaruka zikomeye zo kuba washukwa n’abagabo bakuze mu buryo bworoshye.”

Mukamugisha Joselyne, umwe mu rubyiruko, avuga ko yahohotewe n’ababyeyi be bamushinja uburara bwo gukururana n’abasore, ibintu yita ko bamuhoza ku nkeke kandi we aba yumva ari ugusabana n’urungano rwe.

Yagize ati “None se ababyeyi bakomeza kunzirikira mu rugo amaherezo akazaba ayahe? Bage bumva ko ari uburenganzira bwacu nk’urubyiruko kujya gusabana n’urungano.”

Hakizimana Jean Claude, umusore utuye mu murenge wa Nyagisozi na we avuga ko abantu bakuze bakunze kwivanga mu mibereho y’urubyiruko bakarubuza amahwemo kandi akenshi bava iwabo bagiye gushaka aho bakura umuriro wa telefone.

Yagize ati “Nta bwo saa yine z’ijoro zitugereraho, ababyeyi baratubeshyera. Hari igihe ababyeyi baduhohotera cyane cyane iyo badutanze mu rugo, bakadukingirana bagatangira kuvuga ngo twarananiranye, yagutanga mu rugo akagutuka, akagutoteza agushinja kunanirana, agashaka kukuraza hanze, akakubeshyera ngo wari uri mu gakungu.”

Hari n’abavuga ko ababyeyi babo bikubira imitungo yose ntibabaheho bigatuma bahora mu bukene bubateza ingaruka yo kujya mu burara.

Ibi urubyiruko ruvuga byamaganirwa kure na bamwe mu babyeyi babo bavuga ko batacyumva impanuro ahubwo bakaba bibera mu burara.

Niyonsaba Beatrice, umubyeyi wo mu murenge wa Nyagisozi, ukora umurimo w’ububoshyi bw’ibikoresho byo gutaka mu mazu kandi ngo hari aho bimugejeje ariko akabona urubyiruko rurangaye cyane rutamwegera ngo arwigishe  kandi rukarenga rukirirwa rutaka ubukene.

Yagize ati “Nsaba urubyiruko ngo bansange mbigishe nkabona ntibabyitayeho ariko byaratuyobeye, usanga abenshi baratwaye inda iwabo, ugasanga bashyamiranye n’ababyeyi babo kubera kutumva ibintu kimwe.”

Munyaneza Mathias, umuturage mu murenge wa Nyagisozi na we yamaganira kure imyitwarire y’abakiri bato akabashinja guta umuco.

Yagize ati “Abana bacu barashize, nge mbona basigaye banigenga, umukobwa arafata saa kumi n’imwe, yaba yiga, yaba atiga, ukayoberwa aho yagiye, wamuhwitura umubaza aho yaba yagiye akagusuzugura, avuga ngo ‘uvuze iki’ akagenda, akagaruka saa tatu cyangwa saa yine z’ijoro, nta kindi gikurikiraho uretse kubyarira iwabo, Leta ikavuga ngo yongere asubire mu ishuri, igikurikiraho ni uko yongera kuzana undi mwana kandi ntibatwereka abazibateye ni ho ikibazo kiri.”

Hari na bamwe mu babyeyi bavuga ko nta cyo urubyiruko rwabuze kuko mu murenge wa Nyagisozi hera ikawa nyinshi n’ibindi ngo mu gihe baciye bugufi bakemera gukoresha amaboko yabo bajya bagera ku ifaranga.

Uku kutavuga rumwe hagati y’ababyeyi n’abana ku birebana na nyirabayazana w’ihohoterwa mu muryango bigarukwaho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi  Byukusenge Assumpta usaba abakuru n’abato gusenyera umugozi umwe hagamijwe kwirinda ihohotera.

Ku bwe agaragaza umugoroba w’ababyeyi nk’imwe mu nzira mu gusubiza ibibazo by’ihohoterwa ababyeyi bakorera abana igihe buri muryango ushyize ingufu mu kuwitabira.

Yagize ati “Si byo kwirukana umwana, imiryango yabo ikabaha inzu ngo bicumbikire bafite n’imyaka mike, ibyo bintu nta bwo ari byo, iyo umubyeyi yirukanye umwana aba amuteje umutima nk’uwa kinyamaswa aba yumva ko abaye igicibwa iwabo.”

Yungamo ati “Telefoni ntikwiye kuba imbarutso y’uburara. Ibyo biterwa  n’imico umwana aba asanganywe.” Asaba abakiri bato kuguma mu ishuri kuko bahakura imyumvire mizima.

Kuba bamwe mu rubyiruko bitwaza ubukene bakayoboka iy’uburara, Byukusenge yabigarutseho muri aya magambo, ati “Urebye ikigereranyo cy’abaturage batuye muri uyu murenge, nta bwo navuga ngo bafite ubukene bukabije, kuko barahinga, bareza, bafite uko babayeho bitari bibi, kuvuga rero ko ubukene butuma abana bajya mu ngeso mbi usanga ari imico yihariye kuri bamwe mu bana cyangwa yabyanduriye mu nshuti zabo mbi, hari ukuba umubyeyi atamwegera ngo amwigishe amuhane. Nta bwo wafata umwana  uri hagati y’imyaka 14 na 16 ngo uterere iyo ngo yarakuze aho haba harimo uburangare. Ni byiza ubuyobozi tugomba kubikora ariko uruhare rw’umubyeyi narwo ni ngombwa.” Yibutsa ko  iyo uhaye uburere bwiza umwana uba urereye igihugu.

Umurenge wa Nyagisozi ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Nyaruguru, utuwe n’abaturage 19 838, igice kimwe cyawo gikora ku gihugu cy’u Burundi, abaturage bawutuye batunzwe ahanini n’ubuhinzi n’ubworozi.