Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Ntahobari yimwa umwanya wo gukina  kubera igihagararo ke  

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Dec 9, 2018

Ntahobari Asumani Moussa mu minsi ishize yahamagawe  mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 “Amavubi U-23”  yakinnye imikino yo gushaka itike ya CAN U-23 isezererwa na RDC.

Ntahobari Asumani Moussa atangaza ko mu makipe yaciyemo yose babanza kumwima umwanya wo gukina kubera igihagararo ke

Uyu mukinnyi mushya muri Mukura  yakomeje gutangaza abatari bake kubera igihagararo ke bituma abatoza, abakinnyi n’abakunzi b’umupira bahora bamubona nk’umwana ukiri muto utashobora gukina.

Ntahobari ufite imyaka  19 y’amavuko, ibiro 59 n’uburebure bwa m 1,66 yagiranye ikiganiro n’Imvaho Nshya agira byinshi avuga ku buzima bwe ndetse n’ urugendo rwe mu mupira w’amaguru.

Ntahobari mu muryango  we bakinnye umupira

Ntahobari yabonye izuba tariki 26 Gashyantare 1999 mu Buyenzi i Bujumbura mu Burundi.

Ni umuhungu w’Umubyeyi Shamimu kuri ubu utuye i Kigali mu Rwanda nyuma yo gutandukana na Ntahobari  Moussa  wibera i Bujumbura mu Burundi.

Nyuma yo gutandukana kw’ababyeyi be, Ntahobari na mushiki we umukurikira bagumye i Burundi mu gihe bakuru babo batatu bo bahisemo kuzana na nyina mu Rwanda.

Yize amashuri abanza mu Buyenzi ari naho yakuriye aza guhagarika kwiga ajya kwikinira umupira.

Papa we yabaye umukinnyi mu gihe k’imyaka ine mu ikipe ya Inter Stars mu kiciro cya mbere mu Burundi.

Ntahobari ati “Papa yakinnye umupira ariko ahita abireka ajya mu kandi kazi Papa yakinaga nka rutahizamu uca ku ruhande rw’ iburyo muri  Inter Stars amara  imyaka ine nyuma yigira mu kandi kazi”.

Usibye Papa we, Ntahobari avuga na Nyirarume witwa Moussa Nshimiyimana nawe yakinnye igihe kirekire mu ikipe ya Inter Stars.

Yatangiye akina nk’umunyezamu

Ntahobari avuga ko yakundishijwe umupira na Nyirarume wahoze ari umunyezamu wa Inter Stars aza guhinduka umukinnyi wo hagati ukina inyuma ya ba rutahizamu  kubera igitutu cy’abantu.

Ati “Nakunze umupira kubera Marume, Papa akina umupira sinari nakavutse. Marume ni we nakomeje kubona ajya kwitoza, ni byo byatumye ntangira kubikunda. Ni nabyo byatumye ntangira ndi umunyezamu nka Marume kuko nakundaga ukuntu yarindaga, njya mu izamu uko, abantu ni bo baje kumbwira ngo ibintu byo kujya mu izamu mbireke kubera igihagararo cyange ko nashobora ibindi”.

Ntahobari yatangiriye mu kiciro cya gatatu muri 2013 mu ikipe  ya Fina Racing FC ya Papa wa  nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti ari nawe wamukundishije cyane gukina nk’umukinnyi wo hagati.

Avuga ko yumvaga yakagumye ari umunyezamu. Ati “Yakunze kumubwira ati uzavamo umukinnyi mwiza wo hagati, reka ibyo kujya mu izamu . Nge ariko nari nkiri muto kandi iyo umuntu ari muto byose yizera ko bishoboka. Ni uko navuye mu izamu”.

Muri  2015-2016, Ntahobari yaje kuzamurwa ajya mu ikipe ya Les Lierres FC yakinaga mu kiciro cya kabiri inegukana igikombe cy’uwo mwaka.

Muri 2016-2017, uyu mukinnyi yaguzwe na Inter Stars ayikinira umwaka wose ayitsindira igitego kimwe mu mukino banahuriyemo na Vitalo FC mu gikombe k’igihugu kimuhesha kugurwa na Vitalo FC mu mwaka w’imikino wa 2017-2018.

 Yaje mu Rwanda gukomeza amasomo birangiye agiye muri Mukura

Ntahobari avuga muri Nyakanga 2018 yaje kureba Mama we mu Rwanda amusaba ko yakomereza amasomo mu Rwanda kugira ngo anakomeze kumuba hafi. Nyuma yaje guhura na Haringingo Francis, umutoza wa Mukura wari umuzi muri Vitalo FC amusaba kuza gukora igeragezwa.

Ati Mama yarambwiye ngo ninze kwiga. Yarambwiraga  ati ko bakuru bawe bose turikumwe, kuki wowe utaza kunyegera. I Kigali niho nahuriye n’umutoza Haringingo Francis, arambaza ati hano waje gukora iki?, nta kuntu waza gukorera imyitozo muri Mukura? ndamubwira nti reka mbanze mbaze Mama kuko yanzanye hano ngo nige. Nabwiye Mama arambwira ati nta kibazo ndashaka gusa ko umba hafi, kubera imyaka myinshi tutabana. Ni uko natangiye imyitozo muri Mukura”.

Aho yanyuze hose bamufata nk’umwana kubera igihagararo

Ntahobari avuga ko muri Mukura  abafana n’abakinnyi bagenzi be bamubonaga nk’umwana utashobora umupira.

Ati “Abantu baravugaga bati se uyu mwana azabishobora?Nge narababwiye nti mu Burundi narakinnye  nubwo ntakinnye imyaka myinshi mu kiciro cya mbere. Ndi umwana ariko umupira ndawufite”.

 Ntahobari ahamya ko mu makipe yose yakiniye babanzaga kumwima umwanya kuko bamufataga nk’umwana.

Ati “Byarangoye nkigera muri Inter Stars nari mfite ikibazo k’imbaraga. Nyine kubera Hamadi Katauti twabanaga aho dutuye, yarankundaga, akajya antoza nk’umwana  baturanye, yakundaga kumpa imyitozo idasanzwe bigeze aho biraza”.

Akomeza  agira ati “Muri Vitalo naho nahasanze umutoza nawe amfata nk’umwana, bakina imikino 6  ishize bati reka tugerageze turebe niba uyu nawe  yakina. Umukino umwe nakinnye na Aigle Noir ni wo watumye ntongera kuva mu kibuga burundu. Kugeza mva mu Burundi nza mu Rwanda”.

Anavuga ko kandi abakinnyi, abatoza n’abakunzi ba Mukura bamubonye nk’umuntu w’umwana byanatumye akina umukino umwe muri itanu ikipe ye imaze gukina.

Ati “Nge iyo nsubiye inyuma nkareba muri Inter Stars , nk’imikino itandatu ya mbere nta bwo nayikinnye kubera kudahabwa ikizere ngo ndi umwana. Muri Vitalo  n’aha ni uko. Nziko ari ibintu bizashira nziko byanze bikunze nzakina, nkeneye gusa gukora imyitozo. Icyo nzi bose barambona bati aracyari umwana reka abe akora imyitozo. Iyo dukoze imyitozo babona wa mwana hari icyo ashoboye. Muri Mukura nabo batangiye kumbona nk’umukinnyi  mu gihe mbere bavugaga bati uracyari umwana”.

Uyu mukinnyi  agaragaza ko yikoresha imyitozo ye ku giti ke iza yunganira iy’umutoza we.

Guhamagarwa mu ikipe y’igihugu byamweretse ko ari iwabo koko

Ntahobari wari mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yakinnye na RDC yemeza ko kuba yarahamagawe byamweretse ko mu Rwanda ari mu rugo .

Ati “Narishimye cyane. Mama wange ndamukunda, nashakaga kwicara hafi ye. Bampamagaye mu ikipe y’igihugu nahise mvuga nti nzaguma mu rugo mu gihe nari nkitekereza gusubira i Burundi kubana na Papa.  Mu Burundi ni aho gusura inshuti, ariko kuva nahamagarwa nahise mbona ko aha ari ho mu rugo”.

Ntahobari anahamya ko mu ikipe y’igihugu yakiriwe neza aho nta muntu wamubonaga nk’umwana. Ati “Ngera mu ikipe y’igihugu baribajije bati ko uyu tutamuzi bite bye? naragiye ndabasuhuza, nivuga amazina  nyuma bamfata neza kuko babonye turi bamwe  mu myaka  bitandukanye na hahandi bambona nk’umwana. Narishimye kubona urungano kuko maze igihe nkinana n’abantu banduta”. Ahamya ko intego n’indoto ze ari ukuzakinira  ikipe y’igihugu nkuru

Abo yigiraho

Nubwo akiri muto, Ntahobari afatira ikitegererezo ku bakinnyi bakina ku mwanya umwe (nimero 10) barimo Nahimana Shassir, umurundi wakiniye Rayon Sports banabanye mu gace kamwe mu Burundi akajya anamugira inama. Anigira kandi kuri Hakizimana Muhadjiri rutahizamu wa APR FC.