Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Ntagwabira warokotse Jenoside utari ufite aho aba yubakiwe inzu

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 27-04-2019 saa 15:10:14
Abaturage ba Kicukiro basobanuriwe ibyiciro bishya by'ubudehe (Foto Deo)

Abayobozi n’abakozi b’Umuryango nterankunga w’Abongereza ukorera mu Rwanda Oxfam International Rwanda, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Mutete, bubakira inzu Ntagwabira Antoine umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wari usanzwe utari afite aho aba, nyuma yo gusenyerwa n’inkubi y’umuyaga.

Umuyobozi wa Oxfam Rwanda, Alice uwase Anukur, wari uyoboye abo bakozi ba Oxfam avuga ko bahisemo gusura, no gushyigikira abacitse ku icumu rya Jenoside muri iki gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka, cyane ko ari umuryango usanzwe ufasha abatishoboye by’umwihariko abacitse ku icumu mu bikorwa bibafasha kwiyubaka.

Ati “Ni inshingano yacu nka Oxfam kuba hafi, mu gukomeza gufasha abatishoboye bafite ibibazo bitandukanye, by’umwihariko abarokotse Jenoside, kugira ngo babashe gukomeza kwiyubaka no guhindura imibereho ku bufatanye n’inzego za Leta, twita cyane ku bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

Umuyobozi wa Ibuka mu rwego rw’Akarere ka Gicumbi, Kamizikuriwe Anastase, yashimye uwo muryango wifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka, by’umwihariko bita ku mibereho y’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, cyane ko ari umuryango watangiye kubafasha guhera mu 1997.

Kagina Emmanuel, ushinzwe ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Gicumbi, asanga Oxfam ari umwe mu bafatanyabikorwa beza, mu guherekeza u Rwanda mu rugendo rwo kubaka igihugu, cyane bita ku byiciro by’abatishoboye, kuko batuma ubuzima bwabo buhinduka.

Ntagwabira ashima uwo muryango wamwubakiye inzu, yishimira ko agiye kuva musembere aho yari asanzwe acumbitse kuri umwe mu bavandimwe be, kandi nawe atishoboye.

Urwibutso rwa Mutete muri Gicumbi rwasuye n’abakozi ba Oxfam Rwanda rushyinguyemo imibiri isaga igihumbi, hashyinguwe abiciwe mu byahoze ari amasegiteri ya Kavumu, Zoko na Mutete.

Uretse kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye, banashyikirije abarokotse inkunga y’ibikoresho bitandukanye, ndetse batanga na 500, 000, by’amafaranga y’u Rwanda yo gufasha mu bikorwa bitandukanye byo kuvugurura no gusana urwo rwibutso rwa Jenoside.

Abaturage ba Kicukiro bishimiye ibyiciro bishya by’ubudehe nyuma yo kubisobanurirwa (Foto Deo)

Abaturage ba Kicukiro basobanuriwe ibyiciro bishya by’ubudehe (Foto Deo)

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.