28°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Ntaganzwa Ladislas yahamijwe ibyaha bya Jenoside akatirwa burundu

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 28-05-2020 saa 14:53:06

Urukiko Rukuru, urugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza,  rwakatiye igifungo cya burundu Ladislas Ntaganzwa nyuma yo guhamwa b’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyaha byahamye Ntaganzwa ni ibyo yakoze  ari Burugumesitiri wa Komine Nyakizu mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare; we n’abunganizi be mu mategeko bahise bavuya ko bajuririye icyo kemezo cy’urukiko.

Ibi bije nyuma y’aho ubushinjacyaha bwari bwasabiye Ntahanzwa igihano cyo gufungwa burundu kubera uburemere bw’ibyaha yakoze akoresheje ububasha yari afite mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bwiregure bwe Ntaganzwa yakunze gusaba urukiko ko rwatesha agaciro ikifuzo cy’ubushinjacyaha cyo kumukatira gufungwa burundu kuko ngo ibimenyetso byagendeweho byari ibinyoma by’abatangabuhamya.

Mu masaha asaga atatu urukiko rugaruka kimenyetso ku kindi mu byatanzwe n’abatangabuhamya, bimwe byateshejwe agaciro kubera nta reme urukiko rwabisanganye.

Ntaganzwa yahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyo kwicisha abasaga ibihumbi 35 bari bahungiye kuri Kiliziya Gaturika ya Paruwasi ya Cyahinda kuko ari we watanze itegeko ngo babice. kimwe n’abandi benshi biciwe mu cyari Komini Nyakizu no mu nkengero zayo.

Ntaganzwa Bernard ubwo yagezwaga mu Rwanda

Yahamwe kandi n’icyaha cyo kurimbura no gusambanya ku gahato nk’icyaha kibasiye inyoko muntu. Urukiko rwavuze ko icyaha cyose cyahamye Ntaganzwa Ladislas gihanishwa gufungwa burundu mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Gusa urukiko  rwamuhanaguyeho icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside kuko nta bimenyetso bigishimangira byagaragaye. Urukiko rwakuriyeho Ntaganzwa amagarama y’urubanza kubera ko yaburanye afunzwe.

Taliki ya 7 Ukuboza 2015, ni bwo Ntaganzwa Ladislas  yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), azanwa mu Rwanda tariki ya 23 Werurwe 2016.

Ntaganzwa Ladislas yabaye burugumesitiri wa Nyakizu asimbuye Gasana Jean Baptiste wari mu ishyaka rya MRND wakuweho ku ngufu. Ni umwanya yahawe avuye ku buyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Cyahinda.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.