Ntaganda yahamijwe ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 08-07-2019 saa 15:07:09
Bosco Ntaganda

Umunyecongo Bosco Ntaganda, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruzwi nka ICC rwamuhamije ibyaha birimo kuhagarikira ubwicanyi no gukoresha abana mu gisirikari.

Ntaganda w’imyaka 45 y’amavuko kuwa 8 Nyakanga 2019 yahamijwe ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Repubulika Iharanira Denmokarasi ya Congo.

Ibyo byaha, nk’uko urukiko rwabyemeje, rwakozwe n’abasikari yari ayoboye, mu ntara ikungahaye ku mabuye y’agaciro ya Ituri hagati y’imyaka ya 2002-2003.

Ntaganda yahamijwe ibyaha, ariko urukiko ruvuga ko igihano azahanishwa kizatangazwa ku wundi munsi.

Mu iburanishwa rye mu gihe cy’imyaka itatu, Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso birimo abatangabuhamya bavugaga ko ubwabo bahohotewe n’abasirikari ba Ntaganda.

Urukiko rwanzuye ko Ntaganda yayoboye ubwicanyi bwibasiye abasivili, harimo abana n’impinja bakuwemo ibyo mu nda abandi bakatwa imitwe.”

Urukiko kandi rwahamije Ntaganda ibyaha byo gufata ku ngufu no kugira abacakara b’ubusambanyi abakobwa bari munsi y’imyaka 18, no kwica umupadiri gatulika.

Ntaganda wavugaga atuje, yabwiye urukiko ko yari umusirikari ko atari umwicanyi gaheza (terminator), bityo ko ibijyanye n’ubwicanyi ashinjwa abeshyerwa.

Ntaganda akurikiranweho ibyaha 18 by’intambara n’ibyaha bitanu byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Ntara ya Ituri mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Congo.

Al Jazeera yatangaje ko abantu ibihumbi 60 bishwe muri icyo gice mu mwaka wa 1999, ubwo imitwe y’abarwanyi yarwaniraga amabuye y’agaciro.

Umwaka ushize Ntaganda yabwiye ICC ko ibirego ashinjwa ari ibinyoma byambaye ubusa, avuga ko ‘revolutionary’ cyangwa umuntu urwanira impinduramatwara, atari umugizi wa nabi.

Mu mwaka wa 2002 Ntaganda yari umuyobozi w’umutwe wa UPC (Union of Congolese Patriots) warwaniraga mu gace ka Ituri.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Ntaganda yagize uruhare runini mu igenamigambi rya UPC n’ishami ryayo rya gisirikari rizwi nka FPLC (Patriotic Forces for the Liberation of Congo.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko abantu nibura 800 bishwe na FPLC ubwo yarwanaga n’indi mitwe y’inyeshyamba. Thomas Lubanda wayoboraga FPLC yakatiwe gufungwa imyaka 14 muri 2012.

Ntaganda wabanje kuba mu gisirikari cya Congo, yaje kuba umwe mu bashinze umutwe wa M23 waje kuneshwa n’ingabo za Congo mu mwaka wa 2013.

Ntaganda ni we muntu wa mbere wishyikirije ICC ku bushake. Hari mu mwaka wa 2013 ubwo yijyagana kuri Ambasade y’Amerika i Kigali, asaba gushyikirizwa ICC mu Buholandi.

Ntaganda ni umwe mu Banyecongo batanu bagejejwe mu rukiko rwa ICC rwashinzwe mu mwaka wa 2002 ngo ruburanishe imanza z’ibyaha by’amahano akorwa ku Isi.

ICC inengwa gukurikirana Abanyafurika gusa nk’aho ku yindi migabane nta byaha bihakorerwa.

Bosco Ntaganda

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.