Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Nta terambere ryagerwaho abagore bagihezwa – Kagame

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Jun 6, 2018

Perezida Paul Kagame, asanga Isi idashobora kugera ku iterambere mu gihe hakiri ikibazo cy’abari n’abategarugori bagihezwa, kandi ari bo bagize umubare munini w’abatuye Isi.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame (iburyo) ari kumwe na Antonio Tajani, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’i Burayi

Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu Bubiligi ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 5 Kamena 2018 mu muhango wo gutangiza inama ngarukamwaka ya 12 ya Komisiyo y’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku iterambere (European Development Days: EDD 2018), aho yanahuye akanagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye.

Perezida Kagame yagize ati «Abagore n’abari bagize kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi. Barangana mu bijyanye n’ubushobozi kandi mu buryo butandukanye. Guhabwa uburenganzira bifite impamvu  kandi bibonwa kimwe. Nta terambere ryagerwabo batarigizemo uruhare».

Yifashije imibare y’umwe mu bayobozi b’ikigega cya Banki y’Isi, Perezida Kagame yavuze ko hari igihombo mu bukungu  gituruka  ku cyuho hagati  y’ubusumbane bw’abagabo n’abagore. Ati Nk’ubu ku Isi, ibihugu bitakaza akayabo ka tiriyari 160 z’amadolari mu birebana n’ubukungu biturutse ahanini ku cyuho gishingiye ku bihembo hagati y’abagabo n’abagore, nubwo hari ibyakozwe ariko haracyari urugendo rurerure”.

Mu butumwa bwe, Umukuru w’Igihugu yibukije ko n’abagore ubwabo bafite imirimo bakora  ifitiye ibihugu akamaro nubwo hari  igihe bagira ibibazo by’akarengane  bahura na ko.

Mu ngero avuga  ko bamwe mu bagore bahura n’ibibazo byo gukora amasaha menshi atabarika kandi ntibayahemberwe.  Ati Buri munsi bamwe mu bagore bakora amasaha y’ikirenga, kandi ntibayahemberwe.   Ni bo bita ku barwayi mu miryango y’abavandimwe, mu miryango, gucunga ingo, kurera abana n’ibindi.  Bivugwa ko abagore  bakora bagira imirimo myinshi ikomatanyije kandi ibyo ni ukuri bibagiraho ingaruka zimwe, bigatuma byaba  mu byaba intandaro yo kuzamura abagabo mbere yabagore.”

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame asanga umuco wo kwihanganira ihohoterwa abagore bakorerwa rishingiye ku gitsina ufite ingaruka zikomeye zituma bavutswa uburenganzira bwabo.

Abanyarwanda baba mu Bubiligi bakiranye urugwiro Perezida Paul Kagame, bitwaje ibyapa bigaragaza urukundo bamufitiye n’urwo bafitiye u Rwanda, bamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yakomeje agira ati Ihohoterwa rishingiye ku gitsina  bakorerwa bishingiye ku muco, ni ikibazo ku burenganzira bwabo nkuko bimaze igihe bigaragazwa kenshi ariko nyuma yo guhohoterwa bagaceceka ku byo bakorerwa,  muri iki gihe ikiza gihari ni uko nibura  ihohoterwa bakorerwa ryatangiye kuvugwa mu ruhame”.

Ibya politike ya He For She ntibyari bikwiye gufatwa nk’imvugo gusa, ahubwo abantu bagaharanira ko bishyirwa mu ngiro. Igihe kibaye kinini, aho imyumvire muri sosiyete yashyize abagore inyuma nk’abantu bashobora kuzamuka ku mpuhwe z’abagabo, iyi ni imico ya kera itari ikwiye kwihanganirwa na rimwe”.