Kigali-Rwanda

Partly sunny
21°C
 

Nta ruganda rutunganya impu mu Rwanda ruragera ku rwego rwifuzwa-Dr Nyumbayire

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Feb 7, 2018

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi n’iterambere mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubushakashatsi n’iterambere ry’Inganda (NIRDA) Dr Nyumbayire George, avuga ko kugeza ubu mu Rwanda nta ruganda na rumwe mu zitunganya impu ruragera ku rwego rwifuzwa kuko inyinshi zigifite utubazo nubwo zirimo gukurikiranwa kugira ngo zibashe gufashwa gutera imbere.

Abafite aho bahuriye no gutunganya impu barimo kongererwa ubumenyi bubafasha gukora neza kandi bongera umusaruro (Foto James)

Dr Nyumbayire avuga ko hari igihe abakora ubucuruzi bashyiraho uruganda hakabaho ibyo birengagiza kugira ngo bunguke cyane ariko nka NIRDA ishinzwe kubagira inama ndetse na REMA (Ikigo k’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije) ishinzwe kugenzura habaho kureba niba izo nganda zujuje ubuziranenge bagasanga hari ibikibura.

Agira ati: Nta ruganda navuga ngo rwujuje ibisabwa kuko zose iyo tugiye kuzigenzura dusanga zifite utubazo ariko nka NIRDA turimo turateganya ingendoshuri ku buryo abatunganya impu mu gihugu cyacu bazajya bajya gusura mu bihugu bindi aho uwo mwuga wamaze gutera  imbere nko mu Buhinde, mu Bushinwa, Ethiopia kugira ngo bongere ubumenyi”.

Gusa avuga ko umubare wose w’inganda ziri mu Rwanda zitarabasha kugera ku rwego rwo gutunganya impu 100 000 ku mwaka.

AtiKuba ibikoresho bitunganya impu bikivanwa hanze akenshi usanga abantu bazicuruza bazohereza hanze mu Buhinde, Ethiopia n’ahandi zigatunganywa ku rwego rushimishije nyuma rukongera rukagarurwa gukorwamo amasakoshi, ibikapu, imikandara, inkweto, ariko turashaka guha inganda zacu ubumenyi buhagije kugira ngo uruhu rugere ku rwego rwo gukoreshwa kandi rumeze neza rutagombye koherezwa hanze ngo rugaruke.”

Dr Nyumbayire avuga ko inkunga NIRDA yiteguye irimo gutanga amafaranga ku nganda zimwe na zimwe zitunganya impu zizagaragaza ko zishoboye kugira ngo zibashe gutezwa imbere.

Dr Nyumbayire akomeza avuga ko gutunganya impu ari ibintu NIRDA yitayeho, asobanura ko kugira ngo haboneke uruhu rwiza bituruka ku buryo umworozi aba yitaye ku itungo rye, uko yarigaburiye, bikazamuka bikagera mu buryo ryabazwemo bwiza kugira ngo uruhu rutangirika.

Nk’uko abitangaza, guhuza ba rwiyemezamirimo batunganya impu, ababaga n’abandi bafite aho bahurira nabyo, bigamije kugira ngo bigishwe uburyo bwiza bwo kuzitunganya hatangijwe ibidukikije ndetse habeho no gufasha abakozi bakora mu nganda ngo bongererwe ubwo bumenyi kuko hari abo usanga imashini zarabaciye intoki.

Avuga ko habaho kubigisha mu rwego rwo kubafasha gutunganya impu neza kandi bakunguka bishimishije, yane ko hari inganda usanga zikoresha amazi menshi nyamara hari ikoranabuhanga ritandukanye umuntu yakwifashisha ukoresheje amazi make n’imiti mike ku buryo igihe ugiye kugurisha uruhu bimufasha kunguka.

Uhagarariye Ihuriro ry’abatunganya ibikomoka ku matungo mu Rwanda Mukashyaka Germaine, avuga ko abikorera barindiriye ko ahateganyirijwe inganda zitunganya impu mu Bugesera huzura ubundi abashoramari  bakabona gushyirayo inganda zubahirije kurengera ibidukikije.

Mukashyaka avuga ko kuba impu ziboneka bigoranye bibagiraho ingaruka zo kutabona ingano y’izo bifuza gutunganya, ubuziranenge bwazo nabwo ugasanga budahagije.

Avuga ko ibiciro by’uruhu bireberwa mu byiciro kuko hari ikiciro cya mbere kugeza ku cya karindwi ari cyo cya nyuma. Akavuga ko uko zigenda zirutana ari nako ibiciro byazo bigenda birutana ndetse n’ibikorwamo bikagenda bitandukana.

Kugeza ubu avuga ko uruganda rwa “Kigali Leather Karumuna” ruherereye mu karere ka Bugesera ari rwo rwonyine runini ruzwiho gutunganya impu, izindi 20 zisigaye zikaba zibarurirwa mu kiciro k’inganda nto.