Nta murezi uzaba ukigisha mu 2020 adafite impamyabumenyi yabugenewe

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 23-09-2018 saa 09:34:08
Abarezi batize kwigisaha bahawe igihe ntarengwa cyo kuba babonye impamyabumenyi yo kwigisha

Ikigo k’igihugu cy’uburezi (REB) kiratangaza ko abarimu badafite impamyabumenyi yo kwigisha basigaranye umwaka wa 2019 gusa kugira ngo babe batakiri mu murimo w’uburezi kuko mu mwaka wa 2020 nta murezi uzaba akigisha adafite impamyabumenyi ikenewe.

Abarezi batize kwigisaha bahawe igihe ntarengwa cyo kuba babonye impamyabumenyi yo kwigisha

Ibi ni ibyasobanuriwe abarezi mu ibaruwa uturere twose  twandikiwe na REB, idusaba kwandikira abarezi bose bari mu kazi badafite impamyabumenyi yo kwigisha ko  basabwa gukemura icyo kibazo bitarenze mu mpera z’umwaka wa 2019  kugira ngo umwaka wa 2020 uzagere bafite impamyambumenyi zikenewe mu kwigisha amashuri y’inshuke abanza n’ayisumbuye.

Ibaruwa Imvaho Nshya ifitiye kopi kandi yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr  Ndayambaje Irenee, iragira iti “Nshingiye ku ibaruwa nomero 0240/REB/ TEMP/17 yo ku wa 27/01/2017, Umuyobozi Mukuru wa REB yanditse asaba  abayobozi b’uturere  bose gushyira mu bikorwa ibikubiye mu Iteka rya Perezida nomero 24/01/ ryo ku wa 24/01/2016 rishyiraho sitati yihariye y’abarimu b’amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, nshingiye ku ngingo ya 52 y’iyo sitati isobanura igihe ntarengwa ku barimu batari ab’umwuga  cyo kuba barangije inyigisho z’igihe gito  zibahesha impamyabumenyi zo kwigisha, ndasaba kwandikira ibaruwa abarimu bose batize uburezi bo mu karere muyobora mubamenyesha ko igihe bateganyirijwe cyo gukorera impamyabumenyi zo kwigisha kizarangira mu mpera z’umwaka w’amashuri wa 2019, bityo nta mwarimu udafite impamyabushobozi zo kwigisha uzahabwa umwanya mu ntangiriro z’umwaka wa 2020.”

Nk’uko bisobanurwa na Nzitabakuze Claudien, Umuyobozi Mukuru Wungirije muri REB, ushinzwe amahugurwa n’imibereho y’abarimu, aganira n’Imvaho Nshya ku mpungenge iyi baruwa yateye abarezi bafite icyo kibazo  yavuze ko ubusanzwe abarezi batize ibyo kwigisha basabwe kongera ubumenyi muri uyu murimo biga kwigisha kugira ngo babashe gukora murimo wabo neza, bafite ubumenyi buhagije.

Ati “Imyaka ishize abarezi badafite impamyabumenyi zo kwigisha bahawe umwanya wo kwiga ngo babe abarezi buzuye bafite n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, kuri ubu bongeye kwibutswa binyujijwe mu ibaruwa ko mu mwaka wa 2020 nta murezi uzashyirwa mu mwanya atujuje ibisabwa byo kuba afite impamyabumenyi yo kwigisha.”

Nzitabakuze avuga ko kugeza ubu abarezi bari mu kazi badafite impamyabumenyi zo kwigisha ari 129, bakaba ari nka 2% by’abarezi bose bigisha mu mashuri ya Leta n’abafatanya na Leta ku bw’amasezerano.

Ati “Ubundi abarezi bigisha mu mashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amaseserano ni 63 000, muri bo 2% ntibaruzuza ibisabwa, gusa bashobora kuba barimo kwiga, ariko kugeza ubu muri dosiye zabo nta kirahinduka ngo bagaragaze ko bafite impamyabumenyi zo kwigisha.”

Uyu muyobozi muri REB avuga ko Minisiteri y’Uburezi yashyizeho uburyo bwo korohereza no gufasha abarezi kongera ubumenyi mu bijyanye no kwigisha nka porogaramu y’iya kure ikorera muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Uburezi, aho abatari bake yabafashije kubona impamyabumenyi z’ikiciro kisumbuye, ndetse n’abarezi badafite impamyabumenyi zo kwigisha akaba ari ho bavoma ubumenyi.

Ati “Abarezi bigisha badafite impamyabumenyi zo kwigisha si uko batize, ahubwo bize ibindi mu mashuri yisumbuye na kaminuza. Usanga hari abize ubutabire muri Kaminuza, abize ibinyabuzima, abize ubumenyi bw’isi n’ibindi, ariko nanone basabwa kongeraho ubumenyi bwo kwigisha bakabuhererwa impamyabumenyi.”

Nzitabakuze akomeza asaba abarezi barebwa n’iki kibazo kugikemura bitarenze impera z’umwaka wa 2019 kuko mu mwaka wa 2020 nta murezi utari uw’umwuga uzaba ufite umwanya mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye.

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda ni iyo gutanga uburezi bufite ireme ku bana b’u Rwanda, butangwa n’abarezi babyigiye, bafitemo ubumenyi buhagije, bategura abasore n’inkumi babereye u Rwanda, bazavamo abayobozi b’igihugu ejo hazaza.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ikaba ikomeje gukora ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu mu bigo byamashuri, igenzura ireme ry’burezi kugira ngo iyo gahunda ishobore kugerwaho nk’uko yifuzwa, kuko abarimu babyigiye nabo bidahagije, ahubwo bisaba ko bahora begerwa, bahugurwa.

Guverinoma y’u Rwanda ikaba yariyemeje ko muri iyi myaka irindwi hazubakwa ubumenyi bufite ireme, aho ikigamijwe ari ukubaka ubumenyi mu banyarwanda bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

 

 

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

4 Comments on “Nta murezi uzaba ukigisha mu 2020 adafite impamyabumenyi yabugenewe”

  1. njyewe reroeukombibona harabamenye amakuru nyuma ikindi kandi haba abize UBUREZI nabo barahugurwa Kuri CBC nonerero nabandi bakagombye gukomeza amahugurwa kuri Bose

  2. Nibahabwe amahugurwa kuri CBC nkuko n’ubundi birimo gukorwa mu gihugu hose. Ubundi se uwo mwarimu mushya azaza azanye iki gishya yarusha umaze igihe muri ako kazi? Nkuko Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yabivugiye imbere y’Inteko Ishingamategeko mu mpera za 2017 nibahugurwe aho kwirukanwa.

  3. ngewe nize mumashuri nderabarezi muri secondaire kamunuza niga rural development nigisha muri nine years none n maze 16ans nigisha none ngo ntahe pe

    1. Ndumva abo barimu batize ibyo kwigisha bagomba guhugurwa kuko baba bafite uburambe mukazi kurusha abo bandi bashya.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.