Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Nta mukinnyi uzongera kwitabira imikino mpuzamahanga atabanje gukorerwa ibizamini by’ubuzima

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Mar 19, 2018

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama rusange ngarukamwaka ya Komite Olempike y’u Rwanda  yateranye tariki  17 Werurwe 2018.

Muri iyi nama hari hatumiwe amashyirahamwe y’imikino agize Komite Olempike n’abagize Komite nyobozi ya Komite Olempike ndetse n’amakomisiyo zigize Komite Olempike y’u Rwanda .

Abagize inama y’inteko rusange ya Komite Olempike y’u Rwanda

Mu myanzuro y’iyi nama rusange hifujwe ko Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC” yashyiraho amabwiriza ajyanye n’ubwishingizi bw’abakinnyi, amashyirahamwe y’imikino yose agasabwa gushakira ubwishingizi abakinnyi bayo aho bidakozwe ntibongere kwemererwa kwitabira cyangwa se gukora amarushanwa.

Uretse ibi kandi hemejwe ko nta mukinnyi uzongera kwemererwa kwitabira imikino mpuzamahanga atabanje gukorerwa ibizamini by’ubuzima, ibi bigakorwa nibura inshuro imwe mu mwaka.  Aha komisiyo y’ubuvuzi muri Komite Olempike y’u Rwanda yasabwe kuzakora inyigo ku mibereho n’ubuzima by’abakinnyi mu makipe yabo mu bijyanye no kuvurwa, igatanga inama y’icyakorwa.

Perezida wa Komite Olempike, Amb Munyabagisha Valens   yavuze ko  bashyizeho itsinda ry’abazajya kuganira na sosiyete z’ubwishingizi ku buryo amashyirahamwe y’imikino yabufatira hamwe kuko buri shyirahamwe ukwaryo bishobora kurihenda. Yakomeje avuga ko henshi bumva umukinnyi yaguye mu kibuga  impamvu akaba ari uko aba atarasuzumwe. Ati “Twasabye ko mu mashyirahamwe y’imikino yose, ikipe zose z’igihugu nta mukinnyi ukwiye kwemererwa  atarakorewe isuzuma ry’ubuzima kugira ngo tutazahura n’ibibazo bijya biba ahandi”.

Hagiye gutegurwa amatora y’umunyamabanga mushya

Abagize  Inteko rusange bamenyeshejwe ko umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike Bizimana Dominique yeguye ku mirimo ye, Inteko isaba Komisiyo y’Amategeko n’Imyitwarire gutegura amatora y’uzamusimbura mu gihe cya vuba ikageza kuri Komite Olempike igihe n’uko amatora azakorwa.

Kuri iyi ngingo, Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb Munyabagisha yavuze ko Bizimana atubahirije inshingano ze ndetse  ntiyumvikana na komite nyobozi mu mikoranire. Rwabuhihi Innocent ukuriye akanama nkemurampaka  muri Komie Olempike yavuze ko  yahuye n’impande zombi  ariko asanga Bizimana ari we ufite amakosa amusaba ko  yahitamo kwegura.

Mu yindi myanzuro, Komite Olempike yasabwe  gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inteko rusange iba yarafatiwe mu nteko rusange zabaye mbere. Komite Olempike yasabwe gukora  inyandiko zijyanye n’imicungire y’abakozi, kuvugurura igenamigambi ry’igihe kirekire, inyandiko zigenga imitangire y’amasoko, ndetse no gushaka porogaramu yakwifashishwa mu gucunga umutungo ikanakoreshwa.

Amashyirahamwe y’imikino yongeye kwibutswa gushaka ubuzima gatozi

Amashyirahamwe adafite ubuzima gatozi bwa burundu yasabwe kubushaka bitarenze ukwezi kwa Nyakanga 2018 kuko icyo gihe nikigera atarabubona azafatirwa ingamba zirimo no kutazongera kugira inkunga n’imwe agenerwa.  Aya mashyirahamwe  yibukijwe kwishyura imisanzu bitarenze muri Mata 2018.

Muri iyi nama kandi amashyirahamwe y’imikino yasabwe kujya yohereza gahunda zayo z’ibikorwa hakiri kare kugira ngo Komite Olempike ibone uko izishyira mu ngengo yayo y’imari, inarebe uko yazishakira inkunga muri Solidarité Olympique cyangwa se yazikorera ubuvugizi mu zindi nzego ikorana nazo.

Inama yafashe umwanzuro wo gusaba amashyirahamwe y’imikino adafite komite nyobozi yuzuye gutegura amatora akuzuza inzego zidahari ndetse adakora inama n’ibindi bikorwa bisabwa n’amategeko bigatangira gukorwa. Aha hatanzwe ingero z’amashyirahamwe afite abayobozi bataba mu Rwanda  arimo ishyirahamwe ry’umukino wa Fencing.