Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Nta mpunzi izacyurwa ku gahato- Debonheur

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 27, 2017

Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, Debonheur Jeanne d’Arc, yatangaje ko impunzi z’Abanyarwanda zahungiye mu bihugu bigera kuri 21, zikangurirwa gutaha kandi ko nta mpunzi izacyurwa ku gahato.

Ibi byagarutsweho mu nama yabaye ejo hashize tariki ya 22 Ukuboza 2017 yari ihuje Minisiteri y’Imicungitre y’Ibiza n’impunzi (MIDMAR) n’intumwa y’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR. Hibukijwe ko tariki 31 Ukuboza 2017 hazaba hakuweho sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda baba hanze.

Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, Debonheur Jeanne d’Arc yagize ati “Leta y’u Rwanda ntishobora gucyura ku gahato Abanyarwanda bafite ibyo bakora cyangwa bafite imitungo mu bihugu bahungiyemo.”

Yaboneyeho kubasaba gukora ibishoboka bagasaba ibyangombwa byo kubayo mu buryo bwubahirije amategeko batitwa impunzi.

MIDMAR yatangaje ko impunzi z’Abanyarwanda zahungiye mu bihugu bigera kuri 21, kugeza ubu batarataha, bazaba batakaje sitati y’ubuhunzi ku ya 31 Ukuboza 2017 mu bihugu byose babamo.

U Rwanda rwabasabye gutahuka mbere y’iyo tariki kuko ngo bazafashwa gusubizwa mu buzima busanzwe, bitaba ibyo bagashaka ibyangombwa bibemerera kubayo byemewe n’amategeko.

Mu kiganiro n’itangazamakuru mu rwego rwo gusobanurira Abanyarwanda iby’icyo kemezo,  Minisitiri Jeanne d’Arc  Debonheur, hamwe n’umuyobozi muri MIDMAR ushinzwe ibibazo by’impunzi Rwahama Jean Claude, bavuga ko ubwo hafatwaga iki kemezo cyo gukuraho sitati y’ubuhunzi (Cessation Clause) mu mwaka wa 2011,  mu bihugu bitandukanye habarirwaga impunzi z’Abanyarwanda zigera mu bihumbi ijana, ubu hakaba hamaze gutaha abagera ku  84 000.

Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, Debonheur asanga  ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, HCR n’izindi nzego hari imbaraga zakoreshejwe mu gukangurira impunzi  z’Abanyarwanda gutahuka ziva mu bihugu bisaga 20,  ibyo akabishingira ko umubare w’abamaze kwakirwa ari wo munini.

Minisitiri Debonheur ati “Kugeza ubu umubare w’abari hanze y’igihugu batarataha ni wo muto,  nubwo bakanguriwe inshuro nyinshi gutaha bakaba batarabikora. Muri iki cyumweru gisigaye hari ikizere cy’uko umubare  w’abataha ukomeza kwiyongera.’’

Yakomeje avuga ko imikoranire iri hagati y’inzego zirebwa no gushyira mu bikorwa iki kemezo ihagaze neza ku buryo nta washidikanya ko ubu kizashyirwa mu bikorwa hatabayeho izindi mpinduka nyuma y’inama zitandukanye zahuje abafatanyabikorwa muri iyi gahunda nk’uko Rwahama yabigarutseho.

MIDMAR itangaza ko guhera mu mwaka wa 2010 kugeza 2017, abamaze gutahuka ari abaturutse mu bihugu 21 by’Afurika no mu karere, ibyo bihugu ni u Burundi, Tanzaniya, Uganda, RDC, Congo Brazaville, Zambiya Senegal, Gabon, Kenya, Malawi Nigeriya, Afurika y’Epfo, Misiri, Mozambike, Togo, Berarus, Burukinafaso, Bene, Swazilandi, Kameruni na Santrafrique.

TWAGIRA WILSON