Nta mpungenge kuri serivisi z’ubuzima mu ikoranabuhanga– Dr. Ndimubanzi

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Feb 21, 2018

Guhera ku mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019, umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza uzajya wakirwa hakoreshejwe ikoranabuhanga gusa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Ndimubanzi Patrick ( Foto R James)

Uburyo bwo kongerera igihe amakarita y’ubwisungane mu kwivuza hamwe n’ibimenyerewe nk’imigereka ntibizongera gukoreshwa, kuko amakuru yose n’impinduka zizajya zibaho bizajya bigaragara mu mashini aho ikigo gishinzwe ubwishingizi mu Rwanda RSSB gikorera n’ahari amashami ‘sections’ ya mutiweli hose.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Ndimubanzi Patrick asanga uburyo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangije  bwo gukurikirana no gukemura ibibazo by’abaturage hakoreshejwe ikoranabuhanga bwiswe ‘E-citizen complaints’ buje gukiza abaturage gusiragira no gutuma babona serivisi zihuse mu buzima kuko abagize umuryango bose bemererwa kwivuza iyo umuryango wose warangije kwishyura umusanzu usabwa, dore ko kugira ngo umuntu ashobore kwivuza, asabwa kwerekana indangamuntu ye cyangwa ikarita ya mituweli.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru, hari uwibajije ku birebana n’ikoranabuhanga rishishikariza abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza, bakishyura bakoresheje ikoranabuhanga, nyamara ngo  mu mirenge imwe n’imwe hakiri aho umuturage yishyura amafaranga menshi  kuri moto kugira ngo abashe kubona serivisi z’irembo, hakibazwa  aho ibikorwa remezo bitaragera, cyangwa se aho abaturage batuye kure uko bizagenda.

Kuri iki kibazo, Dr. Ndimubanzi yavuze ko Minisiteri y’Ubuzima yakoze ibishoboka byose mu kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima.

Yagize ati “Mu Rwanda dufite ibitaro bigeze kuri 42 n’ibigo nderabuzima birenze 500 kandi ukuntu twagiye tubyubaka twagerageje kubyegereza abaturage uko bishoboka. Ubu Imirenge hafi ya yose yo mu Rwanda ifite nibura ikigo nderabuzima kimwe uretse imirenge 16 itarabibona kandi  turimo kubyubaka, ubu uyu mwaka turimo kubaka ibigo nderabuzima 7, umwaka utaha tuzongere twubake ibindi byari bisigaye.”

Dr. Ndimubanzi ntahakana ko hari abaturage bagituye kure y’ibyo bigo nderabuzima. Icyakora ngo hatangiwe  gahunda y’amavuriro y’ingoboka ni ukuvuga ibigo nderabuzima biciriritse bitanga ubuvuzi bw’ibanze biri ahantu hose. Uretse ibi, ngo  hari gahunda yo kongera umubare wayo mavuriro y’ingoboka hagamijwe gukora ibishoboka byose ngo abaturage begerezwe serivisi.

Yagize ati “Murabizi ukuntu urwego rw’ubuzima rwubatse mu Rwanda : dufite n’abajyanama b’ubuzima  3 baba muri buri mudugudu kandi abo bajyanama b’ubuzima bahuguriwe gutanga serivisi zose, bavura Malariya, ari ku bana cyangwa ku bantu bakuru, bavura indwara z’impiswi, umusonga n’ibindi  kandi ikiza kurushaho, iyo abajyanama b’ubuzima badashoboye gutanga izo serivisi ni bwo babohereza mu bigo nderabuzima.”

Dr. Ndimubanzi yavuze ko MINISANTE yashyize ahantu hakiri kure imodoka z’ingobyi z’abarwayi zishinzwe gutwara abarwayi ku kigo nderabuzima cyangwa ku bitaro bitewe n’indwara bafite.