Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Nta mipaka ku byo u Rwanda rwakorana n’Angola – Kagame

Yanditswe na Mugabo Lambert

Ku ya 21-03-2019 saa 16:50:01
Perezida Paul Kagame (ibumoso) na mugenzi we w'Angola João Lourenço bari mu kiganiro n'abanyamakuru

Perezida Paul Kagame wagiriye uruzinduko mu gihugu cy’Angola, mbere yo kurusoza yatangaje ko yaganiriye na mugenzi we w’Angola João Lourenço ku mikoranire y’ibihugu byombi, avuga ko nta mipaka ku byo ibi bihugu byakorana.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yasoje uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri muri Angola kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2019, mbere yo kugirana ikiganiro n’abanyamakuru ari kumwe na Perezida w’Angola, João Lourenço.

Perezida Kagame akaba yavuze ko we na Perezida João Lourenço baganiriye ku mikoranire y’ibihugu byombi, ati: “Ku rwego rw’umubano twateje imbere hagati y’Angola n’u Rwanda, twarebye aho dushobora kugira ubufatanye, umwe yigira ku wundi mu nzego zitandukanye. Nta mipaka ku byo dushobora gukorana cyangwa se uko uko twakungukira umwe ku wundi.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ibintu byinshi bihuza u Rwanda n’Angola binyuze mu mateka ndetse no mu muco. Akomeza agira ati: “Icyo twizera ni uguteza imbere abaturage bacu no gukora buri kimwe dushoboye mu guhindura abaturage bacu.”

Kuri iyi ngingo yo guhindura abaturage, Perezida Kagame yavuze yagaragaje inzira byacamo, ko ari mu ishoramari hagati y’ibihugu. Perezida Kagame akaba yarasoje uruzinduko rwe muri Angola ashimira iki gihugu uburyo bwiza yakiriwemo.

U Rwanda n’Angola bisanzwe bifitanye umubano mwiza, dore ko iki gihugu mu minsi ishize cyatangaje ko Abanyarwanda batazajya basabwa viza y’ubukerarugendo kugira ngo binjire ku butaka bwacyo. U Rwanda n’Angola kandi biherutse gusinya amasezerano y’ubufatanye ajyanye no gukumira ibyaha bibangamira abaturage b’ibihugu byombi, ndetse n’ajyanye no gucunga umutekano.

Ikindi ni uko ibihugu byombi binafitanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, aha uburenganzira kompanyi z’indege z’ibihugu byombi (RwandAir na TAAG Angola Airlines) bwo gukoresha ibibuga by’indege by’ibihugu byombi.

Inkuru yabanje: Kagame yagiye muri Angola, azaganira na Perezida Lourenço

Perezida Paul Kagame (ibumoso) na mugenzi we w’Angola João Lourenço bari mu kiganiro n’abanyamakuru

Umwanditsi:

Mugabo Lambert

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.