Nta kigo na kimwe kemerewe kongeza amafaranga y’ishuri – Dr. Mutimura

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 09-01-2019 saa 16:03:58
Dr Mutimura Eugene, Minisitiri w'uburezi (iburyo) na Dr Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye (Foto James)

Minisitiri w’uburezi, Dr Mutimura Eugene atangaza ko nta kigo na kimwe k’ishuri kemerewe kuzamura amafaranga y’ishuri mbere y’uko gikorerwa ubugenzuzi ku mikoreshereze y’umutungo.

Ibi yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru, ku wa Gatatu, tariki ya 09 Mutarama 2019, mu gihe hasigaye iminsi itagera ku cyumweru ngo umwaka w’amashuri utangire.

Yagize ati “Nta shuri na rimwe ryemerewe kuzamura amafaranga y’ishuri hatabanje gukorwa igenzura ry’imikoreshereze y’umutungo w’ishuri uturuka mu mu bice binyuranye amashuri abonamo amafaranga.”

Dr Mutimura yavuze ko ubusanzwe amafaranga akoreshwa mu mashuri aturuka mu mafaranga atangwa n’ababyeyi, amafaranga atangwa na Minisiteri y’Uburezi yunganira amashuri mu kugaburira abanyeshuri no mu bindi bikorwa binyuranye (Capitation Grant), ibikoresho birimo imfashanyigisho n’integanyanyigisho bitangwa na Minisiteri y’Uburezi mu mashuri ya Leta.

Minisitiri Mutimura avuga ko amashuri agiye gukorerwa ubugenzuzi ngo harebwe uko amafaranga akoreshwa yaba atangwa n’ababyeyi n’atangwa na Minisiteri y’Uburezi, ngo akaba ari mu rwego rwo kureba ko n’asanzwe atangwa akoreshwa neza ibyo yagenewe.

Kuba hari amashuri yishyurwa amafaranga y’ishuri agera ku 100.000 by’amafaranga y’u Rwanda, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Dr Munyakazi Isaac agaragaza ko bitumvikana kuko ayo mafaranga yaba ari menshi ku mashuri ya Leta n’ayafatanya na yo ku bw’amasezerano, kuko ahemberwa abarezi, agahabwa ibitabo, agahabwa n’amafaranga yunganira ibindi bikorerwa mu mashuri.

Ati “Ntibyumvikana ukuntu amashuri ya Leta ahabwa ubushobozi bwose na Leta uhereye ku kubaka ibyumba by’amashuri, intebe, ibikoresho biyarimo bifasha mu myigire harimo ibitabo na za mudasobwa, guhemberwa abarimu n’ibindi ugasanga biraka ababyeyi amafaranga agera ku bihumbi 100 no hejuru yayo.”

Yavuze ko nta shuri rizongera kongeza amafaranga y’ishuri bitanyuze mu nama z’ababyeyi hakaboneka n’inyandiko mvugo yazo ibyemeza, bikamenyeshwa ubuyobozi bw’akarere ishuri riherereye, na bwo bukamenyesha Minisiteri y’uburezi.

Yavuze ko icyo gihe na bwo ibyemejwe n’ababyeyi bizakorerwa isesengura ngo harebwe ko byari ngombwa, akaba ari mu rwego rwo guhagarika izamuka rikabije ry’amafaranga y’ishuri ryishyirirwaho n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Dr Munyakazi yavuze ko ibi bizakurikiranwa kuko bitareberwa, ku mpungenge ko bishobora gusubiza uburezi inyuma bigaca intege ababyeyi, bityo gahunda ya Leta y’uburezi bwa bose ntigerweho kandi inashyiramo ubushobozi butari buke.

Umunyamabanga wa Leta yagaragaje ko iki kibazo gihangayikishije ababyeyi kuko amafaranga y’ishuri akomeje kuzamurwa mu buryo bunyuranye ahanini bigizwemo uruhare n’abayobozi b’amashuri, bikaba bigomba guhagarara no gucika ngo bidakoma mu nkokora politiki y’uburezi Leta y’u Rwanda yashyizeho.

Dr Mutimura Eugene, Minisitiri w’uburezi (iburyo) na Dr Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye (Foto James)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.