Nta kibazo cy’umutekano kubera koroshya gutanga viza- Amb. Nduhungirehe

Yanditswe na admin

Ku ya Jan 3, 2018

Nyuma y’aho u Rwanda rwatangiye  gahunda yo gushyira mu bikorwa gutanga viza ku banyamahanga bageze mu gihugu bitabasabye kubanza kuyisaba mbere bakiri iwabo,  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe, avuga ko u Rwanda ruzakomeza kugenzura ku kibazo cy’umutekano, yizeza ko nta kizavuka,  ko u Rwanda rwafunguye amarembo ariko ko rutigeze ruyarangaza.

Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba copy

Mu kiganiro yatanze nyuma y’aho u Rwanda rutangiriye gutanga viza ku banyamahanga bageze mu gihugu, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko ibi bivuze ko u Rwanda rwafunguriye amarembo abantu bose harimo n’abashoramari. Iki kikaba n’ikimenyetso cy’umubano mwiza rufitanye n’ibindi bihugu, kandi akizeza ko nta kibazo cy’umutekano muke iki kemezo kizateza n’ubwo hitezwe ko abazaza mu Rwanda baziyongera kurusha uko byari bisanzwe.

Serivise zishinzwe abinjira n’abashoka, zatangaje ko kuva aho u Rwanda rutangiriye gushyira mu bikorwa gahunda yo guha viza Abanyafurika bakigera mu gihugu hari mu 2013, imibare y’Abanyafurika baza mu Rwanda banyuze ku mipaka n’ibyambu hirya no hino bariyongereye cyane, bava ku 31 054, bagera ku 77 377 mu mwaka wa 2016.

Ku byerekeranye n’urujya n’uruza ku banyamahanga bagiye koroherezwa kubona viza bageze mu gihugu, Nduhungirehe avuga ko u Rwanda ruzakomeza iyo politiki igamije korohereza abashoramari ndetse na ba mukerarugendo kuza mu gihugu ari benshi kuko bifitiye u Rwanda akamaro.

Akomeza agira ati “Tuzakomeza iyi politiki kuko ifasha no muri gahunda yo kwishyira hamwe ku bihugu, ikindi erega turi u Rwanda rufite imipaka, twaguye amarembo, rero nta bwo washaka ko abashoramari ndetse na ba mukerugendo baza mu gihugu ari benshi ngo kandi ushyireho ibibazitira.”

Umuhuzabikorwa w’umuryango w’Abanyamerika “Esther’s Aid” Effiong Clare akaba asanzwe aza mu Rwanda, yishimira iyo gahunda yo gutanga viza ku mushyitsi ageze ku mupaka, asanga ari bimwe mu bizorohereza abanyamahanga gukomeza kugira inyota yo kuza gusura u Rwanda no kuhashora imari, cyane ko   abifuza kuhashora imari bashyiriweho uburyo bwose bwo kuborohereza mu kazi kabo nta mananiza.

TWAGIRA WILSON