Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

Nta gihugu gitera imbere kidafite aho gihuriza ubumenyi bwacyo- Uwacu

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Mar 22, 2018

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, aratangaza ko nta gihugu gishobora gutera imbere kidafite aho gihuriza ubumenyi bwacyo, ari nayo mpamvu hashyizweho  Ikigo k’igihugu gishinzwe ishyinguranyandiko n’inkoranyabitabo (RALSA) kuko  igihugu gifite inshingano zo kumenya no kwigisha abagituye ibyerekeranye n’amateka n’umuco wacyo.

Uwacu Julienne, Minisitiri w’umuco na Siporo (Foto Gisubizo G.)

Ibi ni ibyatangajwe ejo hashize tariki ya 21 Werurwe 2018, ubwo Minisitiri Uwacu Julienne yafunguraga ku mugaragaro Inama mpuzamahanga nyunguranabitekerezo ku ishyinguranyandiko n’inkoranyabitabo yateguwe na RALSA ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo.

Yatangiye agaragaza intego z’iyi nama yitabiriwe n’abatari bake, avuga ko yateguwe igamije gufasha no guhuza RALSA n’abafatanyabikorwa bayo, kumemyekanisha iki kigo n’inshingano zacyo no kureba uko  zishyirwa mu bikorwa ndetse no kuganira  n’abandi mu rwego rwo kongera ubumenyi  mu gushyingura inyandiko no guteza imbere umuco wo gusoma mu kuzishyira aho abantu bazibona.

Avuga ko umutungo uri mu nyandiko ukubiyemo umutungo w’igihugu n’umuco wacyo, amateka  n’ururimi.

Ati “Nta gihugu cyatera imbere kidafite ubumenyi bwacyo, kitazi umuco n’amateka yacyo, igihugu rero gitera imbere gishingiye ahanini ku bumenyi bukubiye mu nyandiko”.

Uwacu yashimangiye ko umuco wo gusoma ugomba gukangurirwa abakiri bato, ariko ibyo bigasaba ko babona ibyo basoma, bityo hashyizweho Ikigo gikusanya izo nyandiko zose  mu rwego rwo kuzibika no kuzishyingura.

Ndejuru Rosalie, impuguke mu ishyinguranyandiko n’inkoranyabitabo, yasobanuye impamvu Leta yashyizeho Ikigo k’igihugu k’ishyinguranyandiko n’inkoranyabitabo kuko ngo byari ngombwa ko inyandiko ziri mu gihugu zishyirwa hamwe kugira ngo abazikenera bazibone hafi.

Ati “Ik’ingenzi rero tugiye gukora ni ukumvikanisha icyo ari icyo ishyinguranyandiko n’inkoranyabitabo, tubishyire hamwe bityo umucuruzi age asoma inyandiko z’undi mucuruzi mu rwego rwo kubasha kubyaza umusaruro ibitekerezo bye.”

Avuga ko kera mu Rwanda umuco  wagirwaga n’abacurabwenge, abasizi n’abanyabitekerezo,  ariko ngo ubu umuco w’igihugu ukubiye muri bimwe mu bitabo ari naho usanga ubumenyi, ntibukibikwa mu mutwe nk’uko byagendaga, ahubwo bushyirwa mu nyandiko.

Ndejuru yemeza ko bagifite imbogamizi mu murimo wabo kuko nta buyobozi buriho ndetse n’abakozi akaba ari bake. Gusa agasanga ari ikibazo kitazahoraho.

Ndikuriyo Domitila ushinzwe ishyinguranyandiko z’Akarere ka Huye, avuga ko mu myaka ishize akazi k’ishyinguranyindiko katahabwaga agaciro, ariko kuri ubu abakora uyu murimo bafite byinshi bageza ku nzego bakoreraho.

Zimwe mu mbogamizi  abakora mu ishyinguranyandiko mu turere bahuraga  nazo  ngo ni uko ukora uyu murimo atabonwaga nk’umukozi, ahubwo wasangaga ahora asimbura uwasibye, akora indi mirimo itajyanye n’ishyinguranyandiko, ariko ngo nyuma y’aho RALSA ibasuriye mu turere bongeye guhabwa agaciro no gukoreshwa imirimo y’ishyinguranyandiko nk’uko ari yo basabye.

Ati “Kuri ubu inyandiko zose z’akarere tuzi aho ziri, zibitse neza ku buryo hagize uzishaka mu mwanya nk’uwo guhumbya tuzibona tukazimuha.”

Yongeraho ko bakeneye amahugurwa kenshi gashoboka muri uyu murimo kugira ngo barusheho kuwukora neza no kuwunoza, bityo uje agana ishyinguranyandiko ry’akarere abashe  kubona icyo yifuza.