Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Nta gihano gitangwa ku muntu utanze amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside-IBUKA

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Sep 17, 2018

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside Ibuka, Ahishakiye Naphtal, avuga ko abantu bakwiye kumva ko gutanga amakuru ku hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bidahanirwa, bakibuka ko guhisha amakuru nk’ayo bigatahurwa nyuma bigira ingaruka ku muryango nyarwanda cyane cyane mu mitekerereze y’abakiri bato.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal (Foto Mukagahizi R)

Yabibwiye itangazamakuru nyuma y’igikorwa cyo kwimurira imibiri irenga ibihumbi 18 y’Abatutsi bazize Jenoside bajugunywe mu byobo biherereye mu Gahoromani, ahahuza Akarere ka Gasabo n’Akarere ka Kicukiro, nyuma y’amezi arenga ane ikurwa muri ibyo byobo ikaba yimuriwe ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro mu gihe hagitegerejwe indi.

Yagize ati: “Tubishishikariza  Umunyarwanda wese ko nta numwe ufite inyungu mu kubana n’imibiri ntayigaragaze. Nta gihano gitangwa ku muntu utanze amakuru, umuntu wese ufite amakuru y’ahantu hari imibiri akwiye kuyatanga, kuko iyo mibiri ikwiye gushyingurwa ariko nanone ni uburyo bwo kugira ngo aruhure uwabuze abe ariko na we aruhuke.

Ntekereza ko nta waryama hejuru y’imibiri y’abantu ngo yumve atekanye, na we umutima we ntuba utuje.”

Yakomeje asobanura ko ikintu nk’icyo kitagira ingaruka ku muntu uhishe ayo makuru gusa ahubwo bigera no ku bakiri bato, cyane mu mitekerereze yabo bakagira byinshi bahora bibaza.

Ati “Rimwe na rimwe uko twagiye tubibona ni ikintu gikomeretsa abana; uyu munsi, umwana muto wavutse akaba ari gukurira muri iki gihugu kiza, giha uburenganzira buri wese kuryoherwa n’ibyiza by’iki gihugu, kugira ngo nyuma y’imyaka 24 iwabo mu rugo bahakure imibiri, asange aho bahinze imboga za dodo, aho bafite ibikorwa ibi n’ibi bakorera bya buri munsi bibatunze basange ari hejuru y’imibiri y’abantu kandi bimugaragarira ko ababyeyi be bari bahazi, mu by’ukuri na bo ni ukumukomeretsa.

Ni igikorwa rero Umunyarwanda wese akwiriye kumva afitemo inyungu kugaragaza ayo makuru, imibiri ibonetse igashyingurwa mu cyubahiro, utanze amakuru akaruhuka, ushyinguye uwe akaruhuka bityo tugakomeza tukubaka ubumwe n’ubwiyunge nk’Abanyarwanda twahisemo.”

Gasinzigwa Innocent, Perezida wa Ibuka mu murenge wa Masaka, hamwe mu duce twatahuwemo imibiri mu Gahoromani, avuga ko kuva batangira kubona iyo mibiri abahatuye binangiye gutanga amakuru kandi ari bo bubatse hejuru yayo inzu n’ibikoni byazo.

Ati “Tugitangira, twatangiranye ibibazo, twibaza tuti aha ngaha turi bubabone, ariko kuva dutangira nta kibazo twigeze duhura nacyo kuko aho twageraga hose twababonaga byoroshye. Ni mu byobo birebire nka metero 30 kugira ngo ushobore kugera ku bantu ariko twakoraga ibishoboka byose tukagera hasi kugeza igihe tugereye ku wa nyuma kandi twamugezeho.

Abantu ba hariya batwimye amakuru gusa; ayo twabonye twayahawe n’umuntu umwe ushobora kuba yari ahari muri Jenoside, akaturangira hamwe, aho aturangiye tukibonera ahandi. Yatwerekaga inzu imwe no ku yikurikiye tukabasangayo”.

Gasinzigwa na we asaba abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagifite imitima yinangiye kwemera kwiyakira bagasaba imbabazi, bakemera ko bakoze ibyaha kandi ko batazabisubira.