Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Nta bumenyi iterambere ntirishoboka – Mukarubega

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya May 25, 2018

Mukarubega Zulfate, washinze Kaminuza y’Amahoteli n’ubukerarugendo (UTB) arasaba abasoje ikiciro cya kaminuza gukomeza gushaka ubumenyi bwisumbuye no kubukoresha bagamije kwiteza imbere kuko iterambere ridashoboka nta bumenyi.

Ibi Mukarubega yabitangaje tariki ya 24 Gicurasi 2018  mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro  ya 6  ku banyeshuri 522 basoje amasomo  muri iyi  Kaminuza.

Abanyeshuri basoje amasomo muri UTB basabwe kujya kwihangira imirimo bagatanga akazi ku bandi (Foto James)

Yagize ati “Nta bumenyi iterambere ntirishoboka, muhawe byose, ubumenyi, ubushobozi n’amahirwe igihugu cyabahaye ntibibapfire ubusa, ahubwo mubibyaze umusaruro, mwihangire umurimo mutange n’akazi ku bandi”.

Mukarubega yagarutse ku mahirwe Leta irangajwe imbere na Perezida Kagame Paul yatanze ku baturage bayo harimo n’ayo kwihangira umurimo, aho avuga ko bitabagaho ko umugore ahagarara imbere y’abantu avuga ijambo ku munsi nk’uyu byongeye ari n’Umusilamukazi.

Ati “Mbanje gushimira Perezida Kagame watinyuye abagore  bakabasha gukora no kwigirira ikizere bakihangira umurimo, byongeye umusilamukazi akabasha gukora ibimuteza imbere n’ibiteza imbere igihugu, ubundi ntibyari bisanzweho mu Rwanda”.

Yaboneyeho umwanya wo gushishikariza urubyiruko n’abagore guhaguruka bagakoresha ubumenyi bafite, ndetse banavanye ku ntebe y’ishuri bakabasha kwiteza imbere no gushyigikira ibikorwa bya Guverinoma by’imyaka 7.

Ati “Abanyarwanda ni bo bafite  inshingano zo gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7, ni ngombwa ko mwe musoje amasomo mujya ku isoko ry’umurimo ubundi mukawihangira mugafatanya n’abandi Banyarwanda kwesa imihigo ikubiye muri gahunda ya Guverinoma.”

Yagarutse ku ntambwe UTB imaze gutera kuva yatangira mu mwaka   wa 2006 ubwo yatangirana abanyeshuri 11 gusa. Avuga ko kuri ubu hasigaye igihe gito ngo bave mu nzu bakodesha batangire kwigira mu mashuri biyubakiye, aho asanga ari intambwe igaragara imaze guterwa.

Dr Kabera Callixte, Umuyobozi wungirije wa UTB avuga ko amasomo y’amahoteli n’ubukerarugendo yafashije igihugu gutanga serivisi nziza ku bakigana mu buryo bw’inama n’ubukerarugendo, binyuranye n’ikigero serivisi z’amahoteli n’ubukerarugenda yariho mu gihe cyashize.

Ati “Biragaragara ko umunsi ku wundi urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo rugenda rutera imbere binyuranye n’uko byahoze”.

Avuga ko abasohoka muri iri shuri bazanye impinduramatwara muri serivisi, kuri ubu u Rwanda rurakira inama zinyuranye kandi rukabyitwaramo neza kubera ubumenyi abana b’u Rwanda bafite.

Hari gahunda yo kongera abanyeshuri, abarezi bafite ubumenyi n’ibikoresho bigezweho kugira ngo abanyeshuri basohoka babe bafite ubumenyi buhagije bwabafasha kwihangira umurimo

Avuga ko hari isomo rihabwa abanyeshuri mu rwego rwo kubaha ubumenyi mu byo kwihangira umurimo, bamwe muri bo bakaba barashoboye kwihangira umurimo, kuri ubu hakaba hari ibigo 73 byahanzwe n’abanyeshuri basoje amasomo muri UTB  bimaze kwandikishwa muri RDB.

Uwayo Providence asoje amasomo y’ikorabuhanga muri UTB, avuga ko afite gahunda yo kwihangira umurimo akazabasha guha akazi abagore n’abakobwa mu rwego rwo kubakangurira kwiga ikoranabuhanga kuko bimenyerewe ko ikoranabuhanga na siyansi byigwa n’abagabo cyangwa abahungu.

Ati “Nzakomeza amashuri ariko nzanabifatanya no gushyira mu bikorwa imishinga yange y’ikoranabuhanga kandi ngatanga akazi ku rubyiruko”.

Abanyeshuri barangije muri UTB ni 4018, barimo 522 bahawe impamyabumenyi mu mashami y’ubucuruzi n’ikorabuhanga, ishami ry’amahoteli n’ubukerarugendo n’ishami ry’amahoteli na resitora.