Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

WASAC na RDB birafasha Kigali kubona ikimoteri kigezweho

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 08-07-2019 saa 17:08:12
Ikimoteri gisanzwe cya Nduba kizasimburwa n'ikigezweho kigiye kubakwa muri gahunda ya NST1

Umujyi wa Kigali uratangaza ko ugiye kubaka ikimoteri kigezweho gisimbura igisanzwe i Nduba mu Karere ka Gasabo. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko inyigo y’ikimoteri yarangiye.

Mukangarambe Patricia, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Mujyi wa Kigali, asobanura ko kugira ngo hageho gahunda yo kubaka ikimoteri kigezweho mu Mujyi wa Kigali ari uko ntacyari gihari, ubu ngo icyatangiye gukorwa ni uko Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ibinyujije mu kigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura WASAC, n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, barimo gufasha umujyi wa Kigali gushaka umushoramari uzacyubaka ku buryo bigeze kure.

Yagize ati: “WASAC yatanze isoko kandi bari mu nzira zo gushaka umushoramari kuko habaho guhitamo (selection), banorohereza Abanyarwanda basanzwe bakora ibijyanye no gutunganya ibishingwe. Minisiteri y’Ibikorwa remezo, RDB, WASAC ndetse n’umwe mu bakozi b’umujyi wa Kigali bagiyeyo, muri make biri mu nzira nziza ku buryo uyu mwaka w’ingengo y’imari twatangiye ushobora kurangira hari ikigezweho”.

Mukangarambe, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu mujyi wa Kigali, asobanura uko ikimoteri kigezweho kiba giteye, ngo kiba gifite uburyo bw’ikoranabuhanga.

Avuga ko ikimoteri cy’Umujyi wa Kigali kizashyirwamo imyanda ivanwa mu bwiherero mu Mujyi wa Kigali, kandi ngo hakazagenzurwa imyanda yinjiye hanarebwe uko imeze noneho imyanda ibora n’itabora imashini ige iyitandukanya.

Akomeza avuga ati: “Kugeza uyu munsi hari hatekerejwe ko muri ubwo bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwa remezo, inyigo yari yagaragaje ko ikimoteri kizaguma i Nduba, abatanga amasoko n’ibindi byose, bigaragaza ko ikimoteri kizashyirwa i Nduba ariko ku bijyanye n’amazi mabi cyangwa yanduye, uyu mwaka WASAC izaba yamaze kubaka uruganda ruzatunganya amazi yanduye hariya i Masaka mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, bivuze ko ruzajya runatunganya amazi ava mu bwiherero bwa hano muri Kigali”.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cya WASAC, Muzora Aimé, yabwiye Imvaho Nshya ko hataragenwa ingengo y’imari izubaka ikimoteri kigezweho mu mujyi wa Kigali. Ati: “Nta ngengo y’imari irashyirwaho mu kubaka ikimoteri gishya giteganijwe muri NST1 kuko haracyabanza gushakwa umuntu uzacyubaka, mu gihe yaba amaze kuboneka ni bwo hashyirwaho ingengo y’imari”.

Ku bijyanye n’ingano y’ingengo y’imari, Mukangarambe umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Mujyi wa Kigali, avuga ko Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ndetse na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ngo ni zo zamenya ingengo y’imari izakoreshwa mu kubaka ikimoteri kigezweho mu Mujyi wa Kigali kandi kikaba cyarangije kubakwa mu 2024.

Ikimoteri gisanzwe cya Nduba kizasimburwa n’ikigezweho kigiye kubakwa muri gahunda ya NST1

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.