Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

NST1: Gatare yasobanuye ingamba zizatuma amabuye yinjiriza igihugu agatubutse

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 17-07-2019 saa 13:30:01
Gatare Francis Umuyobozi Mukuru w'Ikigo k'Igihugu gishinzwe guteza imbere gazi peteroli na mine (Foto Gentil)

Muri Gahunda ya Leta y’Imyaka 7 (NST1) yatangiye muri 2017-2024, Leta yiyemeje kurushaho guteza imbere urwego rwa mine na kariyeri.

Intego “ni uko muri 2024 tuzaba dufite ubushobozi bwo kohereza mu mahanga amabuye y’agaciro n’ibiyakomokaho bifite agaciro ka miliyari 1,5 USD bivuye kuri miliyoni 200 USD turiho muri iki gihe (2017)” nk’uko biri mu migambi ya Leta.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo w’Igihugu gishinzwe guteza imbere peterori, gaze na mine (RMB: Rwanda Mining Board), Francis Gatare, yavuze ko hari ikizere ko intego izashoboka, abishingira ku ngingo zitandukanye zirimo kuba ibiciro by’amabuye y’agaciro ku isoko mpuzamahanga bizaba byongeye kuvugurwa bikazamuka.

Ikindi, ni ugukomeza ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo amabuye y’agaciro ari mu butaka bw’u Rwanda amenyekane bityo ishoramari ry’abikorera rihabwe iyo mishinga bayatunganye binyuze mu ruhererekane rw’ubushakashatsi hagati ya Leta n’abikorera, no kongera ishoramari mu gutunganya no kongera agaciro amabuye y’agaciro mbere y’uko yoherezwa ku masoko mpuzamahanga kuko iyo atunganyijwe bifasha ibiciro kudahindagurika cyane.

Yongeyeho ko kuyongerera agaciro na byo biri mu bizatuma yinjiza amadovize. Ati “Gushyiraho inganda ziyatunganya ndetse n’ayandi mabuye nka Lithium yifashishwa mu gukora za batiri kuko ku isoko mpuzamahanga muri iki gihe usanga hakoreshwa ikoranabuhanga rya za batiri, kandi mu Rwanda hari ibimenyetso byerekana ko iyo lithium ikoreshwa mu gukora za batiri ku isoko mpuzamahanga ihari, ibyo byose ni ibigaragaza ikizere ko intego igihugu kihaye izagerwaho ibiciro mpuzamahanga biramutse bitongeye kudutenguha.”

Ku birebana no kuvugurura ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikava mu buryo bwa gakondo ubucukuzi bugakorwa bya kinyamwuga ndetse bitangiza n’ibidukikije, Umuyobozi Mukuru wa RMB avuga ko hazakorwa gahunda yo kubigisha no kubahugura hagamijwe kubongera ubumenyi mu byo bakora ku buryo bahindura imikorere, ku buryo hari n’itegeko rishya ryavuguruwe hagamijwe gufasha ubucukuzi gukorwa neza kandi mu buryo bunoze.

Gatare akomeza agira ati “Mu rwego rwo gufasha abacukuzi gukora neza hubahirizwa no kudashyira mu kaga ubuzima bw’ababukora ndetse bitangiza n’ibidukikije, hashyizweho ibipimo ngenderwaho ndetse n’itegeko rishya ryavuguruwe hagamijwe ko ubucukuzi bukorwa neza kandi bugirire akamaro ubukora hamwe n’ubukungu bw’igihugu.

Rero mu rwego rwo kongera ubumenyi hari byinshi byakozwe kuko nkubu ntanze urugero hari ikiciro cya mbere cy’abanyeshuri barangije mu ishami ry’ubucukuzi na jewoloji barangije muri kaminuza y’u Rwanda bagiye gusohoka, ndetse hari no muri IPRC KIGALI, buri mwaka hari abanyeshuri basaga ijana baharangiza n’abandi bana b’Abanyarwanda biga hanze y’igihugu, bose iyo barangije turabakira tukabashishikariza gukomeza gukora mu rwego rw’ibyo bize bya mine ku buryo biba bimwe mu bituma akazi k’ubucukuzi karushaho gukorwa bya kinyamwuga kandi bitari mu kajagari hubahirizwa amabwiriza ngenderwaho agamije guteza imbere umwuga.”

Umuyobozi wa sendika y’abakozi bakora mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Rwanda extractive workers union) Mutsindashyaka André, yabwiye Imvaho Nshya ko ubucukuzi ari urwego rurimo amahirwe ashobora kubyazwa umusaruro bikozwe neza, ashima uburyo Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere gaze na mine kibafasha mu gutanga umurongo ubucukuzi bukorwamo, icyakora ngo haracyari tumwe mu tubazo bagihura natwo urugero nk’umubare munini w’abacukuzi bahemberwa icyo binjije kuko iyo batakoze ntacyo babona, kuba hari bamwe mu bacukuzi badateganyirizwa mu zabukuru mu kigo k’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB, kudateganyirizwa ku birebana n’impanuka zikomoka ku kazi n’ibindi.

Nkuko bikubiye mu by’ingenzi bizitabwaho mu rwego rwo guteza imbere urwego rwa mine na kariyeri, biri mu kerekezo k’iterambere muri gahunda y’igihugu y’imyaka 7, ni uko amabuye y’agaciro azarushaho gutunganywa no kongererwa agaciro hashingiwe ku bikenewe ku isoko ryo mu gihugu n’iryo hanze. Abikorera bazakomeza gushishikarizwa gushora imari yabo mu gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro. Abasanzwe bakora ubucukuzi bwa gakondo bazahabwa ubushobozi binyuze mu mahugurwa yo gukora ubucukuzi bugezweho n’ibindi.

Muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka irindwi, mu rwego rw’ubukungu, ingingo yayo ya 24, ni yo ivuga ku bucukuzi, aho igira iti “Mu kurushaho guteza imbere urwego rwa mine na kariyeri, hazakomeza gukorwa ubushakashatsi n’ibikorwa bigamije kugaragaza ingano n’ubwiza by’umutungo kamere w’Igihugu cyacu. Intego ni uko muri 2024 tuzaba dufite ubushobozi bwo kohereza mu mahanga amabuye y’agaciro n’ibiyakomokaho bifite agaciro ka miliyari 1,5 USD bivuye kuri miliyoni 200 USD turiho muri iki gihe.”
Naho ingingo ikurikiyeho ya 25, ikagira iti “Amabuye y’agaciro azarushaho gutunganywa no kongererwa agaciro hagendewe ku bikenewe ku isoko ryo mu gihugu n’iryo hanze. Abikorera bazakomeza gushishikarizwa gushora imari yabo mu gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro. Abasanzwe bakora ubucukuzi bwa gakondo bazahabwa ubushobozi binyuze mu mahugurwa yo gukora ubucukuzi bugezweho.”

Gatare Francis Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere gazi peteroli na mine (Foto Gentil)

Ubucukuzi ni kimwe mu bizamura ubukungu bw’igihugu n’Abanyarwanda muri rusange, binyuze mu kwinjiza amadovize ku mabuye aba yoherejwe hanze, no kuzamura imibereho myiza y’Abanyanyarwanda bakora mu kazi k’ubwo bucukuzi hirya no hino mu gihugu.

 

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.