Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

NST1: Amashyamba ya Leta azegurirwa abikorera ku kigero cya 80%

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 22-05-2019 saa 15:41:35

Muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka irindwi yo kwihutisha ubukungu, NST1, mu rwego rwo gukomeza gufatanya n’abikorera, hazakomeza kunozwa uburyo bwo gucunga amashyamba no kuyabyaza umusaruro ku buryo mu mwaka wa 2024 Leta izaba yararangije kwegurira abikorera icungwa ry’amwe mu mashyamba yayo ku kigero cya 80% kandi hari inyungu igaragara.

Ibi ni ibyatangajwe mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Prime Ngabonziza, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe kwita ku mazi n’amashyamba (RWFA).

Muri icyo kiganiro, Ngabonziza yavuze ku bikorwa byo gushyiraho ingamba zo gukoresha neza umutungo kamere kandi habungabungwa ibidukikije hagamijwe iterambere rirambye kandi rigera kuri bose, rishingiye ku bufatanye bw’inzego zinyuranye.

Ngabonziza avuga ko bashyira mu bikorwa gahunda za Leta bagendera ku igenamigambi ry’igihe kirekire, igihe giciriritse cyangwa igihe kigufi. Mu byerekeranye n’amashyamba, avuga ko hari igenamigambi rya buri mwaka hakaba igenamigambi rizageza mu mwaka wa 2024, 2030 na 2050 byose bigakorwa bigendeye kuri politiki igihugu kiba cyarashyizweho mu rwego runaka harimo n’urwego rw’amashyamba.

Amashyamba yeguriwe abikorera afashwe neza kandi abyara umusaruro uhagije

Umuyobozi Mukuru wa RWFA, Ngabonziza avuga ko amashyamba afitanye amasezerano n’abikorera usanga ari yo mashyamba afashwe neza kandi abyara umusaruro uhagije ari naho havuye igitekerezo cyo kuyegurira abikorera.

Urugero atanga ni nk’amashyamba yeguriwe inganda z’ibyayi, aho avuga ko inganda z’ibyayi mu buryo bwo gutunganya icyayi bakoresha ibiti biva mu mashyamba. Ibyo bikaba bishatse kuvuga ko iyo umuntu yemerewe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM, gushyiraho uruganda rw’icyayi bigaca mu nzira zemewe n’amategeko, mu masezerano ni uko umushoramari agomba gufashwa kubona ibicanwa azakoresha mu ruganda kugira ngo abashe kugitunganya neza.

Ngabonziza agira ati “Hakorwa amasezerano y’igihe kirekire hagati ya Leta n’izo nganda zitunganya icyayi, ayo masezerano ashobora kuba imyana 30, 40, 49… bitewe n’ubwumvikane hagati ya Leta y’u Rwanda na nyir’uruganda, ku buryo yahabwa hegitari 1000, 2000 bitewe n’ubushobozi uruganda rufite.”

Akomeza avuga ko ibyo bijyana n’ingengabihe yo gusarura ibyo biti no gutera ibindi bisimbura ibyatemwe yumvikanwaho n’ikigo gishinzwe guteza imbere amazi n’amashyamba. Bakumvikana uburyo bwo gusarura ibiti kuko bitemewe gusarurira rimwe kandi hakumvikanwaho n’uburyo bwo gutera ibindi biti.

Ati “Nta bwo ari inganda z’ibyayi gusa dukorana kuko hari abandi bashoramari baza baturuka hanze y’Igihugu bishimiye gukorana na Leta y’u Rwanda cyane cyane ko u Rwanda ruri mu bihugu byakira kandi byorohereza abashoramari gukorera mu Rwanda, bakaza bashaka kubyaza umusaruro ibikomoka ku mashyamba cyane cyane ibiti.”

Urugero rutangwa ni umukandara wa Nyungwe kuri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ahantu heguriwe abahabyaza umusaruro, bahacunga hangana na hegitari 8000. Ibi bivuze ko Pariki ya Nyungwe itarimo kuko hari itegeko ririnda za Pariki. Nta muntu ushobora gusarura cyangwa kugira ikindi kintu atera muri Pariki aho Leta iha abashoramari ni mu gice k’igiterano (Amashyamba yatewe atari kimeza).

Uyu muyobozi avuga ko Pariki ishobora gukorerwamo ubushakashatsi nko ku biti bitanga imbuto n’ibindi. Urugero atanga, ni urw’uko nk’ibiti biboneka muri Pariki y’Igihugu y’Akagera nta handi biba, byakirwa uburenganzira imbuto zikaba zasarurwa zikajyanwa kugeragerezwa ahandi nko muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’uko umurama w’ibiti biboneka muri Nyungwe gusa umurama wabyo wasarurwa ukajya guterwa ahandi mu rwego rw’ubushakashatsi.

Ngabonziza akomeza avuga ko ibindi biti bisarurwa n’abashoramari begurirwa amashyamba ari abo usanga bakenera ibiti bishyirwaho insinga z’amashanyarazi. Bimwe muri ibyo biti bikaba biva muri uwo mukandara wa Nyungwe ndetse n’ahandi hirya no hino.

Avuga ko ngo abashoramari bakenera kubyaza umusaruro amashyamba usanga banyuranye kuko ibiti bikorwamo ibintu byinshi binyuranye ahubwo biterwa n’icyo umushoramari ashaka gukora bitewe n’ubushishozi bw’abatekinisiye bazi amashyamba ahari n’uburyo akwiriye gusarurwa akabyazwa umusaruro ku buryo usanga hari abashaka gukora ibikoresho binyuranye byihariye nk’abakora imyambi y’ibibiriti, gutwika amakara ku buryo bwa kijyambere butangiza ikirere bitewe n’uko umushoramari adashaka ko hari ibisigazwa bisigara, n’abandi.

Ibi byose ni byo Umuyobozi Mukuru wa RWFA Ngabonziza ashingiraho yemeza ko Leta igomba kubona inyungu igaragara mu kwegurira abikorera amashyamba nibura ku kigero cya 80% mu mwaka wa 2024 kubera uburyo amashyamba yitwa ko ari aya Leta ari ku butaka bwa hegitari 62 000. Si Leta gusa izunguka kuko n’Abanyarwanda babifitemo inyungu kuko bahabwa akazi n’abashoramari.

Indi nyungu ni uko kubera amasezerano akorwa hagati ya Leta n’umushoramari ayo mashyamba azakomeza gufatwa neza, acungwe neza ku buryo adacika kandi akomeze kubyazwa umusaruro.

Amashyamba yose agomba kwitabwaho, Leta ikabigiramo uruhare

Usibye amashyamba ya Leta, Ngabonziza avuga ko amashyamba arimo ibice bine kandi ko yose agomba kwitabwaho kugira ngo abungabungwe, agirire akamaro ba nyirayo, ndetse n’Igihugu muri rusange akabivuga muri aya magambo, ati “Hari igice cya mbere cy’amashyamba y’abaturage nk’umutungo wabo bwite angana na 68% ari nacyo gice kinini, hakabaho igice cya kabiri kigizwe n’amashyamba y’umutungo bwite wa Leta, bita amashyamba ya Leta, hakaza amashyamba y’amashyirahamwe, amasosiyete, ibigo byigenga cyangwa amashyirahamwe ashingiye ku myemerere nk’amatorero n’amadini nk’idini gatolika usanga rifite igice kinini cy’ubutaka buriho amashyamba ndetse n’amashyamba y’Uturere nk’umutungo bwite w’Akarere.”

Akomeza avuga ko uko ayo mashyamba agiye atandukanye hashingiwe kuri ba nyirayo ari ko agiye arushaho gufatwa neza n’uko abyazwa umusaruro mu buryo bwemewe na tekiniki yo kubyaza umusaruro amashyamba.

Ati “Duhereye ku mashyamba y’abaturage ndetse n’ay’abandi, hari igikorwa cyamaze gutangira mu rwego rwo kugira ngo amashyamba y’abantu ku giti cyabo na yo atezwa imbere kandi abayafite bashishikarizwa kwibumbira mu mashyirahamwe. Igikorwa cyamaze gutangizwa mu Turere twa Rwamagana, Gicumbi, Gakenke na Rulindo, igikorwa kizagera mu Gihugu hose, aho begeranya abaturage bafite amashyamba bakabashyira hamwe mu matsinda ku buryo niba ari abaturage 20, hari uwari ufite hegitari imwe, undi igice cya hegitari, bagashyira hamwe amashyamba yabo ku buryo bagira nka hegitari 100 cyangwa zirenga bitewe n’ubuso bw’amashyamba buri wese afite, bakareka agakura kugira ngo bazayabyaze umusaruro ugaragara bunguke batere imbere n’igihugu gitere imbere. Ibi byo gushyira amashyamba hamwe ni byo bita mu cyongereza ‘Forest Management Unity”.

Ngabonziza avuga ko icyo Leta ikora ndetse nk’ikigo gishinzwe guteza imbere amazi n’amashyamba ari ukubahugura bakigishwa kudasarura amashyamba atarakura, bakigishwa uburyo bagomba kuyafata neza kugeza ubwo bazafashwa gushakisha abashoramari mu gihe batabashije kubibonera kuko mu gihe hari ushobora kubona uwo agurisha hegitari ze 10 bakumvikana.

Ku kibazo cy’ubuso bw’ubutaka buteyeho ibiti bivangwa n’imyaka n’amashyamba bungana na 30% y’ubutaka bwose buzabungabungwa, Umuyobozi Mukuru wa RWFA avuga ko ubwo buso bubarurwa bw’ahantu hatari amazi n’ibiyaga bugomba kuba buteweho ibiti bivangwa n’imyaka ( Forest cover ), asanga intego yaragezweho.

Ngabonziza ati “N’ubwo hagikorwa ubusesenguzi nsanga 30% twarazigejejeho, ariko ntitugomba guhagarara kuko hakiri ahantu hagomba guterwa amashyamba ndetse n’ahagomba guterwa ibiti bivangwa n’imyaka. Tuzasaba inzego zibishinzwe nibura tugere kuri 40%. Urugero mu Mutara n’Amayaga haracyakenewe guterwayo ibiti bivangwa n’imyaka bizaza byiyongera kuri 30%, hari n’ahandi hari imisozi ihanamye, hadahingwa kandi ni henshi. Mu gihugu hose hagomba guterwa ibiti nta guhagarara haracyari urugendo.”

 

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.