Nshuti yahawe amasezerano y’imyaka 3 muri Stade Tunisien

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jul 22, 2018

Uwari rutahizamu w’ikipe ya APR FC yamaze guhabwa amasezerano y’imyaka 3 mu ikipe ya Stade Tunisien ibarizwa mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Tunizia.

Nshuti Innocent ubwo yashyiraga umukono ku masezerano y’imyaka 3 muri Stade Tunisien

Uyu rutahizamu ufite imyaka 20 y’amavuko akaba yarazamukiye mu ishuri  ry’umupira w’amaguru i Musanze “Musanze Youth Training Center” yavuye mu Rwanda tariki 19 Nyakanga 2018 yerekeza muri Tunizia  hanyuma  ku gicamunsi k’itariki 20 Nyakanga asinya amasezerano y’imyaka 3 mu ikipe ya Stade Tunisien.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, Nshuti Innocent utarabonye umwanya uhagize wo gukina muri uyu mwaka w’imikino wa 2017-2018 atangaza ko agiye gukora cyane kugira ngo azamure urwego rwe.

Ibyo wamenya kuri Nshuti

Nshuti yavukiye mu Murenge wa Muhoza mu Mujyi wa Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana batanu ba Mureshyankwano Béatrice na nyakwigendera Nsanzabaganwa Alphonse.

Nshuti yize amashuri abanza kuri EAR Ruhengeli akomereza ayisimbuye kuri ESIR mu karere ka Musanze   akomereza  muri APEE Rugunga mu mujyi wa Kigali.

Yazamukiye muri Musanze Youth Training Center nyuma muri 2014 yerekeza mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC. Muri Nzeri 2016, Nshuti yaje kuzamurwa mu ikipe nkuru akina umukino  wa mbere ubwo APR FC yatsindaga Dauphin Noirs yo muri RDC  ibitego 4-0 mu mukino yatsinzemo penaliti ku ikosa yari amaze gukorerwa mu rubuga rw’amahina mu mikino yo kwitegura shampiyona.

Muri shampiyona ya 2016-2017 ndetse na 2017-2018 nta bwo yakunze kubona umwanya uhagije wo gukina gusa yitwaye neza mu mikino y’igikombe cy’Amahoro cya 2017 aho yafashije APR FC kugera ku mukino wa nyuma no kwegukana igikombe.