Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Nshimiyimana yagaragaje impamvu zituma abakinnyi bato bagezweho bahita bazimira

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 14-05-2018 saa 08:41:14
Nshimiyimana Eric utoza AS Kigali

Nshuti Innocent, Twizerimana Onesme bakinira APR FC, Biramahire Abeddy wa Police FC  ni bamwe mu bakinnyi bato mu minsi ishize bavugwaga cyane nk’ab’u Rwanda ruzaba rugenderaho mu myaka iri imbere.  

Nshimiyimana Eric utoza AS Kigali agaragaza ko abakinnyi bakiri bato bakwiye kuzamuka bateguwe neza mu mutwe

Kuri ubu Byiringiro Lague wa APR FC ni umwe mu bari kuvugwa cyane n’ubwo  ntakidasanzwe arakora. Umutoza wa AS Kigali, Nshimiyimana Eric akaba yaranahoze ari umukinnyi wo hagati wa APR FC n’ikipe y’igihugu yagiye muri CAN 2004 muri Tuniziya ashimangira ko impamvu ya mbere ari uburyo aba bana bazamurwa batateguwe neza mu mutwe kugira ngo bagire ikerekezo n’intego z’igihe kirekire.

Ati “Usanga bafata umwana muto bagahita bamuzamura, akaba atazi uburyo abantu bashobora kuba barakinishaga ibirenge (atumva ibintu byinshi), byose yarabibonye muri za Academie; n’ababatoza ugasanga ntibashoboye kwereka abana icyo kerekezo ngo bamwereke uko umuntu atera imbere mu mitekerereze”.

Impamvu ya kabiri, Nshimiyimana ayishyira ku itangazamakuru ritangira kubasingiza birenze ibikenewe kandi nta cyo barakora. Ati “Urundi ruhare ni urw’abanyamakuru tujya tubona babavuga kuri radiyo akumva ko hari aho yageze, bigatuma adakomeza guharanira kugera ku ntego ze”.

Ku mwanya wa gatatu, Nshimiyimana asanga kuba aba bana badafite ubushake bwo kuvunikira intego zabo na byo bibadindiza, banitwara neza rimwe bakumva ko byose byarangiye.

Ati: ”Ikijyanye n’imitekerereze ni ikibazo gikomeye. Kutagira intego ni kimwe muri ibyo bibagora; kandi kugira ngo umuntu abe umunyamwuga bisaba ko abanza akigomwa, ugakora cyane, ukumva ko nta kintu cyakunanira, buri munsi buri saha ukabona ko utageze ku ntego zawe, ni bwo butumwa mfitiye abana, ndabasaba gukora bakumva ko buri myitozo batageze ku ntego yabo,  ibyo biguha amahirwe yo gukomeza, bitari bya bindi watsinze igitego kimwe ukumva ko bihagije, wageze aho ugomba kugera”.

Icya nyuma Nshimiyimana asanga ari icy’uko u Rwanda rudafite umukinnyi w’ikitegererezo aba bana bakwiye kureberaho wakinnye mu makipe akomeye y’i Burayi.

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.