NPC Rwanda basuye umujyi wa Okinawa, ushobora kuzifashishwa n’ikipe y’igihugu

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Sep 14, 2018

Kuva tariki 25 Kanama kugeza 6 Nzeri 2020, i Tokyo mu Buyapani hazabera imikino Paralempike “2020 Summer Paralympics”, Murema Jean Baptiste, Perezida wa Komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga “NPC-Rwanda”, hamwe na Nsengiyumva Jean Marie, ushinzwe tekinike bari muri iki gihugu kuva tariki 11 kugeza 16 Nzeri 2018.

Murema Jean Baptiste, Perezida wa NPC (ibumoso) na Nsengiyumva Jean Marie ushinzwe Tekinike bageze mu mujyi wa Okinawa mu Buyapani

Nsengiyumva Jean Marie, ushinzwe Tekinike muri NPC-Rwanda yatangarije Imvaho Nshya ko uru rugendo barimo mu mujyi wa Okinawa rugamije gusura ibikorwa remezo byazakoresha n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Volleyball y’abafite ubumuga “Sitting Volleyball” mu gihe baba babonye itike yo kuzitabira iyi mikino Paralempike, izaba ikinwa ku nshuro ya 16.

Yagize ati Intego y’urugendo ni ugusura ibibuga n’amahoteli, amakipe yacu ya Sitting volleyball yazakoresha mu myiteguro, igihe azaba yabonye itike yo gukina iyo mikino paralempike.”

Imikino Paralempike ya 2020, itegurwa na Komite mpuzamahanga y’imikino  Paralempike “IPC” ni ku nshuro ya kabiri igiye kongera kubera i Tokyo mu Buyapani, nyuma yo kwakira iyabaye mu 1964.

Mu mikino Paralempike 2016, iheruka kubera i Rio de Janeiro muri Brazil mu 2016, “2016 Summer Paralympics”, ikipe y’u Rwanda y’abagore ya Sitting Volleyball, nta bwo yitwaye neza kuko yabaye iya nyuma (7). Yaje no gutsindwa na Canada mu mukino wo guhatanira umwanya wa 6 amaseti 3-0.

Iyi kipe y’u Rwanda yabonye itike yo guhagararira Afurika muri iyi mikino nyuma yo kwegukana igikombe k’amarushanwa y’Afurika “2015 Sitting Volleyball African Championships” yabereye i Kigali mu Rwanda kuva tariki 23-28 Nyakanga 2015.