Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

NPC-Rwanda: Amputee Football ni yo igiye gutangiza umwaka w’imikino y’abantu bafite ubumuga

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 21-10-2021 saa 21:30:00

Mu mpera z’iki Cyumweru taliki 23 na 24 Ukwakira 2021, ishyirahamwe ry’imikino y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda “NPC-RWANDA” riratangiza umwaka w’imikino wa 2021-2022 hakinwa umupira w’amaguru w’abantu bafite ubumuga “Amputee Football”.

Iri rushanwa ribimburiye ayandi yose mu Rwanda, rizitabirwa n’amakipe 5 ari yo Nyarugenge, Huye, Musanze, Rubavu na  Nyamasheke

Biteganyijwe ko iyi shampiyona izakinwa  mu byiciro 4 “Phase 4” aho icyiciro cya mbere kizakinwa mu mpera z’iki cyumweru taliki 23 na 24 Ukwakira 2021, imikino ibere i Kigali muri   Cercle Sportif de Kigali  mu Rugunga.

Imikino y’icyiciro cya mbere n’icya  kabiri  izatanga amakipe 4 azakina ½  ari na cyo cyiciro cya 3 mu gihe  icyiciro cya kane  hazaba imikino ya nyuma “Final”.

Mbere y’uko iyi mikino itangira taliki 15 Ukwakira 2021, Komite Mpuzamahanga y’umuryango utabara imbabare “International Committee of the Red Cross-ICRC”  washyikirije NPC-Rwanda  inkunga y’ibikoresho by’uyu mukino wa Amputee Football na  Wheelchair Basketball bifite agaciro ka miliyoni zisaga 7. Ibi bikoresho birimo amagare 12 n’imbago 44 abakina Amputee Football bifashisha ndetse n’ibyuma bisimbura ibyangiritse “Spare parts”.

Uko imikino izagenda

Ku wa Gatandatu taliki 23 Ukwakira 2021, Nyarugenge izakina na Nyamasheke (09h00), Huye ikine na Rubavu (10h00), Musanze ikine na Nyamasheke (11h00). Ikipe ya Nyarugenge izakina na Huye (12h00), Rubavu ikine na Nyamasheke (13h00), Huye ikine  na Musanze (14h00), Nyarugenge ikine na Rubavu (15h00) naho Musanze ikine na Nyarugenge (16h00).

Taliki 24 Ukwakira 2021, ikipe ya Nyamasheke izakina na Huye (09h00) naho ikipe ya Musanze ikine na Rubavu (10h00).

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.