Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thunderstorms
19°C
 

NPC: Abazaserukira igihugu muri shampiyona y’Isi barasaba  gutegurwa hakiri kare

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya May 4, 2019

Tariki 7-15 Ugushyingo 2019 i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu hazabera shampiyona y’Isi y’imikino ngororamubiri ku bafite ubumuga “2019 World Para Athletics Championships”,  u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi babiri aribo, Muvunyi Hermas ndetse na Uwitije Claudine.

Muri iyi shampiyona y’Isi, Muvunyi Hermas azaserukira igihugu mu gusiganwa ku maguru “Athletisme” ahareshya na metero 400  na metero 1500 naho Uwitije Claudine azarushanwa mu gutera ingasire (Lancer Disque) no mu gutera intosho (Lancer Poids).

Aganira n’Imvaho Nshya, Muvunyi wishimira kuba agiye kongera guserukira igihugu mu mikino mpuzamahanga asaba Komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga “NPC Rwanda” na Minisiteri ya Siporo n’Umuco “MINISPOC” gukora ibishoboka bakaba babafasha gutangira imyitozo hakiri kare.

Yagize ati : “Urebye shampiyona y’Isi ntabwo iri kure, niba ntibeshye harabura amezi 6, ndasaba abantu babifite mu nshingano zabo bakagombye kudutegura hakiri kare.”

Yugangamo ati : “ Kuko ngewe ndebye uko nitwaye nabo twakinnye shampiyona y’Isi yo izaba iri ku rundi rwego, ku bwange nk’ubu nateguwe kare byibuze mu gusiganwa muri metero 1500 nazanamo umudari.”

Ku ruhande rwa Uwitije Claudine utuye mu Karere ka Musanze, wishimira kuba agiye guhagararira igihugu bwa mbere mu marushanwa mpuzamahanga akomeye  nawe icyo asaba ni ubufasha kugira ngo yitegure hakiri kare kandi neza.

Ati: “Kuba narabonye ibihe binyemerera guserukira igihugu cyange ku nshuro ya mbere ni ishema kuri nge na NPC. Ikigiye gukurikira ni ugukaza imyitozo, icyo nasaba NPC na MINISPOC ni ukumfasha mu bushobozi bafite  ngakomeza imyitozo.”

Karasira Eric, umutoza w’aba bakinnyi avuga ko afite ikizere cy’uko ababishinzwe bazakora ibishoboka bagahabwa ubufasha bityo bakaba batangira imyitozo y’iyi shampiyona kare.

Ati: “Ngira ngo bitwaye neza, ariko ubu ikizakurikira sinabitangaza nk’umutoza ariko nzakora raporo ku babishinzwe, ni ukuvuga NPC n’urwego rwa Minisiteri idukuriye kugira ngo barebe uko imyitozo yagenda mu minsi iri mbere cyane cyane tukitegura shampiyona y’Isi izaba mu kwezi kwa 11, cyane ko hasigaye amezi make cyane ariko ndizera ko niba baratsinze na Leta yacu izadufasha kugira ngo tubashe kwitegura.”

Aba bakinnyi bombi, babonye ibihe bibemerera (Minima) kuzitabira iyi shampiyona y’Isi, nyuma y’uko bitwaye neza mu irushanwa “Meeting International de Marrakech” ryabereye muri Maroc kuva tariki 24-27 Mata 2019.

Muvunyi Hermas yabaye uwa gatatu mu gusiganwa intera ya metero 400 akaba yarakoresheje amasegonda 51 n’ibice 03. Ni mu gihe mu gusiganwa intera ya metero 1500 yabaye uwa 4   akoresheje iminota 4 n’amasegonda 03.

Uwitije Claudine  ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije yabonye minima mu gutera ingasire akoze metero 19.32, ibihe yasabwaga ni ugukora metero 17. Yongeye kuyibona mu gutera intosho akoze metero 5.42 mu gihe ibihe yasabwaga ari metero 5.

Muvunyi Hermas (utangira ibumoso), Uwitije Claudine na Karasira Eric utoza aba bakinnyi