Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

NORRSKEN ifasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato yatangije ibikorwa byayo i Kigali

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 14-06-2019 saa 16:23:04
Minisitiri w'Ikoranabuhanga no guhanga udushya Madamu Ingabire Paula wa kabiri i buryo ari kumwe na Guy Baron ushinzwe ishoramari muri RDB wa kabiri i bumoso n'abayobozi ba NORRSKEN bishimiye igikorwa batangije

Nyuma yo gukorera mu Mujyi wa Stockholm mu Gihugu cya Suwedi aho NORRSKEN (umuryango uteza imbere ba Rwiyemezamirimo bato) yashingiwe, ubuyobozi bwawo bwahisemo gukorera mu mujyi wa Kigali mu Rwanda.

Kigali ibaye ahantu ha kabiri ku Isi uyu muryango ugiye gukorera kubera ibyiza bahabonye. Frederika Wessman uhagarariye uyu muryango muri Afurika, avuga ko Kigali ari Umugi uzamuka neza mu bukungu kandi na Banki y’Isi ikaba yarashyize Umujyi wa Kigali ku rutonde rw’ahantu horoshye gukora bizinesi kurusha muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bufaransa.

Ati: “Kigali ni Umugi ufite ibikorwa remezo bikomeye, dusanga ari ahantu heza ho guha ingufu ba Rwiyemezamirimo bakiri bato bikagera mu Karere kose”.

Ushinzwe ibikorwa muri NORRSKEN, Funda Sezgi, yatangaje ko bishimiye gukorera mu Rwanda kubera ubushake na politiki nziza u Rwanda rufite bwo guha amahirwe ba rwiyemezamirimo no korohereza ba rwiyezamirimo kuza mu Rwanda n’uburyo buborohereza kuhakorera.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga udushya, Paula Ingabire, yagize ati: “Aba bashoramari ba NORRSKEN bafite abantu bazaza kubaka ubushobozi bwa ba rwiyemezamirimo kugira ngo babafashe kurushaho guhanga ibishya binoze bagamije ko babijyana ku soko ariko atari ku isoko ryo mu Rwanda gusa ahubwo ku isoko ryo mu Karere u Rwanda ruherereyemo”.

Akomeza avuga ko baje kubaka ubushobozi bwa ba Rwiyemezamirimo bakiri bato bashaka kwihangira imirimo bakoresheje ikoranabuhanga, bakazareba ibihangano byakoreshwa mu buryo burambye bikaba byajyanwa no mu bindi bihugu, bitaye ku buryo ibyo bihangano bishobora kuvana abaturage mu bukene no kunoza imibereho yabo ya buri munsi.

Bimwe mu byavuzwe bizibandwaho mu bihangano bishobora gukura abantu benshi mu bukene harimo ibihangano bishingiye ku buhinzi, mu burezi, ku bidukikije, mu buvuzi n’ibindi.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga udushya, Ingabire Paula akaba akangurira ba rwiyemezamirimo bakiri bato gutegura neza imishinga yabo.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga udushya Madamu Ingabire Paula wa kabiri i buryo ari kumwe na Guy Baron ushinzwe ishoramari muri RDB wa kabiri i bumoso n’abayobozi ba NORRSKEN bishimiye igikorwa batangije

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.