Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Nk’abakiri bato tuzaharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi-Tuyisenge

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya Apr 11, 2019

Tuyisenge Jacques, rutahizamu  w’ikipe ya  Gor Mahia yo muri Kenya ndetse akaba na kapiteni w’ikipe y’u Rwanda “Amavubi” aravuga ko nk’abakiri bato bazaharanira ko u Rwanda rutazongera kunyura  mu bihe bibi ryanyuzemo birimo Jenoside yakorewe abatutsi  mu 1994.

Ni mu butumwa bw’ikizere uyu rutahizamu atanga mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tuyisenge atangira asaba Abanyarwanda guharanira kwibuka no kwiyubaka. Ati: “Muri iki gihe turi kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutumwa bwange ni uko igihugu gifite aho kiri kuva kiyubaka naho kiri kujya,  tugomba gufatanya nk’Abanyarwanda tukubaka igihugu cyacu tugiteza imbere.’’

Asaba abakiri bato, kutagendera mu ndorerwamo y’amoko yaranze iki gihugu. Ati: “Ubutumwa naha urubyiruko nuko u Rwanda rw’ubu rutakigendera ku by’amoko, ahubwo tureba icyateza igihugu imbere.”

Tuyisenge avuga ko azaharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi mu mateka. Ati: “Umusanzu wange ngomba gutanga nk’umusportif ni uko ngomba kugaragaza igihugu cyange mu ruhando mpuzamahanga mbinyujije muri siporo.’’

Yungamo ati: “Ndihanganisha abarokotse Jenoside, bakomeze biyubake, dushyire hamwe twubake igihugu cyacu kuko kitwifuriza ibyiza. Abashyize hamwe ntakibananira, nanabizeza ko nidukomeza gusenyera umugozi umwe nk’Abanyarwanda nta bwo Jenoside izongera  ukundi.”

Bamwe mu bakinnyi b’ibyamamare bakomoka muri Afurika nabo batanze ubutumwa muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Didier Drogba ukomoka muri Côte d’Ivoire wakiniye amakipe akomeye ku mugane w’u Burayi nka Chelsea yo mu Bwongereza  yatangaje ko  kubona  abantu baciye mu makuba bunze ubumwe ari insinzi ikomeye.

Pierre-Emerick Aubameyang ukinira Arsenal akaba ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Gabon we yavuze ko kwibuka ari umwanya wo  kuba hamwe nk’ikipe imwe. Ati “ Rwanda turi kumwe  kandi komera”.

Tuyisenge ni muntu ki ?

Tuyisenge Jacques yabonye izuba tariki 22 Nzeli 1991 mu mujyi wa Rubavu. Ni mwene Djamila Françoise na Musirikale Siméon bombi bitabye Imana. Avukana n’abana 4 (abakobwa 2 n’abahungu 2), akaba uwa gatatu mu muryango.

Amashuri abanza yayize kuri Gacuba I i Rubavu. Yiga umwaka wa mbere w’ikiciro rusange kuri APEFE Mweya i Rubavu, indi myaka ibiri ayiga muri College Inyemeramihigo. Yakomereje mu ishuri rya tekinike rya ESTG Gisenyi ahavana impamyabushobozi mu by’amashanyarazi “Electricity”

Yazamukiye mu ikipe y’abana yo kwa Vigoureux i Rubavu. Mu mwaka wa 2006 yari  ageze muri Junior ya Etincelles FC  nyuma azamurwa mu ikipe nkuru ya Etincelles yabayemo  kugeza muri 2009. Nyuma ya Etincelles FC, Tuyisenge yasinyiye Kiyovu Sports imyaka 3 irangiye yerekeza muri Police FC kuva  muri Nyakanga 2012 ayivamo mu 2016 agiye muri Gor Mahia yo muri Kenya.

Tuyisenge yageze mu ikipe y’igihugu “Amavubi y’abatarengeje 17 mu mwaka wa 2007 atangira gukinira Amavubi U-20 mu 2009 kugeza muri 2011. Kuri ubu ni kapiteni w’ikipe y’igihugu nkuru.

Tuyisenge Jacques wasabye abakiri bato kwirinda amacakubiri ahubwo bagafatanya mu guteza imbere igihugu