Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Njyanama ya Nyarugenge itazwi n’abayitoye yagiriwe inama na Sena

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 07-02-2019 saa 16:40:32
Senateri Tito Rutaremara (ubanza ibumoso), aganira n'abajyanama b'Akarere ka Nyarugenge (Foto Mugisha B)

Abasenateri bagize Komisiyo ya Sena ya Politiki n’Imiyoborere basuye Inama Njyanama y’Akarere ka Nyarugenge mu rwego rwo kureba impamvu abajyanama batazwi n’abaturage.

Bagiranye ibiganiro ku mikorere n’imikoranire yayo n’izindi nzego, bagirwa inama ku mikorere ikwiye yatuma abajyanama babasha kumenywa n’abaturage nk’uko abagize komite nyobozi usanga abaturage babazi.

Itsinda ry’abasenateri ryasuye Inama Njyanama y’Akarere ka Nyarugenge ryari riyobowe na Senateri Tito Rutaremera ryaganiriye n’abajyanama uko babona imikorere n’imikoranire iteye n’icyakongerwamo ngo irushe kuba myiza, bose batahirize umugozi umwe nk’abatowe n’abaturage.

Senateri Tito yavuze ko bifuza kumenya icyakorwa ngo abaturage bamenye abagize Inama Njyanama ku rwego urwo ari rwo rwose nk’uko usanga bazi Meya n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari, abakozi bamwe na bamwe nk’abahura cyane n’abaturage.

Ati: “Abaturage bamwe twagiye tuganira batubwira ko batazi abajyanama, ni mu gihe ariko bazi Meya na Nyobozi yose, ni gute abaturage batazi njyanama mu gihe ari yo iyobora akarere, igatanga amabwiriza, ikareba ko ibyemezo bifatirwa mu Nama Njyanama bishyirwa mu bikorwa ariko ugasanga abaturage batabazi kandi ari bo babatoye?”

Yanagarutse ku kibazo kijya kigaragara aho usanga iyo ibintu bibaye byiza byitirirwa abakozi na komite ziri mu karere ariko byaba bibi bikitirirwa meya kandi na we ari umwe mu bajyanama baba baratowe n’abaturage.

Senateri Tito yagaragarije abajyanama ko ibyemezo bya Njyanama bitajya bimenywa n’abaturage, avuga ko n’ubwo hari amabwiriza y’uko bimanikwa ku biro by’imirenge n’utugari abaturage batabimenya kuko kujyayo bitari ibya buri munsi, abasaba kureba indi nzira yakoreshwa mu kumenyesha abaturage ibyemezo byafatiwe mu nama njyanama.

Ati: “Ibyemezo byafatiwe muri Njyanama bikwiye kujya bigezwa ku baturage, kuvuga ko bimanikwa ku biro by’imirenge n’utugari ntibihagije, keretse ahari bimanitswe mu isoko ni ho umuturage yabimenya. Gusa birakwiye ko mushaka ubundi buryo bwo kumenyesha abaturage ibyemezo byafatiwe mu Nama Njyanama.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyarugenge, Mutsinzi Antoine, yavuze ko bafite uburyo abajyanama begera abaturage binyuze muri gahunda z’icyumweru cy’umujyanama, aho bituma begera abaturage mu kubakemurira ibibazo mu gihe k’icyo cyumweru cyose ndetse ko hari n’ibindi bihe bamanuka bakagera ku baturage babatoye.

Nzeyimana Innocent, umujyanama uhagaragariye abanyamadini mu Karere ka Nyarugenge yavuze ko abona Inama Njyanama y’akarere ikora neza, asaba ko ahubwo no ku zindi nzego habaho imikorere n’imikoranire.

Yagarutse ku ruhare rw’amadini mu kwegera abaturage no kubafasha kubaha ababayobora, nk’umuntu uri mu Nama Njyanama y’akarere, akaba agira uruhare mu kumenyesha abandi banyamadini n’amatorero imyanzuro yafatiwe muri Njyanama kugira ngo bayimenyeshe abakirisitu babo ari na bo baturage b’igihugu.

Ati “Iyo abaturage bari mu nsengero bahinduka abakirisitu nk’abayobozi cyangwa abashumba tukabagezaho inama nziza zabafasha kuba abenegihugu beza, iyo bari hanze yazo baba ari abaturage.”

Senateri Tito yagaragaje ko abaturage ari ab’igihugu atari ab’insengero, ko ahubwo insengero n’amatorero bigomba kubafasha kuba abaturage beza.

Ati “Abaturage ni ab’igihugu si ab’insengero, iyo muri mu madini yanyu muba mumeze nk’abatari mu Rwanda, mubwirize abaturage gukorera igihugu nk’uko mubabwiriza gukorera ijuru, naho ubundi abaturage ni ab’igihugu.”

Mukantabana Crescence wari uhagarariye Sosiyete Sivili muri iyi nama, ariko akaba yarigeze kuba mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyarugenge, yavuze ko impamvu abona abaturage batamenya cyane abajyanama ari uko ibyemezo byose bifatirwa mu Nama Njyanama bishyirwa mu bikorwa na Komite nyobozi y’akarere n’abakozi b’akarere, ikindi akaba ari uko komite nyobozi iyobowe na Meya ari yo ifite uburyo bwo gukorera abaturage kuko ari ho hari amafaranga akoreshwa mu bikorwa bigezwa ku baturage.

Ati: “Nta yindi mpamvu ituma abajyanama batamenywa n’abaturage, ni uko nta kintu gifatika gikorwa nabo nko kubakira abatishoboye, gutanga inka n’ibindi, kuko bishyirwa mu bikorwa na komite nyobozi iyobowe na Meya, ni bo bafite amafaranga kandi ni bo bashyira mu bikorwa ibigamije kugeza umuturage ku mibereho myiza.”

Mukantabana avuga ariko ko muri iki gihe Inama Njyanama ikora byinshi ndetse ikanagenzura ko ibyemezo byafashwe bishyirwa mu bikorwa, akavuga ko asanga ikora kurusha uko byari bimeze, ariko ngo ikibazo ni uko usanga abaturage batabibona ndetse banavuga ko batazi abayigize.

Abasenareri bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena basabye ko hakorwa ibishoboka ngo imirimo ya Njyanama igaragare mu baturage ndetse bamenye abayigize ku nzego zose.

Senateri Tito Rutaremara (ubanza ibumoso), aganira n’abajyanama b’Akarere ka Nyarugenge (Foto Mugisha B)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.