Nizigiyimana yerekeje muri Vipers yo muri Uganda

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 06-02-2019 saa 17:29:51
Nizigiyimana Karim Mackenzi werekeje muri Vipers yo muri Uganda

Nizigiyimana AbdoulKarim Mackenzi, myugariro w’iburyo wahoze akinira Rayon Sports yamaze gutandukana n’ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yerekeza muri Vipers yo muri Uganda.

Nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Daily Natton cyo muri Kenya, uyu mukinnyi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, ibyangombwa bye bitangwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi “FIFA” bimukura muri shampiyona ya Kenya bimujyana muri Uganda, byaje kuboneka tariki 05 Gashyantare 2019, nyuma yo kubanza gutindaho gato.

Nizigiyimana usanzwe ari na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Burundi aje gusimbura uwahoze ari kapiteni wa Vipers, Nicholas Wadada wamaze kuyivamo. Ibinyamakuru byo muri Uganda bikavuga ko kuva Wadada yagenda, iyi kipe yagerageje gushaka abasimbura benshi be ariko biranga. Aba barimo Fred Okot, Ibrahim Kiyemba, Bashir Asiku na Geoffrey Wasswa.

Nizigiyimana yari amaze imyaka 3 Gor Mahia nyuma yo kuyerekezamo aturutse muri Rayon Sports yo mu Rwanda. Yananyuze kandi muri AS Vita Club muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo.

Nizigiyimana Karim Mackenzi werekeje muri Vipers yo muri Uganda

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.