Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Nizeye ko ntazongera kugira ikibazo cy’urutugu-Nshuti

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 31-01-2018 saa 09:56:40
Sibomana Placide Madison wamaze no gutangira gukinira Gisagara VC mu irushanwa ry’Intwari

Nyuma yo gutangira imyitozo mu ikipe ye nshya ya APR FC, Nshuti Dominique Xavio aravuga ko yumva ameze neza kandi yizeye kutazongera guhura n’ikibazo cy’urutugu.

Nshuti Dominique Xavio ubwo yari yitabiriye imyitozo ya mbere muri APR FC

Iki kibazo cy’urutugu rucomoka yari akimaranye umwaka urenga, ariko cyaje gukomera ageze muri AS Kigali, aho yakinnye imikino ibiri gusa ya shampiyona ajya kubagwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal mu mpera z’Ukwakira wa 2017.

Ubwo yakoraga imyitozo ye ya mbere muri APR FC, tariki 29 Mutarama 218 Nshuti yavuze ko yizeye kwitwara neza nyuma yo gukira neza nk’uko byanagaragaye mu mikino ya CHAN 2018.

Nshuti  yavuze ko yahisemo kujya  muri APR FC kuko  yagaragaje  ko imukeneye ikanavugana n’ikipe ya AS Kigali yari yaramuguze ikananirwa kubahiriza ibyo yamwemereye. Ati “AS Kigali hari ibyo itubahirije  biba ngombwa ko nsesa amasezerano. Bari baranyemereye inzu, ntibyubahirizwa, ntibayitanga mu gihe twari twavuganye, biba ngombwa ko mpindura ikipe. Naho APR FC yabanje kujya kuvugana na AS Kigali, mbona ko yo inshaka’’.

Nshuti yanerekanye ko byari inzozi ze kugera muri APR FC inakinamo abantu nka Mugiraneza Jean Baptiste na Sibomana Abouba bava mu gace kamwe ka Nyamirambo. Ati “Muri APR FC hari abakinnyi benshi b’inshuti zange, abenshi turaziranye harimo abavandimwe  duturuka mu duce tumwe, ba Migi, ba Abouba. Nabonaga ibyo bagenzi bange bari kugeraho nka ba Migi, nkumva natera ikirenge mu cyabo. Migi yagiye muri APR FC nange kubera numvaga ariwe ndimo kugenderaho numva nayikinira”.

Uyu rutahizamu uca ku ruhande yanashimiye abakunzi ba APR FC bamugaragarije urukundo mu myitozo ye ya mbere binamwereka ko abafitiye ideni.

Nshuti yageze muri APR FC  aturutse muri AS Kigali yari yasinyiye muri Nyakanga 2017 ubwo yari avuye muri Rayon Sports.  Aramutse agiriwe ikizere n’umutoza ashobora kugaragara mu mukino w’irushanwa ry’itwari  aho APR FC izakina na Rayon Sports ejo tariki 01 Gashyantare 2018.

 

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.