Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Niyorick azamurika Alubumu 2 uyu mwaka

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 09-05-2018 saa 08:00:21
Umuhanzi Niyorick

Niyonsenga Eric ukoresha mu buhanzi izina rya Niyorick akaba akorera umuziki we mu nzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment  yatangarije Imvaho Nshya ko mu mpera z’umwaka wa 2018 azamurika Alubumu 2.

Avuga ko izo Alubumu buri imwe izaba igizwe n’indirimbo 12 gusa hagati aho ngo aracyazishakira uko zizitwa.

Yagize ati “Ndacyashaka uko zizitwa gusa nzazimurikira rimwe”.

Izo Alubumu yavuze ko azagerageza kuzimurika hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kwegera abakunda umuziki we batandukanye.

Muri Gashyantare 2019 yavuze ko ubwo azamurika indi Alubumu izaba igizwe n’indirimbo zo kuramya Imana ndetse no kuyihimbaza.

Ku rundi ruhande, uyu muhanzi aheruka gusohora indirimbo yitwa “Isezerano” avuga ko no mu minsi izaza azasohora n’amashusho yayo.

Izindi ndirimbo afite harimo iyitwa «Uramfite », «Ntiyangezeho», “Byemere” n’izindi.

 

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.