Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

NIYISHOBOYE Company imaze imyaka 6 ishakira urubyiruko akazi

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Sep 18, 2018

NIYISHOBOYE Company ni  ikompanyi ikora ibijyanye no gushakira abashomeri akazi. Ifite uburambe bw’imyaka itandatu.

Bamwe mu rubyiruko bashakirwa akazi bamaze kwigishwa Igifaransa n’Icyongereza

 

Mu gihe imaze ikora imaze gushakira imirimo abagera ku 3,000 bakaba bakora muri serivisi zinyuranye nk’ ubuzamu, akazi ko mu rugo, abakozi ba Hoteli  n’abakira abagana utubari twiyubashye .

Iyi kompanyi ikorera mu murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, ku muhanda wo munsi ya Kiliziya ya Regina Pacis  kandi yigisha amategeko y’umuhanda ikanatanga amasomo y’ururimi rw’Icyongereza n’Igifaransa.

Umuyobozi w’iyi kompanyi Utahemutse Kizito, yahamirije Imvaho Nshya ko bishimira kubona abenshi mu bantu biganjemo urubyiruko bashakiye akazi baramaze kwiteza imbere.

Yagize ati: “Bamwe mu bo twashakiye akazi bagiye batera imbere ubu bafite ‘Cantine’ (aho ushobora gufatira amafunguro n’ibinyobwa) zabo , abandi barihiwe amashuri n’abakoresha babo kubera ubunyangamugayo.”

Kizito  yavuze ko umwihariko wabo ari ugutanga serivisi zinoze ku baje babagana, ndetse no gukora neza akazi kabo kakanyura mu mucyo no mu bwisanzure.

Avuga ko umuntu adakwiye gusuzugura akazi ako ariko kose kuko kaba gashobora kumugeza ku kazi keza kakaba kanamuhindurira ubuzima uko akomeje kugira ikinyapupfura, ubunyangamugayo, ubudahemuka n’izindi ndangagaciro.

Iyi kompanyi yatangiye urugendo rwo gushakira akazi abashomeri mu gihe Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye biyemeje guhuza abakoresha n’abakiri mu bushomeri, ndetse ikomeje gutanga umusaruro.